Icyumweru gishize cyatangiye ku wa 4 Ugushyingo 2019 kirangira ku wa 10 na none muri uku kwezi. Cyaranzwe n’amakuru yihariye muri politiki, ubutabera, ibirori,... n’ibidasanzwe.
Perezida Kagame yagize icyo avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 8 Ugushyingo, Perezida Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze hafi imyaka ibiri utifashe neza.
Perezida Kagame yagaragaje ukuntu Uganda ari yo ikomeje kubangamira umubano wayo n’u Rwanda bitewe no kutubahiriza amasezerano ibihugu byombi byagiranye, guhera ku ya Angola yabaye inshuro ebyiri n’inama yahuje abashinzwe kureba ishyirwamubikorwa ry’amasezerano yabereye i Kigali ku wa 16 Nzeri 2019.
Iyi komisiyo igizwe n’itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda na Uganda bemeranyije ko inama ya kabiri izaba nyuma y’iminsi 30 inama ibaye (yari kuba ku wa 16 Ukwakira ariko ntiyigeze iba.)
Perezida Kagame anenga Uganda yatangarije umunsi w’iyi nama ya kabiri mu itangazamakuru, ari na ho u Rwanda rwabimenyeye. Itariki Uganda yari yatangaje ni 13 Ugushyingo ariko na bwo ngo ishobora guhinduka ikagirwa 18 Ugushyingo.
Abadepite bo mu Bwongereza basabye u Rwanda kurekura Gen Frank Rusagara na Col. Tom Byabagamba
Abadepite 6 bo mu Bwongereza barangajwe imbere na Baroness D�Souza wigeze no kuyobora sena y�u Bwongereza banditse ibaruwa ku wa 4 Ugushyingo, bagaragariza Perezida Kagame ko batewe impungenge no kubona G�n�ral Franck Rusagara na Colonel Tom Byabagamba bakomeje gufungwa. Bamwibukije ko abo bagabo bombi bahesheje u Rwanda ishema mu mirimo bakoze.
Rusagara na Byabagamba bahamwe ibyaha birimo: gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha rubanda ubutegetsi no kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ku wa 31 Werurwe 2016.
Muri ibi byaha hiyongeramo ibyo guhisha nkana ibimenyetso byagafashije ubugenzacyaha ndetse no gusuzugura ibendera ry’igihugu (cyahamye Tom Byabagamba). Bombi bambuwe impeta za gisirikare, Rusagara akatirwa igifungo cy’imyaka 20, Byabagamba akatirwa 21, gusa ikibazo cy’ubujurire bwabo ku gifungo kiracyakurikiranwa.
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yasubije aba badepite ko Byabagamba na Rusagara bakoze ibyaha bikomeye mu mategeko y’u Rwanda. Yavuze ko ibitekerezo by’inzego zitandukanye cyangwa guverinoma bidashobora kugira uruhare mu myanzuro y’urukiko. Perezida Kagame na we yasubije aba badepite ko bagomba kubanza kureba uko ubutabera bw’iwabo bukora mbere yo kumusaba gufungura Byabagamba na Rusagara.
Ingabire Victoire yitandukanyije n’ishyaka rya FDU Inkingi, ashinga irishya
Ingabire Victoire wari umaze imyaka 13 mu ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda yitandukanyije na ryo, ashinga iryitwa DALFA Umurinzi (Development and Liberty for All). Ku wa 8 Ugushyingo 2019 ni bwo Ingabire yatangarije abagize iri shyaka yashinze akaba yari anariyoboye ko yitandukanyije na ryo.
Impamvu yatangarije BBC ngo ni uko bamwe mu bayobozi batanyaga kuriyobora batari imbere mu gihugu. Indi mpamvu yavuzwe ngo ni uko imikorere ya FDU Inkingi itari ihuye n’ibisabwa amashyaka yo mu Rwanda. Ingabire yavuze ko DALFA Umurinzi ari ishyaka riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose mu Rwanda (Source: Ingabire Victoire/Twitter).
Ibyo kuneka nange ndabyishinja-Perezida Kagame
Na none ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa 8 Ugushyingo, Perezida Kagame yabajijwe ikibazo kivuga ko u Rwanda rwaba runeka ibindi bihugu n’abaregwa guhungabanya umutekano w’igihugu ari ukuri.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ahubwo ’dukora ibirenze ibyo.’ Iki gisubizo kirajyana na Uganda imaze igihe ishinja u Rwanda koherezayo intasi (Kigali Tiday) n’icyavuzwe ko hari ibihugu bineka abakoresha WhatsApp hifashishijwe porogramu ya Pegasus yakozwe n’Abanya-Israel biciye mu kigo cya NSO Group. Ku ikoranabuhanga rya Pegasus, Perezida Kagame yavuze ko iyaba yari afite iri koranabuhanga, nta kabuza yari kurikoresha (BBC).
Graduation ya 6 muri Kaminuza y’u Rwanda
Ku wa gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019 muri sitade mpuzamahanga ya Huye, abanyeshuri 9382 bo muri Kaminuza y’u Rwanda bahabwaga impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye, biganjemo ahabwaba impamyabumenyi zihanitse nk’uko bisanzwe. Imibare yatanze na kaminuza y’ u Rwanda igaragaza ko abahungu bakoze uyu muhango ari 3488 n’abakobwa 5894.
Vincent Ntaganira wanditse igitabo ku buhamya bw’akarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ni we munyeshuri rukumbi wahawe impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri uyu muhango wari uyobowe na Minisitiri w’Intebe, Edward Ngirente.
Uwa 9 Ugushyingo wabaye iherezo rya Gen. Afurika Jean Michel wari uyoboye RUD Urunana
Gen. Musabyimana Juvenal uzwi nka Afurika Jean Michel yarashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) i Buyinza muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yiciwe mu gitero simusiga cyagabwe n’izi ngabo muri gahunda yo guhashya imitwe yitwaje intwaro n’inyeshyamba yibasiye uburasirazuba bwa Congo/Kinshasa. Kuva muri Nzeri, Gen. Jean Michel abaye uwa kabiri wishwe ayoboye umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma ya Gen. Mudacumura wayoboraga FDLR.
Gen. Bosco Ntaganda yakatiwe imyaka 30 y’igifungo
Ku wa 7 Ugushyingo 2019, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rufite ikicaro i La Haye mu Buholandi rwakatiye Bosco Ntaganda igifungo cy’imyaka 30, kizakurwaho imyaka 6 yari amaze afunzwe.
Bosco Ntaganda yahamwe n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu yakoze akanagiramo uruhare mu ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 2002 n’2003.
Byabaye ibyishimo ku Banyecongo cyane cyane abo muri Ituri bamushije kubabuza amahwemo. Bavuze ko imyaka 30 ari mike kuko ngo azafungurwa agifite imbaraga, bitajyanye n’ibyaha yakoze. Uru rukiko rwavuze ko ibyaha Ntaganda yakoze bitamufungisha burundu.
- IMIKINO
Kuri uyu wa 10 Ugushyingo, Umunyarwanda Muhitira Felicien uzwi nka Magare yabaye uwa kabiri mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwiruka ryabere i Athen mu Bugiriki.
Umunyakenya Komen John Kipkorir yaje ku mwanya wa mbere, aho yakoresheke amasaha abiri, iminota 16 n�amasegonda 34, akurikirwa n�Umunyarwanda Muhitira Felicien wakoresheje amasaha abiri, iminota 16 n�amasegonda 43 (Kigali Today).
Muhitira yahawe igihembo cy’ibihumbi bitanu by’amadolari y’Amerika ($5000), mu gihe John Kipkorir yahawe ibihumbi 8 by’amadolari y’Amerika ($8000).
- IMYIDAGADURO
Umuhanzi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard uzwi nka Meddy yaserukiye Abanyatanzania mu gitaramo cya WASAFI (Wasafi Festival) kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2019.
Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare batandukanye nka Wizkid, Tiwa Savage Amber Lulu, Gigy Money, Chidi Benz, , Ferooz, Sholo Mwamba, TID, Nyandu Tozi, Jux, Country Boy, DJ Ommy Crazy,Mboso, Queen Darleen, Lava Lava, Proffesor Jay, Young Killer, Chin Beez, Ruby, n’abandi.
Slowly ni yo ndirimbo rukumbi uyu muhanzi yaririmbiye muri iki gitaramo, mu buryo bwa ’Playback’ aho indirimbo icurangwa ubundi umuhanzi akayiririmbiramo.
- UTUNTU N’UTUNDI
Umugore yibye amasohoro y’umuherwe kugira ngo abyarane na we
Umugore w�imyaka 40 y�amavuko, wo mu Mugi wa Las Vegas, ari mu ntambara itoroshye n�umuherwe w�imyaka 28 y�amavuko yibye amasohoro yari yasohoreye mu gakingirizo ayisesekamo, aratwita none ubu akaba afite umwana w�imyaka Ine.
Iyi nkuru yamenyekanye mu Rwanda guhera ku wa 9 Ugushyingo 2019 ivuga ko Jane wari ufite imyaka 36 y�amavuko ubwo yibaga amasohoro y�umuherwe wari umaze kujugunya agakingirizo muri Pubeli yakoresheje ariko karimo amasohoro, ngo yayishyizemo mu gitsina biramuhira aratwita.
Tanga igitekerezo