Impunzi z�Abarundi zahungiye muri Tanzania mu mpera z�umwaka ushize zahawe igihe cy�ukwezi kumwe ko gusubira mu gihugu cyazo kuko ngo badafite uburenganzira bwo kwitwa impunzi.
Mu nkambi imwe ya Nduta gusa, abarebwa n�iki cyemezo bagera ku 1028, bose bageze muri Tanzania mu Kuboza umwaka ushize wa 2019. Umuyobozi ushinzwe abinjira n�abasohoka muri Kigoma, ahari iyi nkambi, yahaye aba Barundi ukwezi kumwe ko kuba bavuye ku butaka bwa Tanzania.
Bwana Remegius Pesambili yongeyeho ko imibare y�abarebwa n�iki cyemezo mu zindi nkambi zicumbikiye impunzi z�Abarundi nka Nyarugusu na Mtendeli, itaramenyekana.
Yabitangarije mu kiganiro kigufi yagiranye n�itangazamakuru kuwa Gatanu ushize nyuma yo kuvugana n�impunzi n�abazihagarariye.
Yagize ati: �Nta burenganzira bafite bwo kuba impunzi cyangwa abasaba ubuhungiro. Kandi ntibishoboka ko bahabwa ubufasha bw�ibyo kurya n�ubuvuzi kuko batazwi. Niba batazwi na minisiteri ishinzwe impunzi, bashyirwa mu biganza by�abashinzwe abinjira n�abasohoka bita ku kubasubiza iwabo.�
Ibi ni byo yatangaje mbere yo kubaha igihe cy�ukwezi kumwe cyo gukusanya ibintu byabo bagataha. Yongeyeho ko ibi bizakomereza mu zindi nkambi aho bataramenya umubare w�Abarundi badafite ibyangombwa by�impunzi bazirimo.
Abarundi bahungiye vuba muri tanzani, babwiye ikinyamakuru SOSMediasBurundi ko bahunga guhohoterwa bazira kuba abayoboke b�amashyaka atavuga rumwe n�ubutegetsi. Benshi muri bo bava mu Ntara za Makamba na Ruyigi.
Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko impunzi z�Abarundi zakagombye gutaha ku bushake bwazo.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, HRW yaganiriye n�Abarundi 20 babaye muri Tanzania, mu nkambi zitandukanye, aho 13 muri bo bari bahungiye muri Uganda batangaje ko batinye ko bazicwa mu gihe muri Tanzania babahatira gutaha.
2 Ibitekerezo
manizabayo jean de lapaix Kuwa 05/02/20
Nibyiza kabisa tubashimiye amakuru meza mutugezaho ,mukomereze ago
Subiza ⇾Turabakurikiye
manizabayo jean de lapaix Kuwa 05/02/20
Nibyiza kabisa tubashimiye amakuru meza mutugezaho ,mukomereze ago
Subiza ⇾Turabakurikiye
Tanga igitekerezo