Niba hari ikintu gishimisha umusirikari ku rugamba ni ukubona umwanzi ( adui) ayabangiye ingata mu gihe wamugabyeho igitero. Biba akarusho iyo ubibonye uri umusirikari ukirangiza amafunzo ( amahugurwa) bakunze kwita " ikurutu" cyangwa se " recruited soldier". Uyu musirikari mushya mu gitero cye cya mbere abonye adui yiruka, biramushimisha bikamujya mu maraso, akarinda apfa azi ngo ni ko bizahora. Apfa cyangwa akarokoka intambara ari umusirikari wuzuye (wakamilitse) utarangwa n’ubwoba.
Habaho kandi undi musirikari iyo akirangiza amahugurwa yisanga na bagenzi birukanka, bahunga igitero bagabweho, akarebesha amaso ye inkomere n’imirambo ya bagenzi be baguye ku rugamba. Iyo shusho yo guhunga imuhoramo kugeza apfuye cyangwa arokotse intambara. Bene uwo musirikari mushya ahora ari umusirikari mubi, wa wundi uhorana ubwoba ku buryo aba muri ba bandi birwaza, batinya kujya ku rugamba cyangwa bakirasa ahoroheje bityo bakibera mu bitaro.
Mu bikorwa by’ ingenzi by�Inkotanyi bitazibagirana byabaryoheye n’ubwo bidakunze kuvugwaho, kuba barabigezeho birashoboka nta gushidikanya ko byaba bifite inkomoko ku bunararibonye bw’icyo gisirikari n�amahugurwa ariko cyane cyane ibitero byagiye bigabwa bitsimbura umwanzi, ibitero byarimo abasirikari bashya n�abakuze, babona umwanzi abahunga buri gihe iyo hagabwe igitero.
Nta byinshi nzi ku gisirikari kuko ntagikoze, si ndi n’impuguke muri uwo mwuga, usibye gusoma amateka y’intambara no kuba naragiye ngirana ibiganiro na bamwe mu bagikoze.
Bishobora kutaba byuzuye ariko hari ibintu bitatu by’ingenzi n�ubwo bishoboka ko birenze, kubera impamvu imwe rukumbi bihuriyeho ari iyo "kurokora ubuzima bw’abantu benshi ". Ubuzima burahenze kandi burakomeye. Uwakurokoye kubo byabayeho, usanga bikurenze ku buryo utabasha kubona ikiguzi cyangwa igihembo wamuha.
Ibyo bikorwa by’ibitero byarokoye abantu ( raids), ni icyo muri St. Paul i Kigali, icyo muri St Esprit i Goma muri Congo, n’ikindi cyabereye mu gihugu cy�Angola. Aho hose harokokeye ubuzima bw’Abanyarwanda ibihumbi.
Muri St Paul
Aha ni mu mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Paroisse Sainte Famille. Hari 2000 by�abantu bari bahahungiye mu gihe jenoside yakorerwaga Abatutsi. Abantu bahungiraga mu bigo bitandukanye by’abihaye Imana kubera kuhizera umutekano. Mu gihe ahandi muri ibyo bigo, imiborogo yari yose, RPA mu gihe cy’imirwano ikaze yari muri Kigali, yamenye amakuru ko hari abantu bihishe muri St Paul, bashoboraga kwicwa igihe icyo ari cyo cyose, maze icengera mu birindiro by’ingabo FAR n’ interahamwe zikora ibirometero hagati ya 5-15 ugereranyije, maze itsinda ry’abakomando ba RPA babasha kurokora abantu bose uko bari bihishe muri St Paul tariki ya 16 Kamena 1994, bajyanwa kwitabwaho mu bice bagenzuraga.
Muri St Esprit i Goma
Iyi Paroisse Gaturika iherereye mu mujyi wa Goma nko ku kilomeyero kimwe uvuye ku mupaka uhuza umujyi wa Goma muri DRC n’uwa Gisenyi mu Rwanda. Icyo gihe hari ibibazo bitandukanye byari bishingiye ku mutekano wari muke cyane muri Congo, cyane cyane mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ubwo hari impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zari zarahungiyeyo zirimo ( Ex FAR n’Interahamwe).
Abavuga ururimi rw’ Ikinyarwanda bari batangiye guhohoterwa n’izo mpunzi. Abenshi muri bo bahungiye muri iyo paruwasi kugira ngo barindirwe umutekano. Byaje kumenyekana ko impunzi z�Abanyarwanda zari zacuze umugambi wo gutera abari muri iyo paruwasi ngo bicwe, maze itsinda ry’abakomando rirokora ababarirwa hagati ya 700 n�1000, bazanwa mu Rwanda.
Muri Angola
Ingabo z’ u Rwanda arizo zahoze ari (RPA-Inkotanyi) zafashe agace muri Angola karimo n’ikibuga cy’indege cyitwa Maquela de Zombo, aha hagenzurwaga na UNITA ingabo za Savimbi, zivuye mu nkengero z’ umurwa mukuru Kinshasa mu ntambara ya kabiri nyuma ya AFDL, aho ishyaka RCD rishyigikiwe n’ u Rwanda ryashakaga guhirika ubutegetsi bwa Laurent D�sir� Kabila. Nyuma yo gufata umujyi wa Kitona mu buryo butangaje kubera guturuka muri Kivu hakoreshejwe indege za gisivili, imirwano ikaze yari hafi gutuma Kinshasa ifatwa, baza gukomwa mu nkokora n�Angola bivugwa ko yabateye ibaturutse inyuma bishingiye ku mwanzuro w’ inama ya SADC yari imaze guterana.
Amakuru avuga ko abarwanyi baturutse muri uwo murwa mukuru no mu nkengero zawo bamanuka ibirometero bisaga ibihumbi binjira muri Angola maze bifatira ikibuga cy’indege cyaho ( raid), indege akaba ariho zaje kubatwara zibagarura mu Rwanda. Aho naho harokokera umubare w’Abanyarwanda benshi.
Mu mateka y’Inkotanyi ntizijya zikunda kwigamba ibikorwa nk’ibyo bikomeye ziba zakoze, mu gihe abatari bake baba babifitiye amatsiko kuko burya hari abakunda ibikorwa bya gisirikari nk’ibyo, n�ubwo batakunda kukijyamo. Bene abo usanga bakunda no gukurikirana amafilimi ya �action� arimo n’ ay’ intambara.
Ugasanga ibikorwa bikomeye nk’ibi biba bikenewe kwandikwaho ibitabo bivuga kuri ayo mateka ku buryo bitazibagirana. Nubwo ibyavuzwe hejuru byaba atari ukuri kuzuye ariko birajya kukwegera kuko hari ibidashidikanywaho nko kuba hari abasoma iyi nkuru, bararokokeye mu butabazi bw’izo ngabo, bashobora guhamya igikorwa cyiza zabakoreye, uyu munsi bakaba bakiriho bahumeka.
4 Ibitekerezo
Twagira Leo Kuwa 17/01/20
Rwose ntiwicire urubanza ibyo uvuze ni ukuri naho kwivuga ibigwi bigira aho bivugirwa kandi nawe urabizi "ntawe urata inkovu z’imiringa".
Subiza ⇾HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 17/01/20
Muraho Bwana Journaliste ? kugirango utange iyi nkuru icukumbuye uzaganire n’abasirikare bagiye muri Operation Kitona ,unavugane nabafashe ikibuga cy’indenge muri Angola kirinzwe na UNITA ya Dr. savimbi bakubwire ijoro ry’imihigo y’abahungu badhungana imiheto barahirira Afande Gen.KABAREBE ndibuka ko icyo gihe yari akiri COL.uzanashake umuntu mperuka ari LT.COL.SAM BAGUMA bayaguhe neza maze ushire amatsiko n’abakunzi ba Bwiza ubagaburire ibirunge unabazimanire inturire!
Subiza ⇾Inkotanyi cyane Kuwa 18/01/20
Abavuzi bamacumu barahari, abarokowe ndakeka abaenshi muribo bakiriho, uzabegere baguhe amakuru nyayo, ukore inkuru icukumbuye abifuza kwandika baheraho bakora ubushakashatsi bwimbitse.
Subiza ⇾NB: Uwayoboye Kitona Operation arahari ni Gen James KABAREBE, aya mateka ayasobura neza cyane ntawifuza ko igitaramo cye kirangira wagize amahirwe yo kumubona,
gakumba sam Kuwa 19/01/20
Ariko kuki abanyarwanda tudakunda kwandika?Bariya barwaniye Kisangani,Kitona,etc...baba bakwiye kubyandika kandi twagura ibitabo byabo turi benshi.Gusa ngewe numva ntakora akazi ko kurwana kubera ko ntinya imbunda.Niyo nyibonye ngira ubwoba cyane.Nkunda kwibaza kuli babandi bavuga ngo ntibajya mu gisirikare kubera amadini yabo.Bakavuga ko kurwana ari icyaha ngo imana irabitubuza.Umenya nabo babiterwa n’ubwoba.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo