Hari amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko inyeshyamba z’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw�u Rwanda ku wa 8 Ugushyingo 2019 zagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu gace ka Nyamuzi mu murenge wa Bweyeye. Umuvugizi w�igisikare cy�u Rwanda yavuze ko umutekano usesuye i Bweyeye. Gitifu nawe ati: �abaturage bose baratekanye, bari mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe.�
Amafoto agaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyambaro ya gisirikare, ibikapu, intwaro ndetse n’amakarita y’akazi, uyu mutwe uvuga ko ari ibyo wambuye ingabo z’ u Rwanda. Abayabonye bibaza niba atari ikoranabuhanga ryo gukora amafoto nka Photoshop FLN yakoresheje kugira ngo yiyitirire igikorwa na ko nkuko byavuzwe n�abaturage ba Bweyeye bahaye amakuru bwiza.com , baze ko aba bateye batamaze iminota irenze 30.
BBC yo ivuga ko yavuganye n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Colonel Innocent Munyengango avuga ko atagira icyo atangaza kuri aya makuru ya FLN gusa ngo agace ka Nyamuzi kavugwaho kugabwamo igitero karimo umutekano.
BBC kandi ivuga ko yavuganye n’Umuvugizi wa FLN, Herman Nsengimana avuga ko aya makuru ari yo, ko bateye muri aka gace kegereye ishyamba rya Nyungwe ku wa gatanu.
Lt. Col. Munyengango wemeza ko na we yabonye aya mafoto, yavuze ko nta kintu yavuga ku byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. �Iyo hari icyabaye ni twe ba mbere tuvuga ibyabaye, tukavuga tuti habaye ibi byagenze bitya, iyo tutabikoze rero ni uko tutaba dushaka kuvuga kuri biri kintu cyose kigiye hanze".
Kuwa gatandatu w�icyumweru gishize nibwo bwiza.com yari yaganiriye na Gitifu w�umurenge wa Bweyeye ayibwira ko abagizi ba nabi batari bamenyekana bateye muri uwo murenge bakomwa mu nkokora n�abashinzwe umutekano.
Na none muri ki gitondo , Mushimiyimana Janvier, Gitifu w�Umurenge wa Bweyeye yatangarije umunyamakuru wa bwiza.com ukorera i Rusizi ko umutekano ari wose ngetse akazi gakomeje mu baturage . Ati" Kuva cya gihe umutekano wifashe neza nta kibazo, abaturage bose baratekanye, bari mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe, amasoko ararema nta kibazo, baricungira umutekano hakoreshejwe gukaza amarondo, nta kindi kibazo na gito gihari tubona kuko n’abari bagize ubwoba barahumurijwe,umutekano ucunzwe neza nta kibazo.�
Tanga igitekerezo