Barack Obama wayoboye leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cy�imyaka 10, yatamirije imitoma ku mugore we Michelle Obama, amwifuriza isabukuru nziza y�amavuko, atuma abenshi bacika ururondogoro.
Urukundo rw�aba bombi rwatwaye imitima ya benshi, ku buryo usanga bamwe mu bakundana babafata nk�ikitegererezo mu rukundo rwabo. Obama na Michelle bafitanye abana babiri b�abakobwa, ari bo Sacha na Malia na bo bizihira umuryango wabo.
Kuva aba bombi basohoka muri White House (Perezidansi ya leta zunze ubumwe za Amerika) muri 2016, basa n�abateye umugongo Politiki umwanya wabo bawuharira kwita ku muryango.
Michelle Obama wavutse ku wa 17 Mutarama 1964, yujuje imyaka 56 y�amavuko kuri uyu wa gatanu.Ubutumwa umugabo we yamugeneye bugaragaza buryo ki bashaje bakundana akaramata. Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram amwifuriza isabukuru nziza y�amavuko.
Obama yagize ati� kuri buri kabugankuru (Scene), uri umu Star wange, Michelle Obama. Isabukuru nziza y’amavuko mukunzi."
Ni ubutumwa bwari buherekeje amafoto Obama yasangije abarenga miliyoni 25 bamukurikirana kuri Instagram. Aya mafoto agaragaza Obama na Michelle mu myaka ya kera bizihiwe, na yo agashimangira ko urukundo rwabo rwahozeho kuva kera bataramenyekana.
Ubu butumwa bwakiranwe yombi n�abakurikirana Obama kuri Instagram, bose bahuriza ku kuba uriya muryango ari intangarugero mu rukundo. Hari n�abatahwemye kugaragaza ko bakumbuye kongera kubona Obama ayoboye USA.
Uwitwa Keith Wilson yagize ati� Nibyo. Buri gihe urukundo rwahozeho. Mbega Couple nziza y�abirabura! Isabukuru nziza Madamu wa Perezida.�
Heyits Meb we yagize ati� Uku ni ko urukundo nyarwo rumera. Mu by�ukuri kubareba mwembi bituma nongera kugirira icyizere uwahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe z�Amerika n�umugore we beza, Abanyabwenge n�abanyarukundo.�
Artblk we ati� Byiza, tugukumbuye nka perezida wacu, gusa isabukuru nziza y�amavuko.�
Saint Manumit na we ati� Buno mbonye impamvu uzahora uri perezida wange.�
Gemmaurod yagize ati� Urukundo nyarwo! Ese ntabwo ushobora kongera kwiyamamariza kuba perezida! Igihugu kiragukeneye cyangwa Michelle wawe mwiza! Isabukuru nziza ku mugore wawe ukunda.�
Obama n�umugore we si intangarugero mu rukundo gusa, ahubwo banazwiho kwicisha bugufi no kugira umutima wa kimuntu mu buzima bwabo. Urugero rwiza rushimangira ibi, ni igihe bari basuye umugabane wa Aziya mu gikorwa cy�urukundo, bakagaragara basana intebe z�abanyeshuri i Kuala Lumpur muri Malaysia.
Tanga igitekerezo