Assumpta Muhigirwa ni umwangavu w�imyaka 17. Yavukanye ubumuga bwo kutabona. Akomoka mu murenge wa Rwempasha, mu karere ka Nyagatare. Ubu yiga mu mwaka 3 w�amashuri yisumbuye mu kigo cy�amashuli y�abana bafite ubumuga bwo kutabona cya Kibeho. Akunda kubyina kandi avuga ko afite inzozi zo kuzaba doctor.
Yagize ati �nkiri iwacu numvaga ko ku Isi, ari jye jyenyine utabona. Hano twiga neza cyane kuko tubona ibyangombwa byose dukenera. Nkunda science. Mfite inzozi zo kuzaba doctor w�abana kandi numva bishoboka. Nkunda kandi kubyina indirimbo za Kinyarwanda. �
Umuyobozi w�akarere ka Nyaruguru, Bwana Habitegeko Francois, ahamya ko abana bafite ubumuga iyo bitaweho bagirira akamaro igihugu nk�abandi bose.
Yagize ati �bariya bana bariga bagatsinda neza. Ni abana nk�abandi. Babonye uburezi bwiza bujyanye n�ubumuga bwabo bavamo abantu bagiririra akamaro igihugu nk�abandi bose. Ibyo tubifiye ubuhamya kuko bariya bana bariga bagatsinda ku manota yo hejuru. Ahubwo abantu nibabafashe babatere inkunga kugirango ingorane baterwa n�ubumuga bwabo ziveho.�
Umuyobozi w�ikigo cyabo, Sister Potnycja Rompel, avuga ko afite impungenge yuko haba hakiri abana hirya no hino mu gihugu bafite ubumuga bwo kutabona bakaba batiga. Yagize ati �abana bacu tubitaho uko bikwiye. Kwiga ni nk�ubuntu kuko mu gihembwe, dusaba umubyeyi 5�000 Frw yonyine ku mwana kandi abana biga baba mu kigo.� Sister Rompel arashimira kandi Perezida wa Repubulika wabahaye inka mu 2013, ubu zikaba zikamirwa abana.
Ikigo cy�abana bafite ubumuga bwo kutabona cya Kibeho �Educational Instute Of Blind Children Kibeho� cyatangiye mu 2007. Kiyoborwa n�Umuryango w�Ababikira bakomoka muri Poland � Franciscan Sisters Servants of The Cross� ku nkunga ya Leta y�igihugu cya Poland. Kuri ubu higamo abana 132 bakomoka mu Rwanda, Tanzaniya, DRC n�Uburundi. Biga kuva mu wa mbere w�amashuri abanza bakageza ku cyiciro rusange. Icyiciro gikurikiye bakajya i Rwamagana. Uyu mwaka w�amashuli 2019, abanyeshuli bakoze ibizamini ku byiciro by�amashuri abanza na Tronc Commun bose batsinze neza (Div I na II).
Domice Gasarabwe
Tanga igitekerezo