Abanyarwanda 13 bari bamaze igihe bafungiye muri Uganda barekuwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gashyantare baraye bageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ku isaha ya saa munani n�iminota 11.
Ni abagabo 10 n�abagore 3 Uganda yashyikirije Ambasade y�u Rwanda i Kampala kuri uyu wa Kabiri, mbere y�inama y�abakuru b�ibihugu bya Uganda n�u Rwanda iteganyijwe kuri uyu wa gatanu, itariki 21 Gashyantare izabera ku mupaka wa Gatuna.
Ni inama iri mu rwego rw�izindi rwazibajirije zigamije gusubiza mu buryo umubao w�u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo ubwumvikane bucye.
Muri abo Banyarwanda 13 bagejejwe mu Rwanda, harimo abagabo babiri, Seleman Kabayija na Nzabonimpa Fidele, bari mu gitero cyagabwe mu Kwakira umwaka ushize mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru y�u Rwanda kigahitana abantu 19.
Nyuma y�icyo gitero, abo bagabo bahungiye muri Uganda aho bageze bakirwa n�igisirikare cya Uganda nk�uko bitangazwa na KTPress.
Umwe mu bavugwaho gutera mu Kinigi
Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga ya Uganda yatangaje ko Urukiko rwa gisirikare rwarekuye Abanyarwanda 13 bari bakurikiranweho ibyaha bitandukanye, gusa amakuru avuga ko harimo abarwanyi b�umutwe wa RUD- Urunana bagabye igitero mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019.
Tariki ya 4 n�iya 5 Ukwakira ni bwo uyu mutwe wa RUD Urunana wagabye igitero mu karere ka Musanze, mu Mirenge ya Kinigi, Musanze ndetse na Nyange, kigwamo abaturage 14, abandi 18 barakomereka nk�ubwo byemejwe mu itangazo ryashyizwe hanze na polisi y�igihugu.
2 Ibitekerezo
Frank Kuwa 19/02/20
izombwa zatwiciye abantu mukinigi zihanwe bikomeye
Subiza ⇾Nzabonimana Kuwa 20/02/20
Umushyikirano hagati y’ibihugu byombi n’ingirakanaro,Abakoze ibyaha nabo bakurikiranywe n’ubutabera murakoze.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo