Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC zatangaje ko kuri uyu wa 4 Ukuboza 2019 zafashe abandi barwanyi b’imitwe ya FDLR na CNRD 100 mu gace ka Kalehe, biyongera ku bandi 30 batangajwe ejo.
Aya makuru yemezwa na Capt. Dieudonne Kasereka, umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri operasiyo Sokola II, ibitero by’ingabo z’igihugu ziri kugaba mu ntara ya Kivu y’Amagepfo.
Si aba barwanyi gusa kuko bafatanwe n’imiryango yabo nk’uko Capt. Kasereka yakomeje abivuga. Abafashwe bose bajyanwe mu birindiro by’igisirikare cya FARDC bya Kalonge.
"Operasiyo muri Kalehe irakomeje. Benshi bo muri FDLR na CNRD bagiye kumanika amaboko, abandi bakaba bafashwe bihishe. Ubu dufite hafi abarwanyi bagera ku 100." Capt. Kasereka mu nkuru ya 7 sur 7.
Ejo ku wa 3 Ukuboza, Capt. Kasereka yatangaje ifatwa ry’abarwanyi bagera kuri 30 bo mu mitwe ya FDLR na CNRD. Yatangaje kandi ifatwa rya Asifiwe Manudi Nshimiyimana, wari wungirije umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za FDLR witwa CRAP, ryabaye tariki ya 2 i Goma. Byavuzwe ko FARDC irohereza Nshimiyimana mu Rwanda.
Ibitero bigamije guhashya imitwe y’inyeshyamba byatangiye tariki ya 30 Ukwakira birarimbanyije mu burasirazuba bw’igihugu. Muri Kivu y’Amajyaruguru hari gukorwa operasiyo Sukola 2 igamije kurandura imitwe nka ADF yayogoje teritwari nka Beni ndetse na Sokola II iri gukorerwa muri Kivu y’Amagepfo iri kwibanda kuri FDLR, CNRD na FLN.
Tanga igitekerezo