Tombora igaragaza uko amakipe agomba guhura mu matsinda y�ijonora ryo gushaka itike y�igikombe cy�Isi kizabera mu gihugu cya Qatar muri 2022, isize ikipe y�igihugu Amavubi ysanze mu tsinda rimwe n�imisambi ya Uganda. Ni tombora irangiye mu kanya yaberaga mu gihugu cya Misiri.
Uretse Uganda Cranes yo muri aka karere yisanze hamwe n�Amavubi y�u Rwanda, iri tsinda rya gatanu amakipe yombi arimo rinarimo Les Aigles du Mali na Harambee Stars ya Kenya.
Amavubi na Uganda Cranes baherukaga guhatanira itike muri 2003 ubwo bari bari mu tsinda rimwe bahatanira itike y�igikombe cya Afurika cyabereye muri Tnunisia mu mwaka wa 2004.
Abanyarwanda ntabwo bazibagirwa igitego rutahizamu Jimmy Gatete yatsindiye I Kampala nyuma yo kumumena umutwe, kigafasha Amavubi kwerekeza muri CAN gutyo.
Uko amatsinda yose ateye.
Tanga igitekerezo