Mu Rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza, u Rwanda vuba rugiye gutangiza uburyo butari bumenyerewe, aho umuntu wahamijwe icyaha cyangwa utarahamwa n�icyaha ashobora kujya yambikwa akuma k�ikoranabuhanga kazajya gakurikirana aho aherereye aho gufungwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu bucamanza, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko bugiye gushyiraho uburyo bw�ikoranabuhanga aho umuntu ukekwaho cyangwa wahamijwe ibyaha azajya ashyirwaho akuma k�ikoranabuhanga kazajya kagaragaza aho aherereye.
Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Aimable Havugiyaremye, yavuze ko ubu buryo bushya buzatangira gukoreshwa vuba n’ubwo atavuga itariki nyayo ariko batangiye gutanga isoko ry�uwazana utu twuma tuzwi nka �Electronic ankle monitor� cyangwa �Bracelet Electronique�.
Biri mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukomeje kugaragara mu magereza yo mu Rwanda, aho imibare igaragaza ko bwavuye kuri 96,6% mu 2014 bukaba bwari bugeze ku 126% mu mwaka ushize, nk�uko byemejwe na Komisiyo y�Uburenganzira bwa muntu mu mpera za 2019 ubwo yagezaga raporo yayo ku bagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi.
Umushinjacyaha Mukuru avuga ko aka kuma gakoreshwa n�inzego z�ubutabera iyo hari umuntu ukekwaho icyaha cyangwa cyaramuhamye, bashaka ko atarenga ahantu runaka kuko kaba gafite ikoranabuhanga rigahuza n�izo nzego, iyo uwakambitswe arenze aho bamubujije karasakuza kagatanga amakuru ku nzego zibishinzwe zikabimenya zikamufata.
Ubusanzwe ubu buryo bwo gukurikirana abafungwa bwari bumenyerewe mu bihugu byateye imbere.
Tanga igitekerezo