Leta ya Uganda yohereje ku mupaka wa Cyanika abanyarwanda 33 mu bari bafungiwe muri gereza z’i Kisoro nyuma yo gufatira mu mukwabu.
Aya makuru dukesha Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi JMV ku rubuga rwa Twitter, wavuze ko aba baturage bazanwe mu ikamyo bagashyirwa ku mupaka.
Gov. Gatabazi avuga ko aba baturage bambuwe ibyabo ndetse bamwe bagatandukanwa n’abo bashakanye. Abaturage bemeza ko hari n’abandi basizeyo.
"Babapakiye ikamyo babashyira ku mupaka bamaze kubambura ibyabo byose abandi babatandukanya n’abo bashakanye.Baratangaza ko basizeyo abandi benshi." Gov. Gatabazi.
U Rwanda rwavuze ko Uganda yataye muri yombi abanyarwanda bari hagati y’150 na 200 baba mu karere ka Kisoro gusa leta ya Uganda yo yatangaje ko abo yafatiye mu mukwabu inzego z’umutekano zafatiye i Kisoro bazira kuba badafite ibyangombwa, harimo n’abinjiye mu gihugu mu buryo butemewe harimo n’abafite ubundi bwenegihugu nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda yatangaje ko ifatwa ry’aba baturage atigeze arimenyeshwa, ko ahubwo yarimenyeye mu itangazamakuru.
Nta washidikanya ko ibi byose biri guterwa n’umwuka mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda umaze imyaka ibiri. Haracyategerejwe umusaruro uzava mu masezerano yo kuwubyutsa yasinyiwe muri Angola ku wa 21 Kanama 2019, bamwe bamaze gutakariza ikizere.
Tanga igitekerezo