Minisitiri w�ingabo wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mark Esper yavuze ko nta bimenyetso bifatika bari bafite by�uko Gen. Qaseem Soleimani wo muri Iran, baherutse kwica, yateguraga ibitero kuri ambasade 4 z�iki gihugu nk�uko Perezida Donald Trump yabitangaje.
�Ntacyo nabonye kirebana na ambasade enye,� ibi Mark Esper yabitangarije mu kiganiro kuri Televiziyo yo muri Amerika ubwo yabazwaga niba hari ibimenyetso bifatika nk�uko Trump yabikomojeho.
Kuwa Gatanu ushize nibwo Trump ni bwo yatangaje ko Soleimani yari arimo gutegura ibitero nk�ibyo.
Esper ariko yemeranya n�Umujyanama mu by�umutekano, Robert O�Brien, na we kuri iki cyumweru wavuze ko amakuru y�ubutasi yavugaga ko hakekwaga ibitero kuri za ambasade mu bihugu bine. Gusa nta bimenyetso bifatika byari bihari.
Minisitiri w�ingabo yavuze ko atigeze abona ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Iran yateguye kugaba ibitero kuri ambasade z’Amerika mu bihugu bine, ngo usibye kuba Trump yaremezaga ko ibyo bitero byenda kuba.
NEWS: @EsperDod tells @margbrennan he "didn't see" specific evidence showing Iran planned to strike 4 U.S. embassies, despite @realDonaldTrump saying an attack at multiple embassies was �imminent." Watch more of Esper's interview on @FacetheNation today. pic.twitter.com/1Nud8waok1
— Face The Nation (@FaceTheNation) January 12, 2020
Nubwo avuga ibi, Esper yemeza ko kwica Gen. Soleimani, wiciwe I Baghdad mu gitero cya drone kuwa 03 Mutarama, byari ngombwa kandi byari mu rwego rwo kwirinda, kandi Amerika itari icyitaye ku kuba Iran yakwihorera, aho yavugaga ko nibigerageza afite ahantu 52 izakubita bikayibabaza.
Ubwo yageragezaga kwihorera ariko, Iran yabanje kurasa ku birindiro bibiri bicumbikiye ingabo z’Amerika muri Irak nyuma y�umunsi itanu Soleimani yishwe, ariko iyi gahunda yayo ihita ikomwa mu nkokora n�ikosa ryakozwe bagahanura indege ya gisivili yari irimo abantu 176 bose bahasize ubuzima.
Aho gukomeza gahunda yo kwihorera, Iran ikaba yatangiye gutanga ibisobanuro ku ihanurwa ry�iyo ndege yo muri Ukraine yari itwaye abanyamahanga benshi barimo Abanyakanada, Abanya-Ukraine, Abongereza ndetse n�Abanya-Iran benshi, iby�iyicwa rya Soleimani iba ibyibagiwe.
Kuri ubu Iran ivuga ko yataye muri yombi abantu batavuzwe umubare, bagize uruhare mu ikosa ryo guhanurwa ry�iyi ndege kandi bagomba kuburanishwa n�urukiko rudasanzwe, nyuma y�imyigaragambyo y�abaturage bamagana leta yabo yadutse nyuma y�aho yemereye ko ari yo yahanuye iyo ndege kubera kwibeshya.
Tanga igitekerezo