Assinapol Rwigara yari umunyemari w�Umunyarwanda, yitabye Imana ku wa 04 Gashyantare 2015, azize impanuka y’ikamyo yabereye mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’urupfu rwe ni byinshi byavuzwe ku muryango we wasigaye birimo ifungwa n’ibindi bitandukanye bigaruka cyane kuri politiki.
Rwigara yari umunyemari wari uzwi na mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuko yazaga mu baherwe batanu ba mbere babanzirizwaga na Kabuga Felecien.
Rwigara ntiyigeze agaragara mu bikorwa bya politiki, ariko ubwo hatangiraga rw�Inkotanyi rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990, yabaye umwe mu bashyizwe mu majwi ko bazishyigikiye, ndetse afatwa nk�icyitso cyazo. Kimwe n�abandi bacuruzi bamwe na bamwe, byaravuzwe inkuru iba gikwira ko Rwigara agurira imbunda n�amasasu abarwanyi bari aba FPR-Inkotanyi.
Icyo gihe cyose Rwigara ntiyigeze agaragara yemera cyangwa ahakana ibimuvugwaho, yakomeje ibikorwa bye by�ubucuruzi. Mu nkubiri y�amashyaka menshi yavutse arenga icumi mu gihe cy�amezi umunani gusa (kuva Nyakanga 1991), nta shyaka na rimwe Rwigara yigeze yigaragazamo. Nyuma ya 1994, Rwigara Assinapol yakomeje ibikora bye by�ubucuruzi, ariko ntiyabishyizemo imbaraga nyinshi nko hagati ya 1985 na 1990.
Mu mwaka wa 2007 nyuma y’aho imwe mu nyubako za Rwigara zari zikizamurwa ihirimye urukuta rw’amabuye rugahitana bamwe mu bakozi be, yajyanwe mu rukiko ashinjwa kwica no gukomeretsa atabigambiriye gusa Urukiko rw�ibanze rwa Nyarugenge rwaje kumugira umwere ku wa 11 Nzeli 2007.
Gusa Rwigara yaje kwicwa n’impanuka mu 2015 atarangije imwe mu mishinga ye y’ubwubatsi ndetse atanarangije imanza yaburagana harimo n’urwo yagombaga kuburana mu kwezi kwa Gatatu, ukwezi kwakurikiraga uko yapfiriyemo.
Diane Rwigara muri politiki nyuma y’urupfu rwa se
Mu mwaka wa 2017, ubwo mu Rwanda hitegurwaga amatora y’umukuru w’igihugu nibwo Diane Shima Rwigara, umukobwa wa Rwigara na Adeline Mukangemanyi yatangaje ko aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Nibwo yashyizeho itsinda ry’abantu bamushakiraga abamujya inyuma n’abamusinyira mu turere dutandukanye tw’igihugu kugira ngo kandidatire ye yemerwe, ariko ntabwo byaje kumuhira kuko byakurikiwe n’igifungo.
Diane yatewe muri yombi hamwe na nyina, Adeline Mukangemanyi na murumuna we, Anne Rwigara waje guhita afungurwa, aba babiri basigara barukukuza aho bashinjwaga icyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda bari bahuriyeho.
Diane yari yihariye ku cyaha yashinjwaga cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, naho nyina akaba yarashinjwaga icyaha yari yihariyeho cy�ivangura no gukurura amacakubiri.
Ku wa 6 Ukuboza 2019, nibwo Urukiko Rukuru rwagize abere Diane na nyina kuri ibi byaha baregwaga, ariko uyu mukobwa atangaza ko azakomeza urugendo rwe muri Politiki, naho nyina agakomeza amasengesho. Gusa nyuma yo gufungurwa umuvuduko yagaragazaga n’inyota muri politiki byarayoyotse.
Abavandimwe ba mukarwigara
Mu rubanza rwa Adeline n’umukobwa we, murumuna we Thabita Gwiza n’abandi bagiye bagarukwaho ku bw’ibiganiro bagiye bagirana na. Uyu Thabita akaba abarizwa mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Tabitha Gwiza yari Komiseri ushinzwe abari n�abategarugori muri RNC mu ntara ya Canada, mu minsi mike ishize akaba yarahagaritswe naryo mu gihe musaza we Ben Rutabana na we amaze amezi asaga abiri aburiwe irengero.
Tabitha yakunze kumvikana mu itangazamakuru atabariza musaza we Ben Rutabana bivugwa ko yaba yaraburiye muri Uganda anashinja abayobozi baryo barimo Kayumba Nyamwasa kugira uruhare mu ishimutwa rye.
Uyu mugore utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, akaba yahagaritswe muri iri shyaka hamwe n’abandi bane bashinjwa inama bakoze ritabizi kandi bakayikora mu izina rya Komite Nshingwabikorwa y�intara ya Canada.
Umukino wa Politiki nturimo guhira abo kwa Rwigara, kuko muri iyi minsi inkuru y’igikuba ikomeje kuvugwa muri uyu muryango ni ibura rya Benjamin Rutabana, musaza wa mukarwigara[Adeline].
Mu kiganiro aherutse kugirana na VOA, Adeline yatangaje ko nk’umuryango bahangayitse ndetse ko yanabwiye abayobozi ba RNC Rutabana abarizwamo ko umuvandimwe we naramukaba yishwe amaraso ye azabagaruka.
Ibura rya Rutabana rikaba rije risanga andi mateka ye yari asanganwe arimo n’ibifungo. Ibikomeje kugaragara muri uyu muryango bikaba bigaragaza ko n’ubwo ugikukuje, utarimo guhirwa n’umukino winjiyemo wa Politiki. Ibura rya Rutabana ryatumye kandi haba igisa nk’isubiranamo muri opozisiyo aho kuva byavugwa ko yabuze amabanga menshi no guterana amagambo bikomeje.
Tanga igitekerezo