' Bwiza.com https://www.bwiza.com/ Amakuru Acukumuye| Politike| Imikino| Video|Umukunzi|Ibigezweho| Business today… en SPIP - www.spip.net Bwiza.com http://bwiza.com/local/cache-vignettes/L144xH50/logo-00ef5.png?1714311291 https://www.bwiza.com/ 50 144 U Rwanda rwazutse mu bapfuye ariko uyu munsi turiho http://bwiza.com/?U-Rwanda-rwazutse-mu-bapfuye-ariko-uyu-munsi-turiho http://bwiza.com/?U-Rwanda-rwazutse-mu-bapfuye-ariko-uyu-munsi-turiho 2024-04-28T12:01:26Z text/html en Denis Nsengiyumva
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rwazutse nyuma y'amateka mabi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu munsi abarutuye bakaba ari bazima kandi bakokomeje gutera intambwe nziza mu iterambere.
Umukuru w'Igihugu yabikomojeho kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024, mu kiganiro kigaruka ku cyerekezo gishya cy'iterambere mpuzamahanga cyabereye ahari kubera Inama idasanzwe y'iminsi ibiri y'Ihuriro ry'Ubukungu ku Isi (WEF) iteraniye i Riyadh (…)
- Amakuru

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rwazutse nyuma y'amateka mabi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu munsi abarutuye bakaba ari bazima kandi bakokomeje gutera intambwe nziza mu iterambere.

Umukuru w'Igihugu yabikomojeho kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024, mu kiganiro kigaruka ku cyerekezo gishya cy'iterambere mpuzamahanga cyabereye ahari kubera Inama idasanzwe y'iminsi ibiri y'Ihuriro ry'Ubukungu ku Isi (WEF) iteraniye i Riyadh muri Saudi Arabia.

Icyo kiganiro cyayobowe na Perezida wa WEF Børge Brende, Perezida Kagame agihuriramo na Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, Minisitiri w'Intebe wa Malaysia Anwar Ibrahim, Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF) Kristalina Georgieva, n'Umuyobozi wa Lazard Group Peter Orszag.

Ubwo yagarukaga ku buryo u Rwanda rwiyubatse mu myaka 30 ishize, Perezida Kagame yagize ati: “U Rwanda rwazutse mu bapfuye ariko uyu munsi turiho kandi dukomeje guharanira iterambere. Ishoramari dukora mu baturage, kwita ku nshingano n'imiyoborere myiza, ni byo gira uruhare kandi tubisangiye n'Umugabane wose.

Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu byo u Rwanda rukora mu guharanira iterambere rirambye ari ugushyira abaturage mu izingiro ry'ibikorwa byose.

Ati: “… Kandi ibyo bivuze ishoramari mu bukungu bwacu bwa muntu. Ni gute tubateza imbere kandi ni gute tubafasha kubona umwanya wo kugira uruhare mu iterambere ryabo? Icyo ni cyo cy'ingenzi.”

Perezida Kagame yashimangiye ko kuri ubu hakomeje kuharagara ukwihuza kw'Afurika mu nzego zitandukanye hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by'ingutu byugarije uyu mugabane.

Yavuze ko ibihugu bitandukanye byafashe umwanzuro wo guharanira iterambere ry'ubukungu, ndetse n'imbaraga ibihugu bitandukanye bikomeje gushyira muri icyo cyerekezo zirigaragaza.

Yaboneyeho kumenyesha Isi yose ko igihe kigeze ngo itangire kubona Afurika nk'umugabane ikwiye gutangira gutsuramo umubano mu bya Politiki no mu bukungu by'umwihariko.

Perezida Kagame yagarutse ku busumbane bugaragara hagati y'ibihugu byateye imbere ndetse n'ibikiri mu nzira y'amajyambere, ashimangira ko hakenewe ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Yasabye amahanga kugabanya uburyarya mu rugendo rwo gushaka ibisubizo bigabanya umworera ugi hagati y'ubwo busumbane.

Inama idasanzwe ya WEF ikomeje kugaruka ku ngorane zibangamiye iterambere ry'ubukungu bw'Isi, hibandwa ku ntambara zinyuranye zirimo iya Ukraine n'u Burusiya, iya Isiraheli na Palestine muri Gaza n'izindi zinyuranye mu bice bitandukanye ku Isi.

Mohammed Al-Jadaan, Minisitiri w'Imari wa Saudi Arabia, yavuze ko izo ntambara zikomeje kubangamira bikomeye ubukungu bw'Isi.

Yagize ati: “Intambaza za Politiki, zikomeje kwiyongera aho kugabanyuka, zishobora kuba ziri ku mwanya wa mbere mu kubangamira iterambere ry'ubukungu uyu munsi iyo urebye ku bukungu bw'Isi muri rusange. Izo ntambara zizana izindi ngorane zidindiza ubukungu mu buryo butaziguye.”

Yagaragaje uburyo imfu z'abaturage ari igihombo kinini Isi ikomeje guhura na cyo muri izo ntambara n'acakubiri akomeje kwigaragaza mu bihugu.

Umuyobozi Mukuru wa IMF Kristalina Georgieva, yavuze ko amacakubiri agaragara mu guharanira iterambere mpuzamahanga ari ikintu kibi cyane ku iterambere.

Yasabye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zinyuranye kuko ari rwo rufatiro rwo guharanira iterambere rirambye kandi risangiwe.

Ireland irashaka gusubiza mu Bwongereza abasaba ubuhungiro http://bwiza.com/?Ireland-irashaka-gusubiza-mu-Bwongereza-abasaba-ubuhungiro http://bwiza.com/?Ireland-irashaka-gusubiza-mu-Bwongereza-abasaba-ubuhungiro 2024-04-28T11:50:46Z text/html en Denis Nsengiyumva
Minisitiri w'intebe wa Ireland (Irlande) Simon Harris yasabye minisitiri w'ubutabera w'icyo gihugu kuzana itegeko mu nama y'abaminisitiri ryo gutuma abasaba ubuhungiro basubizwa mu Bwongereza.
Minisitiri w'ubutabera wa Ireland Helen McEntee yahishuye ko 80% by'abasaba ubuhungiro baherutse kugera muri Repubulika ya Ireland, bavuye mu Bwongereza bambukiye ku mupaka wayo.
Minisitiri w'intebe wungirije wa Ireland Micheál Martin yavuze ko gahunda Ubwongereza bufitanye n'u Rwanda yamaze (…)
- Amakuru

Minisitiri w'intebe wa Ireland (Irlande) Simon Harris yasabye minisitiri w'ubutabera w'icyo gihugu kuzana itegeko mu nama y'abaminisitiri ryo gutuma abasaba ubuhungiro basubizwa mu Bwongereza.

Minisitiri w'ubutabera wa Ireland Helen McEntee yahishuye ko 80% by'abasaba ubuhungiro baherutse kugera muri Repubulika ya Ireland, bavuye mu Bwongereza bambukiye ku mupaka wayo.

Minisitiri w'intebe wungirije wa Ireland Micheál Martin yavuze ko gahunda Ubwongereza bufitanye n'u Rwanda yamaze gutangira kugira ingaruka kuri Ireland nk'uko iyi nkuru ya BBC ivuga

Umushinga w'itegeko wo kuvugurura gahunda y'Ubwongereza n'u Rwanda wahindutse itegeko ku wa kane w'iki cyumweru.

Iryo tegeko rigamije guca intege abantu bambukira mu Bwongereza banyuze mu muhora uzwi nka 'English Channel' bari mu mato matoya, bamwe mu basaba ubuhungiro bakazajya boherezwa mu Rwanda.

Kugeza ubu nta bimukira bari boherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza.

Leta y'Ubwongereza yari yizeye ko indege zibajyanye mu Rwanda zizahaguruka bitarenze mbere y'impeshyi y'uyu mwaka ariko Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak avuga ko ubu noneho ibi bikwiye kuba mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere

Iburengerazuba: Abikorera bagabiye inka 60 abarokotse Jenoside n’abamugariye ku rugamba batishoboye http://bwiza.com/?Iburengerazuba-Abikorera-bagabiye-inka-60-abarokotse-Jenoside-naEUR-TM http://bwiza.com/?Iburengerazuba-Abikorera-bagabiye-inka-60-abarokotse-Jenoside-naEUR-TM 2024-04-26T17:19:23Z text/html en Eric Marshall Koffito In Slide
Urugaga rw’abikorera mu ntara y’iburengerazuba rwagabiye imiryango 60, yiganjemo iy’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, n’imiryango y’abari abasirikari bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batishoboye.
Ibi byagarutsweho mu muhango wo Kwibuka abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 muri iyi ntara y’iburengerazuba.
Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Gashonga, akagari ka Karemereye ho mu mudugudu wa Mibirizi, ahasanzwe (…)
- kwibuka / In Slide

Urugaga rw’abikorera mu ntara y’iburengerazuba rwagabiye imiryango 60, yiganjemo iy’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, n’imiryango y’abari abasirikari bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batishoboye.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo Kwibuka abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 muri iyi ntara y’iburengerazuba.

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Gashonga, akagari ka Karemereye ho mu mudugudu wa Mibirizi, ahasanzwe hubatswe na paruwasi gaturika ya Mibirizi yaguyemo abatutsi benshi.

Muri uyu muhango kandi hanenzwe abikorera bijanditse mu bikorwa bibi bya Jejnoside byo kurimbura Abatutsi bagenzi babo bari basanzwe bakora akazi kamwe.

Mu bagarutsweho bakoreraga ubucuruzi mu i santere y’ubucuruzi ya Mibirizi, hari umushoramari witwaga Bandetse Eduard na Munyakazi Yussuf wari uhagarariye interahamwe mu gice cya Bugarama kubera uruhare rwabo mu kwica abatutsi bari bahungiye i Mibirizi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, avuga ko igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.

Ati “Abikorera tugomba kwitandukanya ni ibikorwa bibi byaganishije kuri Jenoside, byijanditswemo na bamwe mu bikorera batanahwemye kwica bagenzi babo bakoraga akazi kamwe, kuko biteye ipfunwe kuba umucuruzi yakwica abari abakiriya be, ndetse turacyishimira kuba hari abikorera bagize abo barokora. Twe ikitruraje inshinga ni ukugoboka no gufasha Abarokotse Jenoside batishoboye, tutibagiwe ni abari ingabo bamugariye ku rugamba.â€

Akomeza avuga ko urugendo rw’imyaka 30 rwo kwiyubaka rwagaragaje ko abikorea bigishijwe ibyiza, kuri ubu icyo baharaniye ari ukwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda kandi ari nako bashyira imbaraga mubyo bakora ngo batere imbere n’Igihugu nacyo gitere imbere.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko abikorera bakwiriye kuba ikinyuranyo bafatanya na Leta mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Abikorera twabasabye kuba ikinyuranyo mu kubaka no gusana Igihugu, kuko bafatanya na Leta mu bikorwa byinshi by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, twishimiye ko baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Atari uko bafite amafaranga amafaranga menshi, ahubwo babikomora ku miyoborere myiza.â€

Akomeza anenga abikoreraga mu myaka yatambutse bari mu miyoborere mibi bakijandika muri Jenoside, agahamya ko abikorera kuri ubu bakorana bya hafi n’Ubuyobozi.

Ubwicanyi bwakorewe i Mibilizi bwari ndengakamere

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokokeye i Mibilizi, yagarutse ku kaga gakomeye abari bahahungiye bahuye na ko ku matariki ya 18, iya 20 n’iya 30 Mata 1994, aho yavuze ko ku itariki ya 18 ari bwo ibitero bikomeye byateye abatutsi bari bahahungiye, bikagota Kiliziya n’inzu z’abapadiri zose, ahari hihishe abatutsi maze barabica bakoresheje intwaro gakondo, amasasu na za gerenade ari ko banasahura amatungo n’ibintu byabo.

Mbere y’iyo tariki abatutsi bari babanje kwirwanaho cyane bakoresheje amabuye, babasha gusubiza inyuma ibyo bitero, ari bwo bize amayeri yo kuzana intwaro zikomeye n’abicanyi benshi.

Ibyo bitero byo ku itariki ya 20 Mata byishe abantu benshi cyane ku buryo iminsi ibiri nyuma yaho ku itariki ya 20 bagarutse abari barokotse ntibashobora kwirwahano kubera ko bari bashegeshwe, ahubwo abicanyi baraje batoranya nta mususu abo bashaka bose biganjemo ab’igitsina gabo bajya kubicira imbere ya Kiriziya hafi y’amashuri abanza ahari ari naho hubatswe urwibutso rwa Mibirizi.

Ubundi bwicanyi bukomeye bwabaye ku itariki ya 30 Mata 1994 bukoze n’interahamwe zo mu Bugarama zari ziyobowe na Munyakazi Yusufu, Icyo gihe bivugwa ko Yusufu yari mu nzira ajya gutanga umuganda wo kwicwa Abatutsi bo mu Bisesero ku Kibuye, baje ku gicamunsi bahasanga inkomere nyinshi, batoranyamo abahungu n’abagabo bari bagikanyakanya maze babicira imbere ya Kiriziya.

Abarokotse icyo gitero ni abari babimenye mbere gato y’uko Yusufu ahagera maze bajya kwihisha mu bihuru byo mu nkengero. Muri make uwo munsi harokotse gusa abarwayi, inkomere n’abagore mbarwa.

Ubwicanyi bwakorewe abatutsi i Mibilizi bwakoze n’abaturutse imihanda yose ya Komini Cyimbogo, baba aba hafi ndetse n’abavuye kure ya Mibilizi (Mururu, Winteko, Rukunguri, Gashonga, Nyakabuye…). Bwahagarikiwe na Bandetse Edouard wari umucurizi ukomeye, Somayire Celestin wari warigize Burugumesitiri, uwitwa Mugarura na Dominiko bari baravuye mu gisirikari bakaba bari batunze imbunda, Munyoni Jean Marie Vianney wari umupolisi wa Komini Cyimbogo wari utunze imbunda na we, abategetsi bo mu nzego zitandukanye bariho icyo gihe, abari abaganga, abarimu, abacuruzi bakomeye n’abandi.

Urwibutso rwa Mibirizi ruruhukiyemo imibiri 14,289, biganjemo abakomokaga muri aka gace ka Mibirizi no mu bice biyikikije.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko abikorera bakwiriye kuba ikinyuranyo bafatanya na Leta mu bikorwa by’iterambere

Mu nka 60, Uurugaga rw'abikorera mu ntara y'iburengerazuba bagabiye iyi miryango, ku ikubitiro 20 bo mu karere ka rusizi bazitahanye, izindi zisigaye zikazatangwa mu tundi turere

Karongi: Abari abanyeshuri n’Abarimu bakekwaho gukora Jenoside bagiye guhigwa bukware http://bwiza.com/?Karongi-Abari-abanyeshuri-n-Abarimu-bakekwaho-gukora-Jenoside-bagiye-guhigwa http://bwiza.com/?Karongi-Abari-abanyeshuri-n-Abarimu-bakekwaho-gukora-Jenoside-bagiye-guhigwa 2024-04-26T16:43:14Z text/html en Eric Marshall Koffito
Ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba, buvuga ko bugiye gufatanya n’inzego zitandukanye ngo hashakishwe abari abanyeshuri mu ishuri ryigishaga ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba (EAFO Nyamishaba) bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Amakuru avuga ko aba banyeshuri bari biganjemo abakomokaga mu bice byari byaramaze gufatwa na FPR Inkotanyi mu 1994, dore ko ubwo jenoside yakorwaga batigeze bajya mu biruhuko bya Pasika, basigaye mu kigo ari nabwo bafatanyije ni (…)
- kwibuka

Ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba, buvuga ko bugiye gufatanya n’inzego zitandukanye ngo hashakishwe abari abanyeshuri mu ishuri ryigishaga ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba (EAFO Nyamishaba) bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Amakuru avuga ko aba banyeshuri bari biganjemo abakomokaga mu bice byari byaramaze gufatwa na FPR Inkotanyi mu 1994, dore ko ubwo jenoside yakorwaga batigeze bajya mu biruhuko bya Pasika, basigaye mu kigo ari nabwo bafatanyije ni umwarimu wabigishaga wakomokaga mu Burundi kuranga no kurimbura imbaga y’Abatutsi bari bahungiye muri iki kigo.

Abarokokeye muri iri shuri bavuga ko aba banyeshuri bafatanyije n’interahamwe, bazirangira aho abatutsi bihishe, bakajya no kubasohora ndetse no kwica abatutsi imibiri yabo bakayicamo ibice bakajya kuyijugunya mu kiyaga cya Kivu.

Ubu bugome bw’aba banyeshuri babukomoraga ku kuba inkotanyi zaramaze gufata no kwigarurira uduce bakomokamo, nyuma yo gukora jenoside bakaba barahungiye muri RD Congo, ku buryo abarokotse jenoside bashengurwa no kuba badashakishwa ngo baryozwe ibyo bakoze.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste avuga ko bari gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo abakekwa bose bamenyekane, bashyikirizwe inkiko.

Ati “Ikizwi ni uko abatutsi biciwe mu ishuri rya EAFO mu babishe harimo ni abanyeshuri bakomokaga mu majyaruguru y’Igihugu, bari buzuye ingengabitekerezo, ubushakashatsi n’iperereza ku kumenya imyirondoro yabo birakomeje, kugira ngo tumenye abakomokaga mu majyaruguru ni abakoze jenoside, n’ikibazo turi gufatikanya n’inzego zitandukanye kugira ngo ababikoze bashyikirizwe inkiko.â€

Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko icyaha bakoze kidasaza, kandi ko abazamenyekana bazafatwa.

Ati “Icyaha bakoze cya Jenoside bakoze ntigisaza, abo bizamenyekana ko bagize uruhare mu kwica abatutsi bari bahungiye muri EAFO bazafatwa, babiryozwe.â€

Guvrineri Dushimimana asaba uwaba afite amakuru kuri aba banyeshuri ni abarezi bijanditse muri Jenoside gutungira agatoki ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo bafatwe.

Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko ishuri rya IPRC Karongi yahoze ari Etoo Kibuye ikaba yarahurijwe hamwe na EAFO yaje kuba KHI, igeze kure ikusanyamakuru kuri aba banyeshuri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, kugira ngo bashyikirizwe inkiko.

Urwibutso rwa Nyamishaba ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi 3,500 biciwe muri EAFO Nyamishaba no mu nkengero zayo, kuko abandi benshi imibiri yabo yajugunywe mu kiyaga cya Kivu.

RIB yerekanye abavandimwe babiri bacyekwaho kwiba 9,500 USD http://bwiza.com/?RIB-yerekanye-abavandimwe-babiri-bacyekwaho-kwiba-9-500-USD http://bwiza.com/?RIB-yerekanye-abavandimwe-babiri-bacyekwaho-kwiba-9-500-USD 2024-04-26T14:04:11Z text/html en Ndacyayisenga Fred
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abagabo babiri bavukana, bacyekwaho kwiba umukoresha w'umwe muri bo akayabo k'amadorali agera ku bihumbi hafi 10.000
Abacyekwaho ubwo bujura ni uwitwa Mbonigaba Jean Bosco ari nawe wayateruye aho yari ari, naho mukuru we Bihirabake Jerôme akaba yarabaye umufatanyacyaha.
Uyu Bosco ajya kwiba aya mafaranga, yabanje gucunga umukoresha we ayaterura mu isakoshi, ariruka ava ku kazi arayavunjisha abwira mukuru we ngo ayafate (…)
- Amakuru

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abagabo babiri bavukana, bacyekwaho kwiba umukoresha w'umwe muri bo akayabo k'amadorali agera ku bihumbi hafi 10.000

Abacyekwaho ubwo bujura ni uwitwa Mbonigaba Jean Bosco ari nawe wayateruye aho yari ari, naho mukuru we Bihirabake Jerôme akaba yarabaye umufatanyacyaha.

Uyu Bosco ajya kwiba aya mafaranga, yabanje gucunga umukoresha we ayaterura mu isakoshi, ariruka ava ku kazi arayavunjisha abwira mukuru we ngo ayafate ayabike. Bahise bacukura munsi y'igiti cy'umuvumu barayataba maze Bosco asubira i Kigali.

Uyu Bihirabacye rero nawe akimara kubona umuvandimwe we agiye, yimuye ayo mafaranga maze ayacukurira mu nzu hafi n'ubwiherero ari naho Ubugenzacyaha bwayatahuye.

RIB yerekanye aba bagabo,kuri uyu wa Gatanu Taliki 26 Mata 2024, ubwo yaberekaga itangazamakuru. Nyiri ukwibwa aya mafaranga yavuze ko yagize uburangare akagendana amafaranga kashi (Cash) aho kuyabika hakoreshejwe ubundi buryo burimo ubw'ikoranabuhanga.

RIB igitangira gukurikirana iby'iki kirego, ayo mafaranga nyiri ukuyiba yarayatabye bayakuramo basanga haramaze kuvaho amadorali 1000 nyuma y'uko hari ayari yavunjishijwe mu mafaranga y'u Rwanda.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko uwibwe yagize amakenga meza yihutira kujya gutanga ikirego, agasaba n’abandi kubigenza batyo kuko bifasha mu gutuma ibyibwe bigaruzwa vuba.

Ifungwa zirenga 100 zatorotse nyuma y'imvura idasanzwe yarituye urukuta rwa Gereza http://bwiza.com/?Ifungwa-zirenga-100-zatorotse-nyuma-y-imvura-idasanzwe-yarituye-urukuta-rwa http://bwiza.com/?Ifungwa-zirenga-100-zatorotse-nyuma-y-imvura-idasanzwe-yarituye-urukuta-rwa 2024-04-26T12:33:33Z text/html en Ndacyayisenga Fred
Nibura abagororwa 118 batorotse gereza nyuma y'imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa gatatu taliki 24 Mata 2024, iritura igikuta cya gereza ya Suleja hafi y'umurwa mukuru wa Nigeriya.
Ibi byatangajwe n'umuvugizi w'amagereza muri Nigeria,bwana Adamu Duza, aho yavuze ko izi mfungwa zatorotse bitewe n'imvura yasenye urukuta rwa gereza , ariko kugeza ubu ngo bamaze gufatamo abagera ku 10.
Yavuze ko gereza nyinshi zamaze gusaza kuko zubatswe mu gihe cy'abakoloni , birumvikana ko (…)
- Amakuru

Nibura abagororwa 118 batorotse gereza nyuma y'imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa gatatu taliki 24 Mata 2024, iritura igikuta cya gereza ya Suleja hafi y'umurwa mukuru wa Nigeriya.

Ibi byatangajwe n'umuvugizi w'amagereza muri Nigeria,bwana Adamu Duza, aho yavuze ko izi mfungwa zatorotse bitewe n'imvura yasenye urukuta rwa gereza , ariko kugeza ubu ngo bamaze gufatamo abagera ku 10.

Yavuze ko gereza nyinshi zamaze gusaza kuko zubatswe mu gihe cy'abakoloni , birumvikana ko byoroshye kuba zasenyuaka.Ati " Urwego rw'amagereza ntirwibagirwe ko inyubako zarwo nyinshi zubatswe mu gihe cy'ubukoloni, kandi ko zishaje kandi zifite intege nke."

Duza nta bisobanuro yatanze ku bijyanye n'inkomoko y’imfungwa zatorotse ariko mu bihe byashize abayoboke b’umutwe w’abigometse ku idini rya Boko Haram bari baratawe muri yombi ku bwinshi bityo bikavugwa ko mu batorotse aribo biganje.

Imfungwa ibihumbi n’ibihumbi zatorotse mu myaka yashize kubera ibikorwa remezo bidahwitse, abandi bakabohozwa n’ibitero by’abarwanyi bigometse kuri Leta babarizwa mu mitwe ya kisilamu.

Muri Nigeria hasanzwe hari ikibazo cyo kuba imfungwa zitoroka Gereza, kuko mu myaka ibiri ishize nabwo imfungwa zibarirwa muri 400 zatorotse mu yindi Gereza iri i Abuja.

Abanya Sudan babiri barashinjwa uruhare ku rupfu rw'abimukira baherutse kurohama berekeza mu Bwongereza http://bwiza.com/?Abanya-Sudan-babiri-barashinjwa-uruhare-ku-rupfu-rw-abimukira-baherutse http://bwiza.com/?Abanya-Sudan-babiri-barashinjwa-uruhare-ku-rupfu-rw-abimukira-baherutse 2024-04-26T12:07:00Z text/html en Ndacyayisenga Fred
Abagabo babiri bakomoka muri Sudan y'Epfo ,bakurikiranyweho ibyaha ku rupfu rw’abimukira batanu barohamye ubwo bari mu bwato bwerekezaga mu Bwongereza.
Ku wa kabiri w'iki cyumweru , abagabo batatu, umugore n’umwana w'umukobwa w’imyaka irindwi, bapfiriye mu bwato bwari butwaye abantu barenga 100.
Aba bashinjwa , ni uwitwa Tajdeen Abdulaziz n'uwitwa Juma Yien, Bombi bakomoka muri Sudani y'Amajyepfo , baka bafunzwe by'agateganyo.
Abagabo baregwa bombi bafite imyaka 22 .Bashinjwa (…)
- Amakuru

Abagabo babiri bakomoka muri Sudan y'Epfo ,bakurikiranyweho ibyaha ku rupfu rw’abimukira batanu barohamye ubwo bari mu bwato bwerekezaga mu Bwongereza.

Ku wa kabiri w'iki cyumweru , abagabo batatu, umugore n’umwana w'umukobwa w’imyaka irindwi, bapfiriye mu bwato bwari butwaye abantu barenga 100.

Aba bashinjwa , ni uwitwa Tajdeen Abdulaziz n'uwitwa Juma Yien, Bombi bakomoka muri Sudani y'Amajyepfo , baka bafunzwe by'agateganyo.

Abagabo baregwa bombi bafite imyaka 22 .Bashinjwa gushaka kugera mu Bwongereza nta cyemezo cyemewe cyo kwinjira, bakanakurikiranwaho kandi gufasha abinjira mu mahanga mu buryo butemewe n'amategeko.

Ubu bwato bwagize ibibazo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nyuma yo kuva i Wimereux mu majyaruguru y’Ubufaransa,bwerecyeza mu Bwongereza.

Abantu bagera kuri 49 barokowe ubwo iyi mpanuka yabaga, abandi 58 bahitamo kuguma mu bwato bakomeza berekeza mu Bwongereza.

Ishami ry'u Bufaransa rishinzwe umutekano wo mu mazi rwasobanuye ko ubu bwato bwari butwaye abarenze ubushobozi bwabwo, bwageze aho bugorwa no kugenda, biba ngombwa ko abapolisi bajya gutabara.

Rainford Kalaba wabitswe ari muzima yasezerewe mu bitaro http://bwiza.com/?Rainford-Kalaba-wabitswe-ari-muzima-yasezerewe-mu-bitaro http://bwiza.com/?Rainford-Kalaba-wabitswe-ari-muzima-yasezerewe-mu-bitaro 2024-04-26T12:03:56Z text/html en Olivier NTANTURO
Rainford Kalaba wabitswe ko yapfiriye mu mpanuka yahitanye umukunzi we ariko bikaza kumenyekana ko atapfuye, yamaze gusezererwa mu bitaro nyuma y'iminsi 14 yitabwaho n'abaganga.
Ibitaro bya UTH byakiriye Kalaba ubwo yakoraga impanuka byatangaje ko uyu musore yamaze gusezererwa agasubira mu rugo aho arakomereza kwitabwaho.
Nzaba Chanda umuvugizi w'ibitaro bya UTH biherereye i Lusaka muri Zambia ni we watangaje amakuru yo gusezererwa ku uyu mukinnyi wanyuze mu makipe nka TP Mazembe.
Ku (…)
- imikino

Rainford Kalaba wabitswe ko yapfiriye mu mpanuka yahitanye umukunzi we ariko bikaza kumenyekana ko atapfuye, yamaze gusezererwa mu bitaro nyuma y'iminsi 14 yitabwaho n'abaganga.

Ibitaro bya UTH byakiriye Kalaba ubwo yakoraga impanuka byatangaje ko uyu musore yamaze gusezererwa agasubira mu rugo aho arakomereza kwitabwaho.

Nzaba Chanda umuvugizi w'ibitaro bya UTH biherereye i Lusaka muri Zambia ni we watangaje amakuru yo gusezererwa ku uyu mukinnyi wanyuze mu makipe nka TP Mazembe.

Ku wa 13 Mata nibwo Kalaba yakoze impanuka ari kumwe n'umukunzi we wahise witaba Imana ako kanya.

Iyo mpanuka ikiba, byatangajwe ko Kalaba yapfanye n'umukunzi we gusa agejejwe ku bitaro bya UTH basanze atari yapfa maze bamwitaho kugeza ubuzima bwe burokowe.

Yagejejwe kwa muganga ari muri koma maze nyuma y'iminsi mike yaje kuyivamo none ubu amakuru meza ahari ni uko yamaze koroherwa ndetse agahita anasezererwa mu bitaro.

Kalaba yari amaze iminsi hafi 14 mu bitaro none yasezerewe. Mbere yo kuva mu bitaro, yari yasuwe n'intumwa zoherejwe na Moise Katumbi uyobora TP Mazembe yigeze gukinira ndetse akanayigiriramo ibihe byiza.

Nyagatare: Barishimira ko bakijijwe ibitera byari bibarembeje http://bwiza.com/?Nyagatare-Barishimira-ko-bakijijwe-ibitera-byari-bibarembeje http://bwiza.com/?Nyagatare-Barishimira-ko-bakijijwe-ibitera-byari-bibarembeje 2024-04-26T12:02:00Z text/html en Denis Nsengiyumva
Mu Mujyi wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, abaturage barishimira ingamba zashyizweho zo gushyiraho abarinzi b’ibitera biva mu ishyamba ry’imikinga kuko bitakibangiriza cyangwa ngo byirirwe mu mujyi no mu mihanda.
Hari hashize igihe abaturage bataka gusagarirwa n’ibitera byabasangaga mu ngo, mu mihanda, mu mirimo aho bakorera ubucuruzi n’ahandi hatandukanye bikabangiriza ibyo bakora.
Ubu, baravuga ko bamaze amezi arenga atatu batekanye batangirizwa n’ibitera bitewe (…)
- Amakuru

Mu Mujyi wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, abaturage barishimira ingamba zashyizweho zo gushyiraho abarinzi b’ibitera biva mu ishyamba ry’imikinga kuko bitakibangiriza cyangwa ngo byirirwe mu mujyi no mu mihanda.

Hari hashize igihe abaturage bataka gusagarirwa n’ibitera byabasangaga mu ngo, mu mihanda, mu mirimo aho bakorera ubucuruzi n’ahandi hatandukanye bikabangiriza ibyo bakora.

Ubu, baravuga ko bamaze amezi arenga atatu batekanye batangirizwa n’ibitera bitewe n’abarinzi bashinzwe kubikumira bashyizweho bikaba bitakiva mu ishyamba ngo bibasange aho bari nk'uko iyi nkuru dukesha Imvaho nshya ivuga.

“Naje muri Nyagatare ngemura inanasi mu mujyi wa Nyagatare zimwe zitendetse ku igare izindi ziri mu mifuka ariko ibitera bikadutangira bikazitwambura. Ubu, turashimira ubuyobozi bwashyizeho abarinzi kuko kuva bashyiraho sindongera guhura n’ibyo bibazo, †uyu ni umwe muri bo witwa Kabano John.

Mugenzi we yagize ati: “Muri iyi minsi ibitera ntibikiza mu ngo aho dutuye. Mbere wasangaga bibangamye kuko wabaga uryamye ukabyumva hejuru y’amabati, imvura yagwa ugasanga amabati yarangiritse ari kuva ariko muri iyi minsi nta kibazo.â€

“Byasimbukaga ibipangu bikatwangiriza bikomeye kuko hari ubwo namaze guteka bijya mu isafuriya iri ku mashyiga birarya. Ibaze ibiryo igitera cyariyeho byarangiza n’abantu bakaryaho (….), nawe ntiwabiryaho, " uyu ni undi witwa
Munyangabe Yves.

Umwe mu bacuruzi nawe yagize ati: “Nabaga nashyize ibitoki ku muryango ugasanga ibitera birabitwara tukirirwa turwana nabyo ariko ubu hari agahenge ntibikiza.â€

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko hashize amezi atatu hashyizweho ingamba z’abarinzi zigamije gutuma abaturage batekana ntibabangamirwe n’ibitera.

Yagize ati: “Ku bufatanye na RDB twashatse abantu bakumira ibitera baba mu mujyi babibuza gusohoka mu ishyamba. Iyo unyuze mu mujyi urababona baba bahari kandi n’umuturage ukibonye ashobora guhamagara abo bantu kuko bafite telefoni, bambaye umwambaro ubaranga ku buryo umubona ukamumenya ko ari zo nshingano twamuhaye.â€

Ishyamba ry’imikinga ribamo ibitera muri Nyagatare ringana na hegitari 400. Hashyizweho abarinzi 30 babuza ibitera kujya mu mujyi no mu baturage ku bufatanye bw’Akarere n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

Burkina Faso yahagaritse ibiganiro bya BBC na VOA http://bwiza.com/?Burkina-Faso-yahagaritse-ibiganiro-bya-BBC-na-VOA http://bwiza.com/?Burkina-Faso-yahagaritse-ibiganiro-bya-BBC-na-VOA 2024-04-26T11:55:35Z text/html en Denis Nsengiyumva
Burkina Faso yahagaritse ibiganiro bya Radio BBC ndetse n’iby’Ijwi rya Amerika (VOA) mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera ko batangaje raporo ya Human Rights Watch (HRW) ishinja ingabo ubwicanyi ndengakamere.
Muri raporo ishingiye ku iperereza ryayo bwite, uyu muryango wavuze ko ingabo z’igihugu cya Burkina Faso zishe muri rusange abaturage bagera kuri 223, barimo nibura abana 56, muri gahunda yo kurwanya abasivili baregwa gukorana n’intagondwa z’Abayisilamu.
HRW yavuze ko (…)
- Amakuru

Burkina Faso yahagaritse ibiganiro bya Radio BBC ndetse n’iby’Ijwi rya Amerika (VOA) mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera ko batangaje raporo ya Human Rights Watch (HRW) ishinja ingabo ubwicanyi ndengakamere.

Muri raporo ishingiye ku iperereza ryayo bwite, uyu muryango wavuze ko ingabo z’igihugu cya Burkina Faso zishe muri rusange abaturage bagera kuri 223, barimo nibura abana 56, muri gahunda yo kurwanya abasivili baregwa gukorana n’intagondwa z’Abayisilamu.

HRW yavuze ko ingabo za Burkina Faso zagiriye nabi cyane abaturage mu rwego rwo kurwanya iterabwoba, isaba abayobozi gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Icyakora, akanama gashinzwe itumanaho muri iki gihugu kavuze ko raporo ya HRW ikubiyemo itangazo "ryahutiweho kandi rifite ikiryihishe inyuma" ryamagana ingabo rishobora guteza imvururu muri rubanda kandi ko kahagaritse gahunda z’ibyo binyamakuru kubera amakuru yabyo.

Abayobozi bavuze kandi ko mu itangazo bategetse abatanga serivisi za interineti kubabuza kwinjira ku mbuga za interineti ndetse n’indi miyoboro ya interineti ya BBC, VOA na Human Rights Watch ku bari muri Burkina Faso.

HRW yakoze iperereza nyuma yuko umushinjacyaha w'akarere avuze muri Werurwe ko abantu bagera ku 170 bishwe n'abagizi ba nabi batamenyekanye mu gihe cy'ibitero byagabwe ku midugudu ya Komsilga, Nodin na Soro.

Burkina Faso ni kimwe mu bihugu byo muri Sahel bimaze igihe bihanganye n’inyeshyamba z’abayisilamu zifitanye isano na al Qaeda na Leta ya Kisilamu zakwirakwiriye mu bihugu by’ibituranyi ziva muri Mali kuva mu 2012, zihitana ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage.

RDC: Muri iyi mpeshyi dipolomasi ishobora kwamburwa ijambo rigahabwa intwaro http://bwiza.com/?RDC-Muri-iyi-mpeshyi-dipolomasi-ishobora-kwamburwa-ijambo-rigahabwa-intwaro http://bwiza.com/?RDC-Muri-iyi-mpeshyi-dipolomasi-ishobora-kwamburwa-ijambo-rigahabwa-intwaro 2024-04-26T11:23:34Z text/html en Denis Nsengiyumva In Slide Amamenyesha
Iyi mpeshyi iri imbere ngo ishobora kuzakamo umuririo hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko byemezwa n’umwe mu babaye minisitiri wemeza ko Isi igiye kurushaho guhuga ku buryo n’ibyabuzaga ibintu kurushaho kuba bibi bigiye kubura ijambo rigahabwa intwaro, dipolomasi ikaryamburwa.
Abakada bashya 8000 ba Alliance Fleuve Congo baherutse kuva Nyongera berekeza i Rutshuru-centre, muri Kivu y’Amajyaruguru. Inyuma y’umuhuzabikorwa (…)
- Amakuru / In Slide, Amamenyesha

Iyi mpeshyi iri imbere ngo ishobora kuzakamo umuririo hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko byemezwa n’umwe mu babaye minisitiri wemeza ko Isi igiye kurushaho guhuga ku buryo n’ibyabuzaga ibintu kurushaho kuba bibi bigiye kubura ijambo rigahabwa intwaro, dipolomasi ikaryamburwa.

Abakada bashya 8000 ba Alliance Fleuve Congo baherutse kuva Nyongera berekeza i Rutshuru-centre, muri Kivu y’Amajyaruguru. Inyuma y’umuhuzabikorwa n’abayobozi ba AFC, hashyizweho urwego rugizwe n’abo bantu bagiye guhuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi.

Ni Ubukangurambaga bwagerageje kwerekana ubukangurambaga n’ubushobozi bwa AFC bwo gukusanya abantu bangana gutyo ku butaka bugenda burushaho kuba ingirakamaro.

Bose bafite umunaniro utagira amakemwa, utandukanye n’imyenda y’abasirikare ba Kongo, "aba bakada bahawe amahugurwa ya politiki na gisirikare y’ibyumweru byinshi", nk'uko byatangajwe na Corneille Nangaa ukomeje kugaragara mu bitangazamakurukandi anasura uduce dutandukanye tugenzurwa na M23 yitegura kwizihiza imyaka 2 ishize ifashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda.

“Ubuzima bwa buri munsi butihanganirwa†

Uru rugendo rwatumye bishoboka kwerekana intwaro nshya ubu ihuriro rya AFC rimaze igihe ku marembo y’Umujyi wa Goma, rifite.

Jean-Paul M., uri mu myaka mirongo ine wize amashuri makuru mu Bubiligi mbere yo gusubira mu gihugu cye mu myaka 15 ishize, abisobanura agira ati: “Uyu munsi, Goma ni umujyi utuwe na miliyoni 2 hamwe n'impunzi zose zahungiye hano†. Yabishimangiye agira ati "umutekano muke uraganje hano. Mu mujyi rwagati, ku manywa, buri wese ajya mu bikorwa bye hafi nk’ibisanzwe. Nimugoroba, abantu bose barikumira, ariko uko wegera ku mpera z'umujyi, ni ko umutekano muke n'ihohoterwa bigenda bigaragara. â€

Undi muturage wa Goma akomeza avuga ati: “Buri joro, ni ukurasa. Ufite abasirikare badahembwa ariko bakaba bafite imiterere myiza. Ufite kandi wazalendo (abakorerabushake) bahora bitwaje imbunda kandi bamenyereye kubaho mu busahuzi no kunyaga. Ongeraho abacanshuro b’abazungu n’abaturage baharanira kubaho mu mujyi aho ibiciro byose byatumbagiye, aho ibintu byose bitumizwa muri Tanzaniya, Kenya, u Rwanda. Nibikomeza gutya, M23 na Nangaa bazakirwa neza n’abaturage barambiwe ubu buzima bwa buri munsi. â€

Abantu bose baganiriye na La Libre Afrique dukesha iyi nkuru, bose bashimangira “kubura†cyangwa “gutsindwa kwa Leta†muri Goma. †Ibintu byose bicungwa n'imiryango itegamiye kuri Leta, †nk'uko bisobanurwa n'undi muturage wa Goma urangije“ amahugurwa ku bijyanye no kubyaza umusaruro amazi n'imicungire yayo muri Goma yatanzwe na Croix-Rouge. Leta ntayihari rwose, abantu baratereranywe. Kubera ingorane zo kubaho, bamwe mu Banya Goma bagerageza kwiyandikisha mu nkambi zashyizweho kugira ngo zakira impunzi. Iyo babigezeho, baba bizeye ko nibura babona akarasiyo gato k’ibyo kurya ku munsi. â€

“Iyi mpeshyi ishobora kuba umuriro muri DRC†

Iki kinyamakuru gisanzwe ari ishami rya La Libre Belgique, gikomeza kivuga ko ku rugamba rwa gisirikare, hagaragara umutuzo ariko nta kimenyetso cy'ibiganiro kigaragara hagati y'inyeshyamba za M23 zibarizwa muri AFC n'abayobozi b’i Kinshasa. Félix Tshisekedi akomeje kwerekana M23 (dore ko ngo atajya avuga Alliance Fleuve Congo) nk’Ingabo z’u Rwanda.

Ku ruhande rwarwo, u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma kugira uruhare mu bibera mu burasirazuba bwa Congo, ahubwo rukagaragaza impungenge rutewe n’umubano uri hagati ya FARDC n’umutwe wa FDLR ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse zifite umugambi wo kugaruka kuyikora.

Uyu mutwe wa FDLR kandi uvugwa mu bufatanye n’Ingabo za FARDC mu guhiga no kwica Abatutsi b’Abanyekongo, kandi Abanyarwanda ntibaribagirwa amagambo Perezida Felix Tshisekedi aherutse gutangaza yiyamamaza mu mpera z’umwaka ushize.

Umwe muri ba minisitiri wo muri Togo uherutse I Buruseli avugana n’iki kinyamakuru yagize ati “Perezida Kagame ntiyibagiwe imvugo ya mugenzi we wa Congo mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora ya Perezida mu Kuboza gushize. Félix Tshisekedi yakangishije gutera Kigali, yasabye ko ubutegetsi bw'u Rwanda buhirikwa kandi agereranya Perezida w'u Rwanda na Hitler. â€

Muri urwo rwego, ngo biragoye gutekereza ko igisubizo cya diplomasi cyatangira gushakwa. By'umwihariko kubera ko inyeshyamba na Kinshasa basa n'abari mu bikorwa byo kongera intwaro n’ingabo, ibishobora guturikamo ikindi kintu gikomeye muri Kivu mu byumweru biri imbere cyangwa amezi.

Uwahoze ari minisitiri muri Congo abisobanura agira ati: “Bimaze kwica byinshi muri Goma. “Tugomba gutegereza impeshyi izarushaho kuba mbi. U Burayi burangariye kuri Ukraine n’amatora y’i Burayi, Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati n’amatora ya perezida. Inzitizi zari zihari zigiye kubura. Ijambo rizahabwa intwaro. Umuntu wese ashobora gusubiramo ko igisubizo ari icya diplomasi, niba nta bushake bwa politiki cyangwa icyifuzo nyacyo cyo koroshya ibintu, Congo igiye kugonga urukuta. â€

APR FC yasamiye hejuru umufana wa Rayon Sports http://bwiza.com/?APR-FC-yasamiye-hejuru-umufana-wa-Rayon-Sports http://bwiza.com/?APR-FC-yasamiye-hejuru-umufana-wa-Rayon-Sports 2024-04-26T10:42:27Z text/html en Olivier NTANTURO
Umuhuriga Sarpong wafanaga Rayon Sports, yamaze guhindura ikipe yerekeza muri mukeba, APR FC ndetse anakoreshwa indahiro.
Mu ijoro ryakeye, Sarpong yanditse kuri WhatsApp Status ati: "abo twabanye muri Rayon mwarakoze, ubwo duhure mu bundi buzima."
Nyuma yo gutangaza ibi, hazindutse amakuru avuga ko uyu mufana yamaze kujya muri APR FC.
Bidateye kabiri, uyu mufana yahise ajya aho APR FC ikorerea maze baramutembereza ndetse banamwereka ibikombe by'ikipe.
Nyuma yo gutemberezwa, (…)
- imikino

Umuhuriga Sarpong wafanaga Rayon Sports, yamaze guhindura ikipe yerekeza muri mukeba, APR FC ndetse anakoreshwa indahiro.

Mu ijoro ryakeye, Sarpong yanditse kuri WhatsApp Status ati: "abo twabanye muri Rayon mwarakoze, ubwo duhure mu bundi buzima."

Nyuma yo gutangaza ibi, hazindutse amakuru avuga ko uyu mufana yamaze kujya muri APR FC.

Bidateye kabiri, uyu mufana yahise ajya aho APR FC ikorerea maze baramutembereza ndetse banamwereka ibikombe by'ikipe.

Nyuma yo gutemberezwa, Sarpongo yahise ajya kurahizwa kugira ngo yinjire mu muryango mugari wa APR FC. Aho yanahawe umwambaro mushya wa APR FC.

Imbere y'ibirango by'ikipe ndetse na bamwe mu bayobozi, Sarpong wari wambaye umwambaro wa Rayon Sports yawukuyemo maze ahabwa umushya w'ikipe agiye kujya afana.

Uyu mufana w'i Nyamirambo yinjiye muri APR FC nk'umufana asiga Rayon Sports iri mu bibazo bitari bike.

FARDC na M23 bongeye kumvana imitsi mu mirwano yabereye i Masisi na Rutshuro http://bwiza.com/?FARDC-na-M23-bongeye-kumvana-imitsi-mu-mirwano-yabereye-i-Masisi-na-Rutshuro http://bwiza.com/?FARDC-na-M23-bongeye-kumvana-imitsi-mu-mirwano-yabereye-i-Masisi-na-Rutshuro 2024-04-26T10:39:15Z text/html en Ndacyayisenga Fred
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 26 Mata 2024 mu gace ka Masisi ahazwi nka Kironko haramukiye imirwano ikaze hagati y’ingabo za Kongo,Wazalendo n’abarwanyi ba M23.
Muri iyi mirwano nta makuru arambuye atangwa y'uwaba yagabye igitero mbere, gusa ikivugwa cyo n'uko ngo habayeho uguturika kw'intwaro ziremereye zumvikanye muri kariya gace bituma abaturage bahunga bagenda berekeza i 'Buguri' no mu turere tuyikikije.
Iyi mirwano yabereye i Masisi, yari yabanjirijwe n'indi yabereye mu (…)
- Amakuru

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 26 Mata 2024 mu gace ka Masisi ahazwi nka Kironko haramukiye imirwano ikaze hagati y’ingabo za Kongo,Wazalendo n’abarwanyi ba M23.

Muri iyi mirwano nta makuru arambuye atangwa y'uwaba yagabye igitero mbere, gusa ikivugwa cyo n'uko ngo habayeho uguturika kw'intwaro ziremereye zumvikanye muri kariya gace bituma abaturage bahunga bagenda berekeza i 'Buguri' no mu turere tuyikikije.

Iyi mirwano yabereye i Masisi, yari yabanjirijwe n'indi yabereye mu gace ka Rwindi ho muri teritware ya Rutshuru mu masaha ya saa sita z'igicuku.Amakuru avuga ko urwo rugamba rwari rukaze kuko ngo ingabo za FARDC n'abo bakorana basubijwe inyuma ndetse M23 ibambura intwaro nyinshi.

Hari hashize iminsi hatumvikana imirwano yeruye ihuza izi mpande zombi, ahubwo havugwa ibisa n'uduteroshuma nabwo tudakanganye, ariko kuri iyi nshuro ngo imirwano yabaye yari iremereye n'ubwo ngo nyuma yo guhunga kwa FARDC yahise ihosha.

Tariki 26 Mata 1994: Kuri Komine Tambwe hiciwe Abatutsi barenga 20,000 http://bwiza.com/?Tariki-26-Mata-1994-Kuri-Komine-Tambwe-hiciwe-Abatutsi-barenga-20-000 http://bwiza.com/?Tariki-26-Mata-1994-Kuri-Komine-Tambwe-hiciwe-Abatutsi-barenga-20-000 2024-04-26T10:14:18Z text/html en Denis Nsengiyumva
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 26 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 25 Mata mu 1994.
1. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mugina, Kamonyi
Paruwasi ya Mugina iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Muri Jenoside Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo abaturutse mu Bugesera, (…)
- Amakuru

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 26 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 25 Mata mu 1994.

1. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mugina, Kamonyi

Paruwasi ya Mugina iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Muri Jenoside Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo abaturutse mu Bugesera, Kigali y’Umujyi, Kigali Ngari no mu Makomini yari aturanye na Komine Mugina. Hari Abatutsi benshi ku buryo bari baziko bazirwanaho nta kibazo bazagira. Abatutsi bari barahahungiye birwanyeho ubwo bari batangiye guterwa, ariko babifashijwemo na Burugumesitiri wa Komini Mugina NDAGIJIMANA Callixte utari ushyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Burugumesitiri NDAGIJIMANA yafashe abasore b’Abahutu, Abatutsi n’abapolisi ababwira ko azajya abahemba ariko bakarwanya ibitero byateraga aho kuri Paruwasi, biturutse ahitwa Mbati, Mukinga, Jenda n’ahandi.

Uwigeze kuba Burugumesitiri wa Mugina witwa NGIRUWONSANGA Onesphore uzwi ku izina rya Gitaro niwe wakoresheje inama ategeka ko bafunga amazi, avuga ko inzoka utayicishije inzara cyangwa inyota udashobora kuyica. Bafunze amayira, bakoresheje bariyeri, bashyiraho imbwa zo kubahiga ku buryo ntawabonaga aho anyura ajya gushaka icyo kurya. Inzara yatangiye kubica, bafata icyemezo cyo gutungwa n’inka bari barahunganye.

Ibitero byakomeje kuza bimwe biyobowe na NGIRUWONSANGA, ibindi biyobowe na KANYANZIRA. Icyo babanje gukora ni ukwica Burugumesitiri Ndagijimana Callixte, bamwiciye i Ntongwe. Bahuruje impunzi z’Abarundi zari ahitwa i Nyagahama, i Kinazi kugirango zize kubafasha kwica. Haje imodoka zigera kuri 14 zipakiye abasirikare, interahamwe bafite n’intwaro, hiyongeragaho n’ibitero biturutse ahitwa Kabugondo, Ngoma, Runda n’ahandi. Ubwicanyi bwatangiye gukara kuva tariki ya 25/04/1994 ariko baza kubamaraho tariki 26/04/1994.

Abari bahungiye kuri Paruwasi bicishijwe intwaro zitandukanye zirimo imbunda, gerenade noneho nyuma y’izo ntwaro za kizungu abaturage bakabiraramo n’ibisongo, imihoro, amabuye n’ibindi. Abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamenyekanye cyane harimo Major KARANGWA Pierre Claver, NGIRUWONSANGA Onesphore, KANYANZIRA n’abandi.

Major KARANGWA Pierre Claver yahungiye mu gihugu cy’Ubuholandi, kugeza uyu munsi akaba Atari yagezwa imbere y’ubutabera.

2. Abatutsi biciwe muri ISAR Rubona (RAB), Huye

Mbere ya Jenoside, ISAR Rubona yari muri komini Ruhashya. Hahuriye Abatutsi benshi baturutse ku Gikongoro, Maraba, Ruhashya, Rusatira, Mbazi na Mugusa bakusanyirizwa kuri Mont Rubona ari benshi cyane. Abenshi babatangiriraga muri Komini Mugusa bashaka guhungira i Burundi bakabasubiza inyuma muri ISAR Rubona. Hari hahungiye kandi abatutsi bahakoraga. Ibitero byabamaze byaturutse muri izo Komine zose bikurikiye abatutsi babo bahahungiye, nyuma yo kurangiza abari kuri komini Ruhashya na Mbazi mu Byiza.

Kuri 26/04/1994 mu ma saa tatu ni bwo ibitero byari bihasesekaye n’amafirimbi n’induru nyinshi, bahahurira n’abajandarume, abasirikare n’abapolisi ba komine barica amanywa yose n’ijoro ryose.

Kuri 27/04/1994, uwari perefe wa Butare Nsabimana Sylvain yaje muri ISAR abwira abicanyi ngo nibarekere aho kwica basubire mu ngo zabo. Uwo munsi Abatutsi bari bagihumeka babajyanye mu Gakera munsi ya Mont Rubona, bigondagondera utuzu two kubamo mu biti n’ibyatsi, bacukura n’ubwiherero bibwira ko barekeye aho kubica. Bigeze kuri 02/05/1994 ni bwo ibitero byagarutse birabica bose.

Abateguye kandi bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri ISAR ni Ntahontuye Ndereyehe Charles wayiyoboraga, Mulindangabo Joseph wari chef wa station ya Rubona, Mugemana Didace yari Chef du Personnel ari na we wari warakoze lisiti y’abakozi ba ISAR b’Abatutsi bagombaga kwicwa, Ntunda Jacques, Rutunga Venant, Mukuralinda Aloys, Ndayizigiye bitaga Ajida, Musabyimana Thaddée, Nsengiyumva Innocent wari umwarimu. Bifashishije interahamwe ruharwa zari ziyobowe na Ruhoryongo, Kanyeperu, Nyangezi n’abandi. Ntibyoroshye kumenya umubare w'abatutsi biciwe muri ISAR Rubona, gusa abari abakozi bayo bo bagera kuri 70 n'imiryango yabo. Imibiri y’abatutsi biciwe muri ISAR Rubona ntiraboneka yose ngo ishyingurwe mu cyubahiro, urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwaho haruhukiyemo abagera ku 120 gusa.

Uwitwa Ndereyehe Ntahontuye Charles yagize uruhare rukomeye muri Jenoside muri ISAR Rubona, akaba anakomeje gukora ibindi bikorwa biyihakana aho yahungiye mu Buholandi.

Ndereyehe Ntahontuye ukomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, muri 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe Cercles des Républicains Progressistes washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndereyehe yatangiye umushinga wa jenoside mbere y’uko yoherezwa muri ISAR. Mbere y’uko yoherezwa muri ISAR, Ndereyehe yayoboraga Umushinga w’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Gikongoro (PDAG). Muri icyo gihe, Ndereyehe yabaye umwe mu bakozi ba Leta bashinze umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, afatanyije na Captain Sebuhura Faustin wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori yo ku Gikongoro. Sebuhura yakomokaga muri Komine Mukingo mu Ruhengeri, agace kamwe na Ndereyehe.

Mu gushinga umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, Ndereyehe yanafatanyije n’abayobozi b’imishinga y’ubuhinzi yakoreraga muri Gikongoro cyane cyane Pierre Célestin Mutabaruka wari umuyobozi w’umushinga Crête Zaïre Nil, abayobozi b’inganda z’icyayi za Mata (Denis Kamodoka) na Kitabi (Juvénal Ndabarinze), abayobozi batandukanye muri perefegitura ya Gikongoro barimo Ayurugari Justin wari ukuriye ELECTROGAZ na Celse Semigabo wari Umushinjacyaha wa Repubulika. Bose kuri ubu bakurikiranweho icyaha cyaJenoside.

Ndereyehe yavuye mu Rwanda mu 1994 ubwo Guverinoma y’abicanyi n’ingabo zayo bari bamaze gutsindwa urugamba. Ari mu bashinze, ku itariki 3 Mata 1995, ubwo bari impunzi muri Zayire, umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Kuri ubu Ndereyehe aba mu Buholandi kandi ni umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’iterabwoba FDU-INKINGI rishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Mu matangazo menshi ya FDU-INKINGI atangaza, Ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro iyibuka ry’iyi Jenoside ayita « fonds de commerce. » cyangwa se urucuruzo.

Mu Buholandi Ndereyehe ahuza ibikorwa by’andi matsinda y’abahezanguni b’intagondwa z’Abanyarwanda bahunze bahora banyotewe n’ingengabitekerezo y’ivanguramoko yayoboye u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ayo matsinda harimo FEDERMO (Fédération des Organisations Rwandaises aux pays Bas), CARP (Collectif des Associations Rwandaises aux Pays-Bas), RIFDP-NL (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix), DEN HAAG, Pro Justitia, FFDR (Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda).

Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Kuva ku itariki 20 Mata 2010, Ndereyehe yashyiriweho Impapuro Mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda. Ari kandi ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. Ibyo nyamara ntibimubuza gukomeza mu mutuzo ibikorwa bye by’icengezamatwara rya gihezanguni mu Burayi n’ahandi.

3. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Birambo, Karongi

Superefegitura ya Birambo yari igizwe n’amakomini atatu (Bwakira, Mwendo na Kivumu) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba yarayoborwaga na Superefe RUDAKUBANA Anaclet, icyicaro cyayo kikaba cyari muri Komini ya Bwakira yayoborwaga na Burugumesitiri KABASHA Tharcisse.

Jenoside mu Birambo yatangiye nyuma y’umunsi umwe uwari umukuru w’igihugu apfuye, abahutu b’intagondwa n’Interahamwe bahise batangira kwica Abatutsi, gusahura imitungo no gutwika amazu. Kubera ko Abatutsi bibwiraga ko bashobora kubonera ubutabazi kuri Superefegitura no kuri Paruwasi, Abatutsi baturutse mu mpande zihakikije bagerageje guhungira kuri Superefegitura ya Birambo, kuri Paruwasi Gaturika ya Birambo ndetse no mu Bigo by’amashuli y’Abihaye Imana byo mu Birambo. Mu gihe Abatutsi bibwiraga ko babonye ubuhungiro, ni ko Interahamwe zo zarimo zicura umugambi wo kwica abatutsi bari muri Birambo.

Mu Birambo, ba ruharwa 2 ku rwego rw’Igihugu, Enock Ruhigira na Edouard Karemera ariho bakomoka. Enock Ruhigira wayoboraga ibiro bya perizidansi igihe cya Habyarimana, uvuka mu Birambo yaje guha amabwiriza abategetsi bari bahari uko jenoside yagombaga gukorwa. Edouard Karemera, wari Visi-perezida wa mbere wa MRND yakomokaga muri komini Mwendo imwe mu makomini yari agize superefgitura Birambo. Karemera yagaragaye kenshi ashishikariza abaturage kwica Abatutsi muri Birambo, no mu Bisisero. Karemera yatangiye ibikorwa bitegura jenoside mu Birambo guhera muri 1993, aho we na perefe André Kagimbangabo, Colonel Ndahimana, umucuruzi wo muri CDR witwa Amani Mugabo, na Bourgmestre Kabasha, batanze imbunda, bashyiraho na gahunda yo gutoza Interahamwe imyitozo ya gisirikari.

Taliki ya 14/04/1994, Interahamwe zari ziyobowe na Burugumesitiri KABASHA, Konseye wa Segiteri Nyabiranga MUNYANKINDI Cyprien, Konseye wa Segiteri Musasa MUGABONAKE, Depute SEBITABI Alphonse na Procureur KWIZERA Aaron zagabye igitero ku Batutsi bari bihishe mu Kigo cy’Amashuli cy’Ababikira cya NP Birambo, ariko Abatutsi bari mo bagerageza kwirwanaho, Interahamwe zikomwa mu nkokora bityo zijya guhuruza Abasirikari n’Abajandarume ngo baze bazifashe kwica abo bitaga umwanzi. Bagarutse bukeye bwaho taliki ya 15/04/1994, bica abatutsi bose bari muri NP Birambo banatwika amashuri mu rwego rwo gutsemba n’aho uwaba yasigaye yabashaga kwihisha.

Taliki ya 16 na 17/04/1994, icyo gitero n’ubundi cyoherejwe kwica Abatutsi bari muri Paruwasi ya Birambo no kuri Superefegitura. Kubera ubugome abakoraga Jenoside bari bafite, mbere yo kwica Abatutsi mu bitero byose twavuze haruguru, babanje kurobanura abihaye Imana batandukanya Abatutsi n’Abahutu; ababikira n’abapadiri b’Abatutsi barindishwa abajandarume ngo batazacika naho abahutu babashyira ukwabo ngo barindirwe umutekano.

Icyakurikiyeho ni ugushakisha hirya no hino Abatutsi bari bataricwa bari bakihishahisha hirya no hino babateranyiriza hamwe bateganya umunsi wo kubamaraho burundu bakabicana n’Abihayimana b’Abatutsi. Tariki ya 26/04/1994 ni bwo igitero cyari kiyobowe n’ubundi na Burugumesitiri KABASHA, Konseye wa Segiteri Nyabiranga MUNYANKINDI Cyprien, Konseye wa Segiteri Musasa MUGABONAKE, Depite SEBITABI Alphonse na Procureur KWIZERA Aaron, bafatanyije n’Interahame, Abajandarume n’Abasirikari bishe mu buryo bw’agashinyaguro abari basigaye bo muri Birambo. Mu bihaye Imana bishwe icyo gihe harimo Padiri RUBERIZESI Innocent na Padiri SEBATWARE Narcisse.

Mu kigereranyo Abatutsi barenga ibihumbi bitandatu (6,000) biciwe muri ibyo bitero byose. Nyuma y’Igitero cyo ku italiki ya 26/04/1994, bigaragara ko abicanyi bari bazi neza icyo bamaze gukora kuko ari wo wari umunsi washyizweho wo kumaraho Abatutsi muri Birambo. Abicanyi bivuze imyato, abandi abo bayobozi babatereka inzoga babashimira ko bakoze akazi.

Enock Ruhigira yahunze muri 1994, akaba ashakishwa n’ubutabera. Edouard Karemera yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

4. Abatutsi biciwe kuri Komini Kigoma, Ruhango

Komini Kigoma yari yubatse muri Segiteri ya Butare, Selire ya Kabambati mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagali ka Rwoga mu Mudugudu wa Bihome. Mu gihe cya Jenoside hari Abatutsi bahungiye kuri komine Kigoma bizeye kuharokokera ndetse hari n’abandi bahazanwe babeshwa ko bagiye kuhabarindira.

Tariki ya 26/04/1994 na mbere yaho gato hiciwe Abatutsi barenga 475. Abahiciwe bari baturutse muri segiteri zitandukanye za komini Kigoma zirimo Gahombo, Mukingo, Kiruri, Ngwa n’ahandi. Nyuma yo kubegeranya bicirwaga kuri bariyeri ikomeye yari imbere ya komine naho imirambo yabo yashyirwaga mu byobo byari byaracukuwe hafi ya komini. Bamwe mubabigizemo uruhare rukomeye barimo uwari burugumesitiri wa komini, Ugirashebuja Celestin, abasirikare barimo MUGENZI, MUKERANGOMA n’uwo bahimbaga KAGOMA. Hari n’interahamwe ikomeye yitwa NZARAMBA wiyitaga Gahini wayoboraga ibitero.

5. Abatutsi biciwe kuri komini Tambwe, Ruhango

Kuri komine Tambwe hiciwe abatutsi barenga 20,000, umututsi wa mbere yiciwe imbere y’ibendera mu rwego rwo gutangiza igikorwa no gushishikariza interahamwe n’abaturage kubyitabira. Abishwe bari bahahungiye abandi bahurijwe kuri komine Tambwe, abahungiye kuri sous-prefecture ya Ruhango, kuri kiliziya ya Ruhango n’ahandi. Nyuma yo kubica imirambo yajuguywaga mu ishyamba rya pinusi mu byobo n’imiringoti. Bamwe mubabigizemo uruhare rukomeye ni burugumesitiri wa Tambwe Mugaba Nathan, deputé wavukaga muri komini witwa KAYONDO, perezida w’urukiko rwa Canton Ruhango witwa Munyeshyaka Gregoire n’interahamwe ikomeye yitwaga NZARAMBA wiyitaga Gahini.

DR.Congo: Bamwe mu bakozi ba Kenya Airways bafunzwe n'inzego z'iperereza http://bwiza.com/?DR-Congo-Bamwe-mu-bakozi-ba-Kenya-Airways-bafunzwe-n-inzego-z-iperereza http://bwiza.com/?DR-Congo-Bamwe-mu-bakozi-ba-Kenya-Airways-bafunzwe-n-inzego-z-iperereza 2024-04-26T09:56:07Z text/html en Ndacyayisenga Fred
Isosiyete itwara abantu n'ibintu mu gihugu cya Kenya 'Kenya Airways (KQ)' yamaganye ifatwa n’ifungwa ry’abakozi babiri bayo mu murwa mukuru wa DR Congo, Kinshasa, bashinjwa gushaka gupakira imizigo itagira impapuro za gasutamo(Ibyangombwa).
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 26 Mata, Umuyobozi mukuru wa KQ, Allan Kilavuka, mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko abo bakozi bombi bafashwe n’ishami ry’ubutasi rya gisirikare i Kinshasa babeshyerwa bagerageje gushaka kwinjiza imizigo mu (…)
- Amakuru

Isosiyete itwara abantu n'ibintu mu gihugu cya Kenya 'Kenya Airways (KQ)' yamaganye ifatwa n’ifungwa ry’abakozi babiri bayo mu murwa mukuru wa DR Congo, Kinshasa, bashinjwa gushaka gupakira imizigo itagira impapuro za gasutamo(Ibyangombwa).

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 26 Mata, Umuyobozi mukuru wa KQ, Allan Kilavuka, mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko abo bakozi bombi bafashwe n’ishami ry’ubutasi rya gisirikare i Kinshasa babeshyerwa bagerageje gushaka kwinjiza imizigo mu ndege mu buryo bwa magendu.

Iyi sosiyete y'indege ariko yavuze ko imizigo ivugwa itigeze izamurwa cyangwa ngo yemerwe kwinjizwa mu ndege kaboneko babonaga ko ibyangombwa byayo bitari byuzuye. Yavuze ko imizigo yari yashyizwe hafi aho bagategereza ko ibonerwa impapuro kugirango ipakirwe nyamara inzego za Gasutamo zikabibona mu buryo bwo bwo gushaka kuyinjiza nta burenganzira.

Ubwo aba abakozi bafatwaga, telefoni zabo zarafashwe bangirwa kuvugana n'umuntu uwo ari we wese, ndetse bangirwa no gusurwa.

KQ iti" Kenya Airways (KQ) yemeza ko ku wa gatanu, tariki ya 19 Mata 2024, abakozi bacu babiri ku biro by’indege byacu i Kinshasa, bafunzwe n’ishami ry’ubutasi rya gisirikare rizwi ku izina rya Detection Militaire des Activities Anti Patrie (DEMIAP).

Nyuma yo gufatwa hitabajwe urukiko rwa gisirikare i Kinshasa rwumva iki kibazo rutegeka ko barekurwa kuwa Kane (ejo hashize), nta yandi mananiza, ariko igitangaje ngo baracyafunzwe.

KQ, ivuga ko kandi aba bakozi bayo bafunzwe binyranyije n'amategeko kuko bafungiwe mu nzego zagisirikare , nyamara ari abasivili. Ubuyobozi bw'iyi kompanyi butangaza ko gahunda yabo ari ugutwara ibintu n'abantu mu buryo bwizewe kandi bwujuje ubuziranenge, bityo bagasaba ubuyobozi ko bwafungura aba bakozi bayo.

DJ Brianne agiye kubagwa bwa kabiri http://bwiza.com/?DJ-Brianne-agiye-kubagwa-bwa-kabiri http://bwiza.com/?DJ-Brianne-agiye-kubagwa-bwa-kabiri 2024-04-26T09:42:43Z text/html en Olivier NTANTURO
Gateka Esther Brianne [Dj Brianne] uzwi kubera kuvangavanga umuziki, agiye kongera abagwe nyuma y'uko mu minsi yashize yari yabazwe bikagenda neza.
Ku wa 1 Mata 2024 ni bwo Dj Brianne yabagiwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gace ka Muhabura (Muhabura Wing), aho yabazwe igifu kubera ibinture byari byabayeho byinshi.
Icyo gihe igikorwa cyo kumubaga 'Operation' cyagenze neza nubwo agomba kongera gusubirayo bakarangiza icyo gukorwa.
Aganira na Isimbi, Dj Brianne yavuze ko uburwayi (…)
- imyidagaduro

Gateka Esther Brianne [Dj Brianne] uzwi kubera kuvangavanga umuziki, agiye kongera abagwe nyuma y'uko mu minsi yashize yari yabazwe bikagenda neza.

Ku wa 1 Mata 2024 ni bwo Dj Brianne yabagiwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gace ka Muhabura (Muhabura Wing), aho yabazwe igifu kubera ibinture byari byabayeho byinshi.

Icyo gihe igikorwa cyo kumubaga 'Operation' cyagenze neza nubwo agomba kongera gusubirayo bakarangiza icyo gukorwa.

Aganira na Isimbi, Dj Brianne yavuze ko uburwayi bwe azabuvugaho nyuma y'uko azaba amaze kubagwa bwa kabiri kugira ngo amere neza.

Yagize ati “nzasubira kwa muganaga, nimbisoza bamaze kumbaga maze no koroherwa nzagaruka hano mbabwire ukuntu ibintu bimeze.â€

Biteganyijwe ko tariki ya 1 Gicurasi 2024 ari bwo Dj Brianne azasubira kwa muganga kugira ngo yongere akorerwe ‘operation’ ya kabiri.

Inama y’Abaminisitiri yemeje gukorera impushya za burundu hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’ http://bwiza.com/?Inama-y-Abaminisitiri-yemeje-gukorera-impushya-za-burundu-hakoreshejwe-imodoka http://bwiza.com/?Inama-y-Abaminisitiri-yemeje-gukorera-impushya-za-burundu-hakoreshejwe-imodoka 2024-04-25T19:39:40Z text/html en Olivier NTANTURO
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata mu 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’.
Nyuma y'uko imyanzuro y'iyi nama y'Abaminisitiri isohotse, polisi y'u Rwanda ishinzwe ibyo bizamini yahise isobanura uko ibi bizami bishya bizaba biteye.
Ibinyujije ku rukuta rwa X, polisi yagize ati: "Hashingiwe ku myanzuro y’inama (…)
- amakuru-mashya

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata mu 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’.

Nyuma y'uko imyanzuro y'iyi nama y'Abaminisitiri isohotse, polisi y'u Rwanda ishinzwe ibyo bizamini yahise isobanura uko ibi bizami bishya bizaba biteye.

Ibinyujije ku rukuta rwa X, polisi yagize ati: "Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya 'automatique'."

Ikomeza isobanura ko abazaba bakoreye ku modoka za "automatique" batazaba bemerewe gutwara "Manuel", ati: "Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique†biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel†bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique†na “manuel†.

Isoza ivuga ko igihe cyo gutangira gukora ibi bizami bishya izagitangaza mu minsi iri imbere, ati: "Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha."

Gahunda y'u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda ntacyo imaze: Macron http://bwiza.com/?Gahunda-y-u-Bwongereza-yo-kohereza-abimukira-mu-Rwanda-ntacyo-imaze-Macron http://bwiza.com/?Gahunda-y-u-Bwongereza-yo-kohereza-abimukira-mu-Rwanda-ntacyo-imaze-Macron 2024-04-25T19:01:15Z text/html en BABOU Bénjamin In Slide Amamenyesha
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kuri uyu wa Kane yanenze gahunda y'u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, ayigaragaza nk'urwenya ndetse n'idafite umumaro.
Macron yabitangarije muri Kaminuza ya Sorbonne y'i Paris aho yari kuri uyu wa Kane.
Yagize kandi ati: "Ntabwo nizera imiterere yo gushaka igihugu cya gatatu ku mugabane wa Afurika cyangwa ahandi hose ku Isi, twohereza abantu bagera ku butaka bwacu ku buryo budakurikije amategeko batavuye muri ibyo bihugu."
Ku bwa (…)
- Amakuru / In Slide, Amamenyesha

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kuri uyu wa Kane yanenze gahunda y'u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, ayigaragaza nk'urwenya ndetse n'idafite umumaro.

Macron yabitangarije muri Kaminuza ya Sorbonne y'i Paris aho yari kuri uyu wa Kane.

Yagize kandi ati: "Ntabwo nizera imiterere yo gushaka igihugu cya gatatu ku mugabane wa Afurika cyangwa ahandi hose ku Isi, twohereza abantu bagera ku butaka bwacu ku buryo budakurikije amategeko batavuye muri ibyo bihugu."

Ku bwa Perezida w'u Bufaransa, ibyo u Bwongereza buri gukora "ni ukugambanira indangagaciro z'umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi".

Yavuze kandi ko ibiri gukorwa "nta mumaro bifite" kandi ko ari ibintu bikomeye kuri ejo hazaza h'uriya muryango.

Macron yatangaje ariya magambo mu gihe ku wa Kabiri w'iki cyumweru abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y'u Bwongereza batoye itegeko riteganya ko abasaba ubuhungiro badafite ibyangombwa boherezwa mu Rwanda aho bazabusabira.

Kuri uyu wa Kane Umwami Charles III w'u Bwongereza yemeje umushinga w'iriya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ashingiye ku masezerano Guverinoma z’ibihugu byombi zagiranye mu Ukuboza 2023.

Ibi bivuze ko u Bwongereza bwemerewe gutangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kuko yamaze kuba itegeko.

Iri tegeko ni ingenzi cyane kuri Ministiri w’intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, wifuza ko ibyo kohereza abimukira mu Rwanda byagerwaho mbere y’amatora yimirije mu mezi ari imbere.

U Bwongereza busanzwe bwishyura u Bufaransa amafaranga afasha gucunga umutekano wo ku nyanja hagamijwe gukumira ingendo z’ubwato buto bushyira abimukira mu kaga mu gihe bukoze impanuka.

Minisitiri w'Intebe, Rishi Sunak biciye mu muvugizi we, yateye utwatsi ibyatangajwe na Macron avuga ko gahunda u Bwongereza bwafashe ari bwo buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cy'abimukira.

Yunzemo ati: "Ku bijyanye no guca ukubiri n'agatsiko k’abagizi ba nabi (binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe), tuzakenera ingamba zikarishye. Turasobanura neza ko uzaza hano mu kato gato wese atazashobora kuhaguma. Ni bwo buryo tuzasenyamo ruriya rucuruzo. Kandi mu byukuri, twabonye abandi bafatanyabikorwa ndetse n'ibindi bihugu ku isi bashakisha inzira nk'izo."

Undi wamaganiye kure ibyatangajwe na Perezida w'u Bufaransa ni Umunyamabanga wa Leta y'u Bwongereza ushinzwe Ubutegetsi bw'igihugu.

Tom Cleverly yagaragaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu bindi bihugu atari nshya.

Ati: "Buri gihe twitabaza ibihugu bya gatatu. Si ibintu bishya. Iyo ni yo mpamvu nagiye mu Butaliyani. Tunakorana n'u Bufaransa. Ku gice kinini twishingikiriza u Bufaransa kandi ni igihugu cya gatatu, twitabaza Abafaransa. Bakorana natwe, dukorana bya hafi".

Minisitiri Cleverly yunzemo ko kuba ikibazo cy'abimukira ari ikibazo cyo ku rwego mpuzamahanga bisobanuye ko kinagomba guenera igisubizo mpuzamahanga.