Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bagaragaje ukutishimira ibihano Ferwafa yafatiye ikipe yabo, batanga ibitekerezo bihuriza ku kuba Ferwafa itajya ibabanira ku byemezo bimwe na bimwe ijya ibafatira.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatandatu ni bwo Ferwafa yasohoye itangazo ivuga ko Rayon Sports yafatiwe ibihano, izira kutitabira nkana irushanwa ry’intwari rya 2020.
Ibihano iyi kipe irusha izindi gukundwa hano mu Rwanda yafatiwe harimo icyo kumara umwaka wose idakina umukino wa gicuti n’umwe waba uw’imbere cyangwa hanze y’igihugu, kutitabira irushanwa ry’intwari rya 2021 ndetse no gutanga amande ya 300,000Rwf.
Ibi bihano byatumye abafana ba Rayon Sports bahagurukira icya rimwe, bamagana ubuyobozi bwa Ferwafa babushinja kutabanira iyi kipe y’ubururu n’umweru. Perezida Munyakazi Sadatte w’iyi kipe ni we usa n’uwabimburiye intama ayobora, asaba ubuyobozi bwa federasiyo kwegura nyuma yo kubushinja kunanirwa kuzuza inshingano zabwo.
Abinyujije kuri Twitter, Sadatte yateruye agira ati" "Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta cr�dibilit� ugifitiwe."
Abafana ba Rayon Sports na bo bunze mu rya Sadatte, bagaragaza ko ibyemezo Ferwafa yabafatiye bibakandamiza. Hari n’abageze kure bibutsa ko hari amakipe amwe n’amwe yagiye yikura mu marushanwa atandukanye ariko ntahanwe abandi bashinja Ferwafa gufata iriya myanzuro igendeye ku cyifuzo cya Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uherutse kunenga Rayon Sports yanze kwitabira ririya rushanwa.
Uwitwa Murenzi Alcade yagize ati"Ibihano bishingiye ku karengane ntacyo bitwara ubihawe, ahubwo bimutera ishyaka ryo guhangana nako karengane."
Mugenzi we witwa Nizeyimana Elias yavuze ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, gusa akaba atumva impamvu ayo mategeko ashyirwa mu bikorwa iyo Rayon Sports ari yo igomba guhanwa.
Yashakaga kuvuga ku makipe nka Sunrise yiyandikishije mu gikombe cy’amahoro cy’umwaka ushize ariko ikanga kujya gukina na Espoir FC i Rusizi, ndetse na Musanze FC yanze kukitabira kubera Ngo amikoro make. Aya makipe yombi wongereyeho Gasogi United na Heroes FC zanze kwitabira uyu mwaka nta wigeze azihana, kandi igikombe cy’amahoro na cyo kiri mu marushanwa ategurwa na Ferwafa kutitabira binyuranya n’ingingo ya 13 y’amategeko ya Ferwafa.
Ati" Olivier Nduhungirehe, ni byo nta muntu uri hejuru y’amategeko. Ariko ko se kuki ayo mategeko ashyirwa mu bikorwa kuri Rayon Sports gusa? Ikindi FIFA na CAF Ntabwo bemerera Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kwivanga muri ruhago."
Uwitwa Nihitiraga yagize ati" Ntabwo byumvikana uko kwitabira amarushanwa amwe biba itegeko ayandi ntibibe gutyo. Ni gute kwitabira igikombe cy’amahoro biba ubushake, abatitabiriye ntibacibwe amande cyangwa ntibahanwe ariko ikipe yange ikaba yahanwe izira kutitabira igikombe cy’intwari?"
Haba Sylvain we asanga Ferwafa yarahannye Rayon Sports kubera igitutu cya Nduhungirehe.
Ati"niba Ferwafa yafashe uriya mwanzuro kubera igitutu cya Olivier Nduhungirehe, FIFA na CAF bakayifatiye ibihano. Wibuke ko iri umunyamabanga wa Leta."
Hari abafana ba Rayon Sports banagarutse ku munyamabanga mukuru wa Ferwafa watangarije imwe mu maradiyo akorera mu mujyi wa Kigali ko kuba Rayon Sports yarikuye mu irushanwa ry’intwari ari uburenganzira bwayo, none bakaba batumva impamvu ibyari uburenganzira byavuyemo ibihano.
Hari n’abandi benshi bagiye bagaruka kuri APR FC yikuye mu irushanwa ry’agaciro rya 2019 ntihanwe, ariko Rayon Sports ikaba yahanwe ngo kubera ko yanze gukina irushanwa ry’intwari. Mu gusubiza aba bafana, Amb. Olivier Nduhungirehe yabibukije ko APR FC yisubiye ku cyemezo cyayo ikitabira irushanwa ry’agaciro yaje gusezererwamo na Mukura VS.
Abafana ba Rayon Sports banagarutse ku magambo y’uwahoze ari umuvugizi w’abafana ba APR FC, Kalinda �mile, wavuze ko kuba Rayon Sports yaranze kwitabira igikombe cy’intwari yari ikwiye guhanwa byibura imyaka itanu ititabira amarushanwa ategurwa na Ferwafa n’uwo yise ’afande’
Aba-Rayon bamwe bati" iryo wa muvandimwe yavuze riratashye".
12 Ibitekerezo
gakire Kuwa 09/02/20
None nibarize bwana nduhungirehe kuki yivanga mubitalo a yasesera kukazi afite akaza mulibuka ferwafa mwihorere kuvugana bizamukoraho nkababandi basezeye ejobundi ikindi Emile yasabye imbabaza kumafututi yasabiye imbabaza. none yemwe n’apr yabisabiye imbabazi none biviriyemo rayon igihano ariko we.
Subiza ⇾Nestor Kuwa 09/02/20
Bavandimwe nkunda ba Rayon ikinicyotuzira mumupirawacu ushingiye kugitutu cya politic na sentiment bakabyivurugutamo ntanumwe uzi ibyumupira mubayobora ferwafa , intwarise zemeraga akarengane? Nibekutwanduriza amatwara yintwarizacu, erega impamvu za politic nziza ntitwakwemera abazifashisha kugirango bagire abobasiga isura yokwangigihugu kubera umutego wamananiza yabo atubaka umupira ahubwo awusenya
Subiza ⇾ngabo Kuwa 09/02/20
Ariko muziko kurengera cyane aribibi ?!?!?! Uziko mwanatuma Rayon ihagarikwa burundu muri champion yo mu Rwanda mwibaze nihatangwa amagambo bamwe mu bayobozi nabafana bari gukoresha yivangura rishingiye Aho umuntu yavukiye?!?!?! Iyo myumvire ntiyagakwiye gusa byatumye nange nsezera kuri Rayon...
Subiza ⇾Ayirwanda jean pierre Kuwa 09/02/20
Rwose nizerako ibyobyose bizarangira ese mwakibaza imamvu ukuriye abafana na APR yakoresheje imbuga nkoranyambaga nka watsap ahuriyeho nabandi maze akandika amagambo asesereza reyonsport maze kubera isoni nicyimwaro ubuyobozi bwa APR bugafata umwanzuro wokumuhagarika byokujijisha kuki nabindi bihano byakurikiyeho ese kwikura mwirushanwa ryagaciro 2019 kuri APR konabihano yafatiwe gusa nibikwiyeko ferwafa ariyo yakabaye ikibazo mumakipe ahokuba igisubizo kumakipe yombi
Subiza ⇾Dusabumuremyi Eric Kuwa 10/02/20
Ibiba byose nibuka
Subiza ⇾Amagambo umuyobozi wa Ferwafa yavuze amaze gutorwa.
Gsa akore kinyamwuga
Bizamwubakira izina
Emile yaravuze arabizira
Arko ikosa yakoze ryoroshye
Kurusha irya ferwafa
Dusabumuremyi Eric Kuwa 10/02/20
Ibiba byose nibuka
Subiza ⇾Amagambo umuyobozi wa Ferwafa yavuze amaze gutorwa.
Gsa akore kinyamwuga
Bizamwubakira izina
Emile yaravuze arabizira
Arko ikosa yakoze ryoroshye
Kurusha irya ferwafa
Dusabumuremyi Eric Kuwa 10/02/20
Ibiba byose nibuka
Subiza ⇾Amagambo umuyobozi wa Ferwafa yavuze amaze gutorwa.
Gsa akore kinyamwuga
Bizamwubakira izina
Emile yaravuze arabizira
Arko ikosa yakoze ryoroshye
Kurusha irya ferwafa
kamukama ubarijoro Kuwa 10/02/20
Mr.Olivier,don’t you know that it is not allowed for politicians and government officials to use their powers to influence football organs,May you stop your arguments against RAYONS SPORTS,OR ELSE OUR TRANSPARENT AND DEMOCRATIC GOVERNMENT WE HAVE WILL ASK YOU TO DO SO.......
Subiza ⇾kamukama ubarijoro Kuwa 10/02/20
Mr.Olivier,don’t you know that it is not allowed for politicians and government officials to use their powers to influence football organs,May you stop your arguments against RAYONS SPORTS,OR ELSE OUR TRANSPARENT AND DEMOCRATIC GOVERNMENT WE HAVE WILL ASK YOU TO DO SO.......
Subiza ⇾Nzashimirimana jpierre Kuwa 10/02/20
Mukanya noneho barayihanisha kutazongera gutwara igikombe cyo mu rda nohanze yarwo.ferwafa we uri igitangaza pe!!!!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo