Abakozi ba Kompanyi imwe yo mu Bushinwa itatangajwe amazina bagaragaye bagenda bakambakamba nk’abana bato imbere y’abakozi babo nk’igihano cy’uko kompanyi itageze ku ntego yari yarihaye.
Amshusho yacicikaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bayobozi bivugwa ko yafatiwe mu Ntara ya Jilin, mu Majyaruguru y’Ubushinwa.
Ikinyamakuru Dailymail kivuga ko umwe mu bantu ba hafi b’iyo komapnyi yatangaje ko n’abakozi basanzwe bari bafite ubushake bwo kubikora. Aba babago bakuru bagaragara bagenda bavuga bati " Ndarahiye rwose ibi ni njye byaturutseho."
Umukozi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ari ubushake bw’abo bayobozi gukora ibyo. Ati " Batabishaka ni nde wabibakoresha?"
Abayobozi bari mu gikorwa cyo gukambakamba
Ibi ngo si ubwa mbere bibaye kuko mu mwaka ushize, Kompanyi yitwa Tengzohu yakoze ibisa nk’ibi. Nyuma byaje kugararagara ko bari bagamije kwamamaza.
Tanga igitekerezo