Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri zatangaje ko zongereye ku rutonde rw�abantu yafatiye ibihano Musa Baluku, Umukuru w�inyeshyamba za ADF, ndetse n�abantu batanu bamwegereye kubera uruhare rwabo mu guhonyora uburenganzira bwa muntu. Abo bandi batanu ni; Amigo Kibirige, Muhammed Lumisa, Elias Segujja, Kayiira Muhammad na Amisi Kasadha.
Aba bantu bashinjwa kuba barafashije ADF mu buryo bw�ibikoresho binyuze mu kuyishakira abarwanyi, mu kuyiyobora, kuyiha amafaranga, kuyiha amakuru no guhuza ibikorwa byayo.
Amerika kandi yafatiye ibihano aba bantu kubera uruhare rwabo mu bugizi bwa nabi n�ibindi bikorwa by�ihohotera nk�uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Mu gihe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w�Uburenganzira bwa Muntu, itangazo ryashyizwe hanze ryibutsa ko ibiro bya Amerika bishinzwe kugenzura imitungo y�abanyamahanga byafatiye ibyemezo abo bayobozi ba ADF bijanditse mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, nko gufata ku ngufu ku rwego rukabije, ibikorwa by�ubwicanyi, ibikorwa by�iyicarubozo no gushimuta abasivili.
Guverinoma ya Amerika yaboneyeho gutangaza ko ishyigikiye Guverinoma ya Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho, no kugarura amahoro n�umutekano n�iterambere, irwanya inyeshyamba za ADF n�indi mitwe yitwaje ibirwanisho igerageza gukomeza guhungabanya igihugu.
Yashimangiye ko ibi bihano bigamije kugabanya guhererekanya amafaranga no kuyageraho kuri aba bayobozi ba ADF, no kwifatanya n�intego nyamukuru za Guverinoma ya Congo zo kurwanya ihungabana ry�umutekano riri mu burasirazuba bw�igihugu.
Tanga igitekerezo