Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n�andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, yaranzwe no kuvuga amagambo yagiye atungurana ku bantu batandukanye mu ngeri zose.
Uyu watanze ibaruwa yo kwegura, byinshi mu byo yagiye avuga bamwe babifataga nko guhubuka, gusuzugura abandi no kubandagaza mu ruhame. Ni ibintu bitamenyerewe ku banyapolitiki bazwiho kugira ururimi rwo kuvuga ibihabanye n’ibyo bemera.
Ubwo yari muri Canada, yigeze kuvuga ko Leta y’u Rwanda ari iy’agatsiko k’amabandi. Kuva mu 2016, na we yahawe umwanya muri iyo Leta yitaga iy’amabandi, arya ku misoro y’Abanyarwanda. Ntibizwi icyo yabaye cyo nyuma yo gukorana n’iyo Leta.
Abanyamakuru nyarwanda ntibazibagirwa amagambo yavuze mu mwaka wa 2017, ubwo yabitaga "imihirimbiri". Ni imvugo yakiriwe nabi mu matwi y�abanyamakuru batandukanye, bamwamaganye bivuye inyuma.
Me Evode yavuze ko ibinyamakuru byo mu Rwanda bitazwi bipfa kwandika ibyo bibonye, aho n�ababikoraho badasobanutse, avuga ko ngo muri abo hari abo ureba ugasanga ari abantu b�imihirimbiri.
Yavuze kandi ko kurega abanyamakuru badafite ubwishyu ari nko kurumwa n�imbwa itagira nyirayo igahita yirukira mu gihuru.
Yagize ati �Ese umuntu agusebeje cyangwa akakwandagaza, ukajya kumurega mu manza mbonezamubano ati mpa avoka, ni ukuvuga ngo kwa kubazwa inshingano wenda ntikukikuriho kwabaye ukw�ikinyamakuru ukorera, kuko ni ikinyamakuru kijya kuregwa. Ese kwa kubazwa ibyo ukora biba bigihari? Ese noneho ngiye kukurega, ndagutsinze, ko nzi ko ukennye urampa iki? Byaba se nko kuribwa n�imbwa itagira nyirayo, ikirukira mu gihuru wowe ukajya kwa muganga?�
Mbere yaho gato mu nama y�umushyikirano yo muri 2016, Me Uwizeyimana Evode yibasiye bikomeye Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, avuga ko impungenge yagaragazaga ku bibazo biri mu muryango nyarwanda nta shingiro zifite kuko "nta rugo agira."
Ati� Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n�iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy�abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n�imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n�imwe.�
Yarakomeje ati � Hari n�ibindi bikorwa by�amahano ariko atavuze, ibyo nabyo ntitwamenya uko tubishakira umuti atabivuze, keretse niba babimubwira muri Penetensiya ariko (...). Muri Demokarasi dufite, iteganya ko twisanzura iyo utanze igitekerezo Minisitiri w�uburinganire we yacyakiriye ngo agiye kugisuzuma, hari aho ngera nkibaza ngo iyo utanze igitekerezo ni uko hari ikibazo, ni iki utanga nk�umuti?� Aya magambo yababaje cyane abantu bayamaganira kure.
Muri 2017, Evode na bwo yamaganwe n�abadepite, ubwo yabaganirizaga ku ishingiro ry� ivugurura ry� igitabo cy� amategeko ahana ibyaha mu Rwanda bikarangira akigereranyije n�ishyamba ry�inzitane.
Abadepite bamusamiye hejuru, bamubwira ko igitabo cy�amategeko kitagomba kugereranywa n�ishyamba ry�inzitane.
Me Evode kandi, mu gihe amategeko ashyigikira uburinganire no guteza imbere umugore, we mu gihe abahutaza yerekana ububasha n�imbaraga afite, yigeze kuvuga ku bagore abagereranya n� ibimashini, ibintu nabyo byababaje benshi cyane cyane abagore ndetse bifatwa nko kubapfobya.
Depite Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), na we ntabwo azibagirwa uyu mugabo, kuko ubwo bari bahuriye mu kiganiro ��Imboni Musesenguzi� cya Televiziyo y�u Rwanda Uwizeyimana yamugaraguje agati. Ni ikiganiro cyabaye mu mwaka ushize wa 2019, cyibanda ku ngingo yo gusaranganya ubutegetsi cyane cyane ibijyanye no gushyiraho abagize guverinoma bavuye mu mitwe ya politiki itandukanye.
Muri iki kiganiro ni kenshi Depite Habineza yatanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, ariko Evode akamuca mu ijambo bigaragara ko yamusuzuguye.
Hari nk�aho Depite Habineza yasomaga ahavuga ko Perezida wa Repubulika adashobora kuva mu mutwe wa politiki umwe na Perezida w�Umutwe w�Abadepite, Evode akamubwira ngo �Zero�,
Ati� �Itegeko Nshinga ntabwo ari ikinyamakuru, iyo ni New Times se? [atunga urutoki ku gatabo k�Itegeko nshinga Depite Habineza yari afite].
Hari n�aho Uwizeyimana yamubwiye ko arimo kujya impaka mu byo atazi, ubwo Habineza yageragezaga gusobanura ishingiro ry�ubusabe bwe bwo kwinjira muri Guverinoma.
Evode yagize ati � Frank ndabizi wize ibindi ntabwo uri umunyamategeko, ariko ntabwo bivuga ko abanyamategeko ari bo bonyine bize cyangwa bafite ibyo bazi ariko nibura mu kiganiro nk�iki, uri umunyapolitiki uyoboye ishyaka, ushobora kuzajya witwaza n�umujyanama wawe mu by�amategeko mu biganiro nk�ibi ariko kuza mu kiganiro nk�iki, ikiganiro cy�amategeko, ukaza kujya impaka n�umunyamategeko uba uje kwiyahura n�ibyo nakubwira kuko n�ibyo urimo gusobanura ndabona byakugoye."
Uyu kandi yatanze ubwegure bwe nyuma yo guhutaza umugore ushinzwe umutekano. Uyu yamusabaga guca mu cyuma gisaka, aho kubikora aramuhirika yitura hasi. Ni imyitwarire yababaje Abanyarwanda batari bake, bavuga bidakwiriye ndetse bamusabakwegura. Bivugwa ko hari undi mugore na we yahutaje mu nyubako ya Kigali Heights.
Hari videwo yagaragaje Me Evode Uwizeyimana afashe ijambo mu nama ngarukamwaka ya Unit Club Intwararumuri, yishongora yandagaza �ubwoko� bumwe mu Rwanda avuga ko ari " ibigoryi". Iyi mvugo abatari bake bakaba barayibajijeho bibaza impigi yambariyeho uko iteye kuko iyo aba undi ubu aba acumbikiwe i Mageragere.
Kuri ubu Abanyarwanda bategereje ikiza gukurikiraho cyane ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri kumukoraho iperereza ku bwo guhutaza umusekiritekazi.
11 Ibitekerezo
Eric karyo Kuwa 07/02/20
ndumva uwo mu minisitiri akaze ye!!!
Subiza ⇾none se ko ari impuguke mu mategeko mpuzamahanga ayica ate? wabona ibyo yakoze ari bwo butungane.
rekeraho jean Kuwa 08/02/20
Ndakeka ko uyu mugabo bamufunga kubera ubu bwirasi bwe.Niyo Leta itamufunga,Imana ubwayo izamuhana kuli wa munsi w’imperuka bajya bavuga.Gusa nta kabuza uyu arwaye mu mutwe.Uramutse ukoranye n’amabandi,nawe waba uri yo.
Subiza ⇾Jean Bosco Kuwa 09/02/20
Mumureke, agiye hanze aha atangire ahuragure ibigambo bitameshe nkuko byamubayeho karande maze bimugore kubana n’abandi!
Subiza ⇾wellars Kuwa 07/02/20
kwegura byari ngombwa ntakinyabupfura agira
Subiza ⇾kabisa Kuwa 07/02/20
Sha niwoe Uzi Kwandika Inkuru Kabsa,Uramumanukuye Uramutotora,wagirangi warubizi Ko azavaho,maze Urayandika Urayibika,Nonese Ko Uvuze Ibibi Gusa,ubu Ntanakimwe Kiza Ya Koze,Ngaho Nabyo uzabiduhe.
Subiza ⇾MGL Kuwa 08/02/20
Ntabwo narinziko umunyapolitiki akaba n’umunyamategeko ashoborakuyica kandi ariwe uyashinjwe.
Subiza ⇾Benimana Kuwa 08/02/20
Evode akwiye gukurikiranwa kuko uretse no kuba yarahutaje umusekiritekazi,yanasebeje kandi atuka abayobozi b,igihugu cyacu.Yahawe amahirwe NGO yisubireho ananirwa kuyabyaza umusaruro.Mbega ubwishongozi!Yabaye nka wa wundi bahaye Jali akiyongereraho Butamwa na Ngenda.
Subiza ⇾jado Kuwa 08/02/20
Muraho? Evode ntago ari we mwimurenganya! Kiriya nikibazo gikomoka mu buto bwe! No kumara gukura ntamenye Imana! Niyo wakwiga ukagera ku kwezi, utararezwe mu ndangagaciro zo kubaha Uwiteka, byanze bikunze no kubaho hano kwisi bizakugora. Uko niko kuli! Naho ubundi mumubabarire rwose aracyakeneye kwiga irindi shuli, ndababwira ukuli buriya ntako aba atagize! Igiti kigororwa kikiri gito, siwe Satan yamufashe matekwa, kandi siwe wenyine.
Subiza ⇾hahahahhhh Kuwa 08/02/20
Ariko kureka akazi ko mbona abantu batabyumva neza kuko harinigihe umuntu aba agiye nubindi birenze ibyo yararimo abantu benshi ntitwumva kimwe change
Subiza ⇾hahahahhhh Kuwa 08/02/20
Ariko kureka akazi ko mbona abantu batabyumva neza kuko harinigihe umuntu aba agiye nubindi birenze ibyo yararimo abantu benshi ntitwumva kimwe change
Subiza ⇾justin Kuwa 09/02/20
evode aragatoye ye.
Subiza ⇾nshimiyimana Hassan Kuwa 10/02/20
Ikigaragara nkuko mugusoza inkuru bagize bati" ntawamenya impigi yambariyeho" jyewe ndabona kwegura bidahagije ahubwo nkuwiyita impuguke mumategeko nsanga atayazi atanayasobanukiwe banavuga ko mwishuri havayo ubumenyi ubwenge Ari karemano tubwizanyije ukuri tugadhyira munyurabwenge afite ikibazo murimwe uburyo ahubuka mugukora, mukuvuga jyewe mbona atati we
Subiza ⇾Tanga igitekerezo