Ubushake bwashyizweho n’ubutabera bw’u Rwanda mu guhashya ruswa, wasize Abacamanza 47 birukanwe mu kazi kabo hagati ya 2005 na 2019, nyuma ko kugaragaraho ibyaha bya ruswa.
Ni ibyahishuwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Nteziryayo ku munsi w’ejo ku wakabiri, muri raporo yashyizwe ahagaragara.
Nteziryayo yavuze ko ubutabera bwahaye agaciro kanini ibirego bariya bacamanza baregwagamo, bugakora iperereza ku ruhare rwabo mu makosa bashinja mbere yo gufata umwanzuro kuri kiriya gihano kiremereye bahawe.
Mu Rwanda hari inkiko enye zikomeye, harimo iz’ibanze, izisumbuye, iz’ubujurire nurw’ikirenga ari na rwo rukuru mu gihugu.
Umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga akenshi nabwo ujuririrwa kereka iyo habayeho guhabwa imbabazi ku bo uru rukiko rwakatiye.
Bisobanuye ko bariya bacamanza ntaho bari kumenera ngo bajuririre kuba bagarurwa mu kazi.
Urukiko rw’ubujurire rwashyizwe hagati y’urw’isumbuye n’urw’ikirenga, mu rwego rwo kunoza imikorere hagati y’izi nkiko zombi. Ni urukiko rwashyizweho nyuma y’amavugurura ya nyuma yakozwe muri 2018.
Cyakora n’ubwo bariya bacamanza ari bo birukanwe gusa, ruswa mu rwego rw’ubucamanza iracyavuza ubuhuha bijyanye n’uko hari abakunze kugaragaza ko barenganyijwe mu gucirwa imanza, bikarangira baniyambaje urwego rw’umuvunyi.
Ubushakashatsi Umuryango urwanya ruswa n�akarengane, ishami ry�u Rwanda (Transparency International Rwanda) uherutse gushyira ahagaragara, bushyira urwego rw’ubucamanza ku mwanya wa kabiri mu zatanzwemo ruswa nyinshi muri 2019, aho uru rwego rwatanzwemo ruswa ingana na 4,140,000 Rwf. Ni nyuma ya RIB yatanzwemo arenga miliyoni esheshatu.
Tanga igitekerezo