Perezida Felix Tshisekedi wa Congo yongeye gukomoza ku nkuru zimaze iminsi zivugwa cyane cyane n�Abanyapolitiki batavuga rumwe n�ubutegetsi zigaruka ku kiswe �Balkanisation� cyangwa gucamo ibice igihugu, avuga ko ari inkuru z�abantu baba babuze ibyo bavuga, ndetse yongera gushimangira ko mu gihe azaba ayoboye iki gihugu nta na sentimetero n�imwe y�ubutaka izakivaho.
Ibi Tshisekedi yabigarutseho kuri iki cyumweru, imbere y�Abanyekongo baba mu Bwongereza, aho yitabiriye inama ku Ishoramari hagati ya Afurika n�u Bwongereza.
Kuri Tshisekedi, ngo abakomeje kuvuga balkanization ni abantu badafite ibindi byo kuvuga kandi bifuza kuzana amacakubiri mu gihugu.
Ati: �Balkanisation ni ikibazo cy�abantu badafite ikindi cyo kuvuga. Igihe tutavugaga rumwe n�ubutegetsi ntabwo twabeshye. Si ngombwa gukurikira ubucucu buturuka ku bapfumu. Mureke gukurikira abapfumu bashaka gucamo Congo ibice.�
Perezida wa Congo yakomeje abwira Abanyekongo baba mu Bwongereza ko hashize igihe gito ahuje ubuyobozi bwa FARDC n�ubwa Monusco kandi yiyemeje gusubiza igihugu mu nzira.
Muri iyi minsi nibwo inkuru zivuga ku mugambi wo gucamo Congo ibice bikomekwa ku bindi bihugu nk�u Rwanda zagiye zumvikana ndetse zikagibwaho impaka cyane cyane mu banyapolitiki batavuga rumwe n�ubutegetsi muri Congo.
Martin Fayulu, Adolphe Muzito na Karidinali Fridolin Ambongo ni bamwe mu babanje kuzana izi nkuru, ariko abayobozi ba Congo ndetse n�u Rwanda nk�igihugu cyavuzwe muri uyu mugambi babihakana bavuga ko ari uburyo abadashyigikiye intambwe irimo guterwa mu mibanire myiza y�ibihugu byombi, bifuza kurangaza rubanda ku nyungu zabo.
Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi yongeye gusubiriramo Abanyekongo ko yiyemeje kurandura imitwe yitwaje ibirwanisho ikomeje guteza akaga abaturage bo mu burasirazuba bw�igihugu cyane cyane muri Beni, aho abaturage bakomeje kwicwa n�inyeshyamba z�Abagande zo mu mutwe wa ADF.
Kuri iki kibazo, yavuze ko ntaho gihuriye n�ubushotoranyi buvuye hanze y�igihugu. Ati: �Ni ikibazo cy�akagambane k�abantu bakora ubucuruzi butemewe bw�amabuye y�agaciro n�ababyungukiramo. Mwari muzi ko no muri ADF harimo n�Abanyekongo? Kuri iyi nshuro nafashe icyemezo cyo kurangizanya n�iyi mitwe yitwaje ibirwanisho. Nzayihiga kugeza ku iherezo.�
Yaboneyeho gutangaza ko kuva hatangizwa ibitero byo kurwanya ADF, Igisirikare cya Congo kimaze kwigarurira ibice byinshi byari byarigaruriwe n�izi nyeshyamba.
Perezida Tshisekedi yageze i Londre kuri iki Cyumweru, itariki 19 Mutarama, aho yagiye mu rwego rwo kwitabira Inama ku Ishoramari hagati ya Afurika n�u Bwongereza itangira kuri uyu wa Mbere, itariki 20 kugeza kuwa 21 Mutarama.
Perezida w�u Rwanda, Paul Kagame, ni umwe mu bayobozi bo muri Afurika bitabiriye iyi nama, nawe akaba yageze I Londre kuri iki Cyumweru.
1 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 20/01/20
NI AHO NI AHO KISEKEDI WE! BIZAGUHIRE N’ABAWE BOSE URI MUGABO ARIKO MAI MAI IKUNANIJE IKI?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo