Hari amakuru avuga ko Abanya-Uganda batatu aribo: Gordon Tugumisirize, Zabulon Komunda na Marvelous Naturinda, basanzwe batuye mu cyaro cya Bwaya mu Karere ka Kabale bafatiwe mu isoko rya Kivuye riri mu Karere ka Burera kuwa Kane tariki 16 Mutarama 2020.
Aba baturage bafatiwe muri iri soko aho bagurishaga amasaka nk�uko Jasper Twinamatsiko, ufitanye isano n�aba bagabo yabwiye The Daily Monitor ibitangaza.
Twinamatsiko avuga ko ubwo benewabo bari mu isoko, bisanze bazengurutswe n�abo mu nzego z�umutekano z�u Rwanda, babata muri yombi.
Uyu avuga ko hari amakuru bafite ko aba bafashwe bafungiwe ku biro bikuru bya polisi biri mu Karere ka Burera.
Aya makuru kandi yemejwe n�abandi Banya-Uganda batanu bari kumwe na batatu bafashwe nk�uko Saime Twesigwome, uyobora agace ka Rubaya abyemeza.
Uyu muyobozi avuga ko aba babashije gutoroka inzego z�umutekano bagahita basubira muri Uganda. Nta mpamvu itangazwa yatumye aba baturage batabwa muri yombi niba koko ari uko byagenze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana yatangarije Bwiza.com ko aya makuru atarayamenya ariko ko agiye kubikurikirana akaza kugira icyo adutangariza.
Kuva habaho ibibazo by’urujya n’uruza mu Kwezi kwa Gashyantare 2019, abaturage ku mpande zombi bagiye bahura n’ingaruka zo gufungwa, kuraswa bagakomereka bamwe bagapfa ku bwo kwambuka imipaka.
Kuba abaturage bakomeza kwambuka imipaka kandi bihatse ingaruka zatuma batakaza ubuzima, ni ikigaragaza ko hakenewe gufungura imipaka abaturage bagahahirana nk’uko byahoze.
Tanga igitekerezo