Denis Mumo ukomoka mu gihugu cya Kenya, akurikiranweho kugerageza gufunga burundu igitsina cy’umugore we akoresheje Guper Glue nyuma yo kumushinja kumubangikanya n’abandi bagabo bane.
Mumo w’imyaka 36 y’amavuko akomoka mu majyepfo y’ahitwa Kitui muri Kenya. Avuga ko yavumbuye ubutumwa umugore we yohererezanyaga n’abandi bagabo ku mbuga nkoranyambaga, burimo n’amafoto y’ubwambure bwabo.
Avuga kandi ko iyo avuye muri kariya gace atuyemo agiye muri gahunda ze z’ubucuruzi, umugore we na we ahita ategura uko ari buhure n’abandi bagabo.
Uyu mugabo ubwo yari aje muri gahunda z’ubucuruzi mu Rwanda, yasize amennye super glue mu gitsina cy’umugore we bituma agira uburibwe budasanzwe ku buryo byabaye na ngombwa ko hiyambazwa abaganga.
Amakuru y’ibya mfura mbi Mumo yakoreye umugore we, yaje kugera ku baturanyi babo biba ngombwa ko atabwa muri yombi na Polisi ya Kenya. Uyu mugabo yemeye amakosa avuga ko ibyo yakoze yabikoze agambiriye kurokora isezerano rye.
Bwana Mumo yavuze ko afite gihamya cy’uko hari abagabo bane umugore we yamubangikanyaga nabo, bijyanye n’ubutumwa yajyaga yohererezanya na bo.
Yavuze kandi ko yigeze kubona Amafoto umugore we yoherereje umwe muri bariya bagabo yambaye ubusa, aherekejwe n’amagambo agira ati" Mu cyumweru gitaha umuriro uzaka."
Mumo ashinjwa icyaha cy’ihohoterwa ryo mu rugo agamije kwangiza imyanya myibarukiro y’umugore we ndetse no kumugira ingumba.
Umunyamategeko w’uriya mugabo, we yasabye urukiko gukubita umugore we ibiboko 100, mu rwego rwo kumurinda guhemukira umugabo we no guca burundu ukutizerana hagati y’uriya muryango.
Tanga igitekerezo