Abanyeshuri bane b’Abanyarwanda bigaga muri Kaminuza ya Kampala International University (KIU) batawe muri yombi n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI).
Mu bafashwe harimo Uwari uhagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyi kaminuza, Joram Rwamwojo, Mugisha, Emmanuel na Kagara.
The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko aba banyeshuri bafungiwe mu kigo cya gisirikare kandi ngo n’ibyo bashinjwa ntibiramenyekana.
Amakuru avuga ko aba Banyarwanda bafashwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 27 bakuwe aho bacumbikaga, bajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye mu Mujyi wa Kampala.
Umwe mu bakozi ba KIU utashatse ko imyirondoro ye ijya ahabona, yavuze ko aba banyeshuri batangiye kurata bimwe mu bizamini.
Ati " Basibye ibizamini ku bwo gufatwa. Twahamagaye Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Kabalaga atubwira ko bafitwe na CMI."
Aba banyeshuri baza biyongera ku bandi Banyarwanda bagiye bafatwa, ntibagezwe mu nkiko, ahubwo bagafungwa igihe kirekire batazi ibyo baregwa.
Ni mu gihe kandi u Rwanda na Uganda bimaze imyaka ibiri bitarebana neza.
Ikimeneyerewe ni uko benshi mu Banyarwanda bagiye bafatwa, bakorewe iyicarubozo, babwirwa ko ari intasi z’u Rwanda, ibirego batahwemye guhakana.
Tanga igitekerezo