Muri uyu mwaka w�ubucamanza wa 2019/2020 abacamanza bane bamaze gutabwa muri yombi mu gihe abagenzacyaha 26 bamaze kwirukanwa bazira ruswa mu rwego rwo kuyirwanya mu rwego rw�ubucamanza nk�uko bitangazwa n�Umunyamabanga Mukuru w�Urwego rw�Igihugu rw�ubugenzacyaha (RIB).
Ibi Col. Jeannot Ruhunga yabitangaje kuwa Gatanu ushize, itariki 07 Gashyantare 2020, mu nama yigaga ku miterere y�ubwoko bwa ruswa butandukanye mu Rwanda, yanarebewemo imbogamizi zihari n�uburyo bwo gukomeza kuyirwanya.
Ni inama yari yateguwe n�Inteko Ishinga Amategeko y�u Rwanda ibinyujije mu Ihuriro ry�Inteko Nshinga Amategeko Nyafurika rirwanya ruswa, ishami ry�u Rwanda (APNAC-Rwanda).
Amakuru yaturutse mu Bugenzuzi Bukuru bw�Inkiko avuga ko usibye abacamanza bane birukanwe, umwanditsi umwe na we yatawe muri yombi kubera ruswa mu mezi atatu ashize.
Iki gikorwa ngo kidasanzwe cyaje nyuma y�aho Ubugenzuzi Bukuru bw�Inkiko butangiye gufatira ingamba zikarishye zo kurwanya ruswa mu manza ziri mu nkiko.
Col. Jeannot Ruhunga ati: � Ku nshuro ya mbere, kuva muri uyu mwaka w�ubucamanza (2019/2020), abacamanza bane barafunzwe kubera ruswa, kandi ibimenyetso birahari.�
Uyu mwaka w�ubucamanza turimo wafunguwe ku itariki 04 Ugushyingo 2019 nk�uko iyi nkuru dukesha The New Times yibutsa.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB avuga ko ibi byashobotse kubera ko ubugenzuzi bw�inkiko bwabivumbuye kandi ubuhamya bwabitanzweho.
Ati: �Ibi byatunguye abantu kuko ubusanzwe bazi ko nta mucamanza ushobora gufungwa.�
Yongeyeho ko kandi RIB ifite ububasha bwo kwirukana abagenzacyaha bayo mu gihe iperereza ryabahuza na ruswa.
Ati: �Nk�urugero, mu myaka ibiri gusa, twirukanye (RIB) abagenzacyaha 26 kubera ruswa. Nta n�umwe muri bo wahanwe n�inkiko ariko; barekuwe kubera inzira z�ubucamanza.�
RIB ivuga ko iyo umugenzacyaha afashe ibimenyetso by�ingenzi muri dosiye y�ukekwa akabikuramo yarangiza akayishyira umushinjacyaha bukarekura ukekwa kubera kubura ibimenyetso bihagije, biborohera guhita yanzura ko yabikoreshejwe na ruswa agafatirwa icyemezo.
Raporo y�Ikigo cy�Igihugu cy�Imiyoborere yo mu 2019 yagaragaje ko 11% by�Abanyarwanda bemeza ko mu nkiko habamo ruswa, mu gihe 2.8% bemeza ko no mu Bugenzacyaha bw�Igihugu (RIB) ibamo.
Ubwo yakiraga indahiro z�Abayobozi bashya b�Inzego z�Ubutabera mu Rwanda kuwa 06 Ukuboza 2019, Umukuru w�Igihugu, Paul Kagame, yasabye inzego z�ubutabera kwirinda ruswa kugira ngo batange urugero rwiza ku Banyarwanda bose.
Yagize ati: �Ubutabera bushingira ku cyizere abantu bagirira abacamanza, icyo cyizere na cyo kigashingira ku budakemwa no kutabogama�.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo ubwo yari mu muhango wo guhererekanya ububasha n�uwo yasimbuye, Prof. Sam Rugege, mu Kuboza umwaka ushize, yijeje ko mu byo agiye kwitaho kurwanya ruswa ivugwa mu rwego rw’ubutabera bizaza ku isonga.
Urwego rw�ubutabera ni rumwe mu zitungwa agatoki mu bijyanye na ruswa, nk�aho Raporo ya Transparency International ishami ry�u Rwanda iherutse kugaragaza ko inzego z�Ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa ku gupimo cya 9.41%.
Tanga igitekerezo