Ahahoze Gereza Nkuru ya Nyarugenge izwi nka �1930� hagiye kubakwa Katederali ishobora kuzaba ari yo ya mbere nini mu gihugu ijyanye n�igihe ndetse n�urwego Umujyi wa Kigali umaze kugeraho nk�uko Kiliziya Gaturika yahoze ibyifuza kuva mu mwaka ushize.
Iyi gereza yari ihasanzwe yari imwe mu nyubako zari zishaze kurusha izindi mu Mujyi wa Kigali no mu magereza yose y�igihugu kuko imaze imyaka 90 yubatswe, dore ko yubatswe mu 1930.
Katederali ya Kigali ya Kiliziya Gaturika yari isanzwe ni St Michel iherereye mu Kiyovu na yo ikaba ishaje kandi ari ntoya.
Nyuma y�aho imfungwa za nyuma zari zifungiye muri Gereza ya 1930 zimuriwe zikajyanwa muri Gereza nshya ya Nyarugenge i Mageragere, muri Nyakanga 2018, aha hantu hangana na hegitari 5,5 hari hategerejwe igikorwa kizashyirwamo.
Umuyobozi ushinzwe imiturire n�imitunganyirize y�Umujyi wa Kigali, Fred Mugisha, kuri uyu wa gatatu yabwiye The New Times ko Kiliziya Gaturika yamaze kwemererwa gutunganya igenamigambi ry�uko yakoresha ubwo butaka.
Yagize ati �Hari igitekerezo cyo kwegurira ubutaka Kiliziya Gatolika yerekanye ubushake bwo kubwubakamo katederali. Barimo gukora ku mushinga ugaragaza ubwoko bw�inyubako bifuza kuhashyira hanyuma tububegurire�.
Mugisha kandi yasobanuye ko mu rwego rwo kubungabunga umurage n�ibimenyetso by�amateka by�inyubako, Kiliziya yasabwe gutanga igishushanyo cyerekana uburyo bateganya kubungabunga inyubako zishaje zihari.
Uyu muyobozi avuga ko mu mpera za Gashyantare igishushanyo kigomba kuba cyarangiye kigaragaza ibizakorwa, ubushobozi n�ibindi naho imirimo yo kubaka katederali ikaba yitezwe kuzaba yarangiye mu mpera za 2021.
Musenyeri Mukuru wa Archdiocese ya Kigali, Antoine Kambanda, avuga ko ibyo bifuzaga bigezweho. Nyuma y�umwaka umwe gusa atangiye izi nshingano, muri Misa ya Noheri yo mu mwaka ushize, Kambanda yatangaje ko imigambi yo kubaka Katederali nshya irimo iragenda neza ariko ntiyagira byinshi abitangazaho.
Mu ntangiriro z�umwaka ushize ubwo yagirwaga Musenyeri Mukuru, Kambanda yari yabwiye ibihumbi by�Abakirisitu bari barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko igihe kigeze ngo bubake Katederali ijyanye n�ubwiza n�iterambere ry�Umujyi wa Kigali.
Umukuru w�igihugu nawe akaba yarasubije iki cyifuzo yizeza kuzafatanya na Kiliziya mu kubaka iyo katederali.
Yagize ati: �Tuzafatanya kuyubaka. Tuzubaka katederali nshya kandi nini kandi icyo gihe nikigera, nibishoboka tuzayubaka ahandi hantu. Ibi byose bizaterwa n�ibyifuzo bya Kiliziya Gaturika.�
Usibye iyi Katederali nshya ya Kigali izaba ijyanye n�igihe mu bwiza no mu bunini, Kiliziya Gaturika ku bufatanye n�Akarere ka Nyaruguru yatangiye kubaka, Bazirika yitiriwe Bikira Mariya I Kibeho ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya kuwa 28 Ugushyingo 1981, ikazaba ibaye iya kabiri mu Rwanda.
Ubusanzwe abitabiraga amasengesho i Kibeho ku itariki 15 Kanama bazirikana ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, n�abajyayo ku itariki 28 Ugushyingo bibuka igihe amabonekerwa yatangiriye i Kibeho bahuraga n�ikibazo cyo kubura aho bugama izuba cyangwa imvura.
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri C�lestin Hakizimana, akaba avuga ko bateganyaga kubaka Bazilika izaba igizwe n�igice kidatwikiriye gishobora kwakira abantu ibihumbi 100, n�ahatwikiriye hashobora kwakira abagera ku bihumbi 10.
Ubwo Gereza ya 1930 yubakwaga muri uwo mwaka igahita ifata n�iryo zina, bivugwa ko yari icumbi ry�abananiranye n�abigometse, ariko ari yo yazanye ubundi buryo bwo guhana abahamijwe ibyaha butandukanye n�uko byakorwaga mu Rwanda.
Mbere yaho, Abanyarwanda bakoraga amakosa barihanangirizwaga, bagatamazwa biciye mu buvanganzo nk�indirimbo n�ibindi, hari n�abacibwaga ihazabu; ariko bikarangirira aho.
Tanga igitekerezo