Adolf Hitler, umunyagitugu wagize inyota y�ubutegetsi kugeza n�ubwo agira inzozi zo gutegeka Isi byarangiye apfuye yiyahuye atageze ku nzozi ze ku itariki 30 Mata 1945 nyuma yo gutsindwa Intambara ya II y�Isi. Hitler yiyahuye nyuma yo kumva ko usibye kwiyahura andi mahitamo yari asigaranye ari ukuyamanika akemera gutabwa muri yombi. Nyuma y�urupfu rwe hahise haba ingaruka ndetse n�indi myitwarire yatunguranye ku muntu ku giti cye cyangwa ku gatsiko k�abantu.
Bamwe mu bari bagize guverinoma y�u Budage n�abaturage b�iki gihugu bagize uko babyitwaramo gutandukanye nyuma yo kumva urupfu rwa Hitler, aho bamwe muri abo bayobozi babonye ari cyo gihe cyo kubura kugirango batazatabwa muri yombi bakurikiranwaho ibyaha byakozwe ku butegetsi bwe (Hitler).
Ni muri urwo rwego Bwiza.com yifashishije urubuga ranker.com yifuje kubagezaho zimwe mu mpamvu z�ibintu byabaye nyuma yo kwiyahura kwa Hitler.
Umushoferi wa Hitler n�abamurindaga bamaze amasaha batwika umurambo we
Ubwo Hitler n�umugore we, Eva Braun biyahuraga ku gicamunsi cyo ku itariki 30 Mata 1945, habaye igikuba mu gatsiko k�abasirikare bakuru bari barashinzwe guhita bangiza umurambo we. Hitler yari yarabwiye icyegera cye Martin Bormann ko we na Eva bagomba kuzahita batwikwa byihuse kugirango imirambo yabo itashinyagurirwa n�abari bamaze kumutsinda. Bivugwa ko havutse ikibazo cy�ahantu hazava lisansi yo kumutwikisha, mu gihe Abarusiya bari barimo barasatira indaki ye ku buryo kujya gushaka lisansi I Berlin bitashobokaga.
Amahitamo yari asigaye ni yari ugukura gaz mu modoka zangiritse zari mu ndaki mu igaraje riri munsi y�ubutaka, kubera kugwirwa n�ibibambasi. Litiro zigera kuri 200 za gaz zakuwe muri izo modoka vuba vuba zishyirwa mu bwinjiro bw�indaki.
Umushoferi wa Hitler witwa Erich Kempka, n�ibyegera bye, Otto Gunsche na Hans Linge, basutse gaz ku mirambo ya Hitler n�umugore we barangije baratwika bahagarariwe na Bormann na Joseph Goebbels.
Bivugwa ko umuriro wazimye imirambo itarashya neza ngo yangirike, abari bashinzwe kuyitwika bagatangira nk�ibyo bari bakoze mbere bagasubira kujya gushakisha icyo babatwikisha bikaba ngombwa ko noneho bagenda bashakisha amajerekani yashizemo lisansi bagenda bakusanya udutonyanga.
Ibisigazwa by�imirambo byari bisigaye ndetse n�imbwa ebyiri za Hitler byaje gushyingurwa iruhande gato rw�indaki ye.
Himmler na G�ring bahunze Hitler atariyahura umusirikare mukuru afata ubutegetsi
Mu minsi ya nyuma ya Hitler bamwe mu bari mu buobozi bwe bashatse na bo kuzamuka mu ntera cyangwa kujya mu mishyikirano n�abo bari bahanganye birinda ibihano byari gukurikira intambara. Ubwo Hitler yumvaga igisa nk�ubugambanyi ko Hermann G�ring na Heinrich Himmler bose bahunze Berlin nyuma y�umunsi mukuru w�isabukuru ye y�amavuko, byaramurakaje ahita abakura mu bagombaga gusigarana ubutegetsi.
Icyatunguye abantu nuko Umusirikare ufite ipeti rya Admiral witwa Karl D�nitz niwe wagizwe Perezida mushya, naho Joseph Goebbels agirwa �chancellor� mushya .
Martin Bormann yagizwe ushinzwe imitungo y�amazu ya Hitler. Yirukanye G�ring na Himmler mu ishyaka akuraho n�iteka ryavugaga ko G�ring yari kuzamusimbura. Mu gihe cy�iminsi mikeya, Karl D�nitz akaba ari we wari uyoboye Guverinoma y�u Budage nyuma y�urupfu rwa Hitler.
Joseph na Magda Goebbels bariyahuye bajyana n�abana babo batandatu
Ubwo Hitler yirasaga, Goebbels, wari minisitiri ushinzwe icengezamatwara (Propaganda), n�umugore we Magda, bari barafashe icyemezo ko bataziyica gusa ahubwo bazanica abana babo batandatu bakajyana. Bivugwa ko Magda ari na we wari waramaramaje yifuza ko abana babo batasigara kuko ngo bari kuzahura n�ubuzima bw�umubabaro iyo basigara bonyine.
Yitabaje umuganga mu gisirikare cy�u Budage witwa Helmutz Kunz ngo azamufashe muri uyu mugambi. Kunz yabanje kwanga ndetse arahunga ngo atazakora ako kazi yahawe. Magda yamukangishije kuzabwira umugabo we ko yatorotse igisirikare, maze mu ijoro ryo ku itariki ya 01 Gicurasi 1945, ubwo abana biteguraga kujya kuryama nk�ibisanzwe, Kunz abatera umuti wa Morphine kugirango basinzire nk�abapfuye.
Ubwo abana bari mu gitotsi gikomeye batumva na gato kubera morphine babahaye, undi muganga witwa Ludwig Stumpfegger wari kumwe na Magda ubwe, yabateye uburozi bwa cyanide ari nabwo bwahitanye abo bana.
Haciyeho iminota micye, ahagana saa 8:15 Joseph na Magda bagiye mu busitani baherekejwe n�uwitwa Gunther Scwagerman, wari icyegera cya Goebbels, Magda anyway uburozi umugabo we ahita amurasa mu mutwe, mbere y�uko nawe yirasa mu mutwe. Magda na Goebbels bakaba nab o barahise batwikwa ariko ntibashya ngo bakongoke kubera kubura ibyo kubatwikisha gusa basizwe mu buryo utamenya abo ari bo.
Abarusiya ni bo babonye imirambo y�abana batandatu babo, abagize uruhare mu kwica aba bana; Stumpfegger yishwe agerageza gucika Abarusiya ngo asohoke muri Berlin, naho Kunz arafatwa araburanishwa ndetse agirwa umwere ku cyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw�abana ba Goebbels. Urukiko rwanzuye ko uyu yahatiwe n�ababyeyi b�abana gukora ibyo bintu.
Joseph Staline yohereje itsinda gushaka umurambo wa Hitler
�None ikinyendaro cyapfuye? Ni bibi cyane kuba tutamufashe ari muzima�, aya ni amagambo bivugwa ko yatangajwe na Joseph Staline wayoboraga u Burusiya nyuma yo kumva amakuru y�uko Hitler yapfuye.
Staline ariko ngo yifuje ikimenyetso simusiga cy�uko Hitler yapfuye, yohereza itsinda ry�intyoza mu bijyanye n�iperereza mu gisirikare cy�u Burusiya rizwi nka SMERSH ngo rijye kuzana ibimenyetso bifatika by�urupfu rwa Hitler.
Ku itariki 02 Gicurasi, SMERSH yafunze ubusitani bw�aho Hitler yakoreraga n�ahari indaki ye, itangira gushakisha ibimenyetso mu butaka. Nyuma y�iminsi itatu, umwe mu basirikare b�u Burusiya yacukuye ahantu bahasanga ibisa nk�imirambo y�imbwa ebyiri, bahita babona n�iya Hitler na Eva Braun.
Iyi mirambo yari yahiye ku buryo utayireba ngo umenye ba nyirayo, yahise ijyanwa ahantu h�ibanga, aho urwasaya rwa Hitler rwakuwemo bakajya gupima ko koko ari Hitler.
SMERSH n�urwasaya rwa Hitler mu ntoki, yakurikiranye uwari umuganga w�amenyo wa Hitler ngo abyemeze baza gusanga uyu yarahungiye mu burengerazuba. Bafashe umuganga wari umwungirije, K�the Hauserman, wemeje ko ayo menyo ari aya hitler kubera ukuntu yari yarangiritse kubera gukunda kurya cake n�ibintu biryohera anatanga impapuro z�ibizamini by�amenyo bari barakoreye Hitler. Kuba baravuraga Hitler amenyo gusa, byaviriyemo uyu gukoreshwa imirimo y�agahato imyaka 10 mu Burusiya.
Nubwo Staline yari amaze kubona ibimenyetso simusiga ku rupfu rwa Hitler, ngo ntabwo yarutangaje ku mugaragaro ahubwo yahise gukwirakwiza ibihuha bitandukanye ku gucika kwa Hitler avuga ko yahungiye muri Argentine, Espagne cyangwa ahandi. Bamwe bizera ko ibi yabikoraga mu nyungu ze za politiki agira ngo agumishe icyoba mu bayobozi b�ibindi bihugu by�ibihangange.
Itangazo ry�u Budage ku rupfu rwa Hitler ryari poropaganda
Hitler amaze kwiyahura, Admiral Karl D�nitz niwe watangajwe nk�umusimbura we, ariko hatangazwa Hitler nk�intwari yarwaniye u Budage kugeza ku mwuka we wa nyuma arwana n�Abarusiya. Nibwo hatangajwe ko Hitler yasize yemeje Karl D�nitz nk�umusimbura we, hanyuma uyu ahabwa ijambo ngo agire icyo abwira Abadage.
D�nitz yafashe umwanya arata ukuntu Hitler yapfuye nk�intwari ariko ntiyahishura ko yiyahuye, ahamagarira Abadage guhaguruka bakarwanya umwanzi w�Umurusiya wari ukomeje kubasatira.
Habaye kwiyahura gutandukanye ubwo Abarusiya bari bakomeje gusatira
Abanazi batandukanye biyemeje gukora nk�ibyakozwe na Hitler na Goebbels biyahura. Meya wa Leipzig, umugore we, n�abandi bayobozi benshi b�umujyi bateguye umunsi mukuru mu cyumba cy�ahakoreraga umujyi, barangije bariyahura bakoresheje uburozi. Ahitwa Demmin, abasivili 1,000 bariyishe ubwabo mu gihe kiri munsi y�amasaha 72 yegeraga ifatwa ry�uyu mujyi banga gufatwa n�Abarusiya.
Ernst-Robert Grawitz, umuganga w�Umunazi wagize uruhare mu mpfu zaberaga mu bigo byakorerwagamo ubushakashatsi ku bantu bafashwe biganjemo Abayahudi, yicaranye n�umugore we bari ku meza bafatiragaho amafunguro, arangije aturitsa grenade ebyiri zihitana umuryango we wose.
Bivugwa ko hirya no hino mu Budage, abantu bari bashyigikiye Abanazi bumvaga batakwakira gutsindwa, cyangwa abari barakoze ibyaha bitandukanye ndengakamere, bahisemo kwiyahura aho gufatwa ari bazima cyangwa ngo bahunge.
Gen. Walther Wenck yarwaniye ubusa agerageza gusohora abasivili muri Berlin
Muri Berlin, bivugwa ko nyuma y�urupfu rwa hitler imitwe imwe y�ingabo yakomeje urugamba. Benshi muri izo ngabo bari abasore bakiri bato n�abasheshe akanguhe bari barakoze igisa nk�umutwe witwaje ibirwanisho ugamije kubuza Abarusiya kwigarurira umurwa mukuru. Kuva muri iyi mitwe ugahunga byahanishwaga urupfu.
Nubwo Abarusiya bari bamaze kugota Berlin, ingabo z�u Budage zari ziyobowe na Gen. Walther, zategetswe kureka kurwana n�Abanyamerika ku rugamba rwo mu burengerazuba, zisubira I Berlin zirwana zinyura mu mirongo y�umwanzi. Ibi byakozwe hagamijwe guha abasivili benshi bashoboka uburyo bwo guhunga berekeza mu burengerazuba hagenzurwaga n�Abanyamerika n�Abongereza.
Nubwo Wenck atabashije kwinjira mu mirongo y�Abarusiya, ibikorwa bye ngo byatumye byibuze abasaga ibihumbi 10 babasha guhungira mu burengerazuba mbere y�uko Abarusiya bigarurira Berlin.
Himmler yafashwe yivanze mu baturage agerageza guhunga
Heinrich Himmler, wari umwe mu bikomerezwa mu butegetsi bw�Abanazi, yatangiye imishyikirano mu ibanga mu mpera zo mu 1944 ashaka gucika amabi yakoze. Nubwo Hitler yifuzaga kurwana kugeza ku iherezo, Himmler yaje kubona amakuru avuye ku nshuti ye muri Guverinoma ya Sweden, Folke Bernadotte, yamubwiraga ko batsinzwe urugamba, agerageza gushaka uko yagabanya izindi mpfu no gusenya, yizeye mu ibanga ko Bernadotte azamufasha gushyikirana n�abari bahanganye na bo.
Ibi byatumye ibihumbi by�imfungwa zari mu bigo by�Abanazi bitabarwa ariko Himmler ntihagira icyo bimumarira. Guverinoma ya Sweden yagerageje kumuvuganira ariko ahabwa igisubizo kimwe cyo kwibishyikiriza nta kindi asabye.
Ibindi byago Himmler yari afite icyo gihe mu minsi ya nyuma ya Hitler, amaradiyo atandukanye yo mu burengerazuba yari arimo aravuga iby�iyo mishyikirano ye y�ibanga bituma Hitler amurakarira bikomeye arangije amwirukana ku mirimo yose ya leta, amwirukana mu ishyaka, arangije ategeka ko atabwa muri yombi.
Hitler yahise anategeka ko Hermann Fegelein wakoranaga na Himmler, akaba yari yaranashatse umuvandimwe w�umugore wa Hitler, Eva Braun, yicwa ashinjwa gutoroka igisirikare.
Icyo gihe Himmler nawe yari yamaze gutegura uburyo azacika bwo kwivanga mu mpunzi z�Abadage zahungaga zerekeza mu burengerazuba. Yogoshe ubwanwa, akuramo amataratara yakudaga kwambara arangije ashaka kwerekeza mu gice cyagenzurwaga n�Abongereza mu majyaruguru y�u Budage.
Yafatiwe kuri bariyeri ahatwa ibibazo ndetse yemera ko ari Himmler, maze mu gihe cyo kumusaka umuganga abona akantu kameze nk�agacupa mu kanwa ka Himmler.
Uyu yahise agahekenya kavamo uburozi bwa cyanide mu minota itageze ku icumi aba arapfuye ashyingurwa ahantu h�ibanga hafi ya Luneberg.
G�ring yarahunze yishyikiriza Abanyamerika
Mu mpera za Mata, ubwo Hermann G�ring yumvaga ko Hitler yafashe icyemezo cyo kutazahunga Berlin ahubwo azakomeza akarwana byaba ngombwa akaziyahura, yoherereje Hitler ibaruwa abaza niba bisobanuye ko ashobora kuzamusimbura nk�uko byateganywaga mu masezearano bagiranye mu 1941, Hitler wari wamaze kurakazwa n�ubugambanyi bwa Himmler na Bormann, yahise asaba na G�ring kwegura mu myanya yose yari afite mu ishyaka bitaba ibyo agatabwa muri yombi akicwa.
G�ring yemeye kwegura ariko biba iby�ubusa Hitler ategeka ko atabwa muri yombi. Yarafashwe afungwaho gato. Yabashije kuvugana n�uruhande rwarwanyaga abanazi yemera kuyamanika. Ku itariki 07 Gicurasi nibwo Umutwe w�ingabo z�Abanyamerika woherejwe kumushaka umugeraho ingabo z�Abanazi zitaramwivugana.
G�ring yarafashwe agezwa mu rukiko rwa Nuremburg, aho yahamirijwe ibyaha by�intambara akatirwa igihano cy�urupfu, ariko abasha kwiyahura mbere y�uko amanikwa.
Ikinyamakuru Time Magazine cyatangiye umugenzo
Ku itariki 07 Gicurasi 1945, Time magazine yasohoye inkuru ivuga ku rupfu rwa Hitler maze ku ifoto ye hashyirwaho ikimenyetso cyo gukuba kiri mu ibara ritukura. Kuva ubwo iki kinyamakuru cyagiye kibikoresha ku bantu bakomeye cyangwa abategetsi babaga bapfuye.
Ibi byakozwe kuri Saddam Hussein nyuma y�ibitero bya Amerika kuri Irak mu 2003 ubwo Baghdad yigarurirwaga amezi arindwi mbere yo kumuta muri yombi.
Byabaye kandi kuri Abu Musab al-Zarqawi mu 2006 ndetse biba kuri Osama Bin Laden muri Gicurasi 2011. Bose inkuru ku rupfu rwabo zarangwaga n�ifoto yabo iciyemo ikimenyetso cyo gukuba gitukura.
1 Ibitekerezo
mumarekani john Kuwa 15/03/24
Kwiyahura Abanazi kuribo vyari ibisanzwe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo