Bamwe mu Banyarwanda barasaba ko Abanyarwanda by’umwihariko abanyeshuri biga mu Bushinwa bakurwa muri iki gihugu na Leta bakazanwa mu Rwanda mu rwego rwo kurindwa icyorezo cya Novel Coronavirus.
Benshi bifashishije Twitter, batanga igitekerezo ku nama za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasabye Abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa mu ntara ya Kubei mu Bushinwa, basabye ko ahubwo abari mu Bushinwa bakwiriye gucyurwa na Leta cyane abanyeshuri.
Uwitwa Oscar Munezero kuri Twitter yerekanye videwo y’umwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Bushinwa ari mu gace ka Wuhan. Uyu agaragara yipfutse mu maso, ku mazuru no ku munwa.
Yagize ati " Mu gace byagaragaye ko karimo Coranavirus mu Bushinwa, harimo abanyeshuri b’Abanyarwanda bigayo kandi bigaragara ko bagowe n’ubuzima. Ese nta cyakorwa kugira ngo bavanwe muri iriya ntara, bakomereze kwiga ahandi?"
Mugenzi we na we yagaragaye ahumeka cyane yavuze ko n’ubwo indwara imeze nabi yagombaga gusohoka akajya gushaka ibyo kurya kuko byari byamushiranye.
Ati" Ibiryo byanshiranye nagombaga kujya hanze ariko indwara iri hano irakaze. Nifubitse ariko mfite ubwoba. Ngiye gushaka ibyo kurya mbibike hano ku ishuri."
Uwitwa GomezMarshall2 wavuze ko aba mu Bushinwa yavuze ko Abanyarwanda bavanwa mu Ntara ya Wuhan kuko hari n’ibindi bihugu byabikoze.
Ati " Ubuyapani, Ubufaransa, Amerika n’ibindi bihugu byakuye abaturage babyo mu Ntara ya Wuhan, Leta y’u Rwanda nayo yabikora, tukajyana abacu iwabo kuko hari inshuti n’imiryango hariya hantu."
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo bari kugikoraho bafatanyije na Amabasade y’u Rwanda mu Bushinwa.
Ati " Turimo turabikoraho, dufatanyije na Ambasade yacu."
U Rwanda rurasaba abaturage barwo kwirinda gukora ingendo zitari gombwa mu Bushinwa. Ruvuga ko ruzakomeza kumenyesha abaturage barwo amakuru mashya kuri iki kibazo.
Kuwa 28 Mutarama, Umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso by�indwara ya Novel Coronavirus imaze kyagaragaye muri Kenya ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH) mu kato.
http://bwiza.com/?Ukekwaho-indwara-ya-Novel-Coronavirus-yagaragaye-muri-Kenya
Ibi byumvikanisha ko hakenwe ukwigengesera mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo kimaze guhitana abantu 130 mu Bushinwa naho abandi ibihumbi bitandatu bakaba barayanduye.
Mu gihe aba baba bazanwe mu Rwanda byasaba kwitonda no kugenzura ko harimo abanduye ubu burwayi kugira ngo batabwinjiza mu gihugu.
8 Ibitekerezo
Anathalie Nyirarwasa Kuwa 29/01/20
Gutaha ni uguteza ibindi bibazo abanyarwanda kuko ubufasha bwuburyo tugomba kwirinda buri gutangwa kdi ubuyobozi bwacu nta mpungenge batwijeheko igisubizo kiza bidatinze.Gutaha rero gewe simbishyigikiye
Subiza ⇾Anathalie Nyirarwasa Kuwa 29/01/20
Gutaha ntabwo mbishyigikiye
Subiza ⇾Anathalie Nyirarwasa Kuwa 29/01/20
nta gutaha
Subiza ⇾Anathalie Nyirarwasa Kuwa 29/01/20
Sigisubizo
Subiza ⇾maike Kuwa 29/01/20
Ntawe utinya inkuba ari munsi y’ijuru
Subiza ⇾maike Kuwa 29/01/20
abashinwa bo se baratakirande? bacumuye iki? Aho ni aha wa mugabo unyagiranwa n’abandi ati njye natose hhhhh !
Subiza ⇾anyway, ubumuntu.com
134578 Kuwa 30/01/20
Igitekerezo kitumvikana
Subiza ⇾134578 Kuwa 30/01/20
Ibyo uvuze. Ntago aribyo habe nagato
Subiza ⇾Tanga igitekerezo