Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Colonel Akuzwe Fidel Artemond wari Umucungamutungo w’ishyaka FLN, rirwanya Leta y’u Rwanda yatawe muri yombi.
Bitangazwa ko yatawe muri yombi n�ingabo za Congo (FARDC) ubwo yageragezaga guhunga imirwano yaberaga mu ishyamba rya Kahuzi Biega ku wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2019.
Uyu muyobozi wari ukomeye muri izi nyeshyamba za FLN ngo yafatanwe n�abarwanyi 26, ngo akaba yari umwe mu bayobozi b’izi nyeshyamba bakomeye ngo kuko yari mu bantu ba hafi ya Gen.Wilson Irategeka.
Ikinyamakuru Rwandatribune.com gitangaza ko Col Akuzwe Fidel Artemond yasohotse mu ishyamba rya Kahuzi Biega amanitse amaboko arinzwe n’aba barwanyi 26 bafatanwe.
Ifatwa rya Col Akuzwe Fidel Artemond ryaba rije rikurikira urupfu rwa Col.Festus na Gen Gaseni Jean Pierre n’abandi barwanyi bagiye bapfana n’aba bayobozi babo.
Iki kinyamakuru gitangaza ko Col. Akuzwe Fidel Artemond, amazinaye y�ukuri yitwa Niyonzima Artemond, yavuutse mu wa 1974,mu cyahoze ari Komini Kagano,muri Perefegitura Cyangugu, ubu ni Murenge wa kagano, mu Karere ka Nyamasheke, Intara y�Uburengerazuba.
Muri 2000 ngo nibwo Niyonzima yinjiye mu Ishuri rikuru rya ESM ya FDLR ahitwa i Burongi, muri Kivu y�Amajyepfo, ahakura ipeti rya Su- Liyetona.
Ubwo CNRD ubwiyunge yashingwaga muri 2016, Col.Niyonzima Artemond yari afite ipeti rya Kapiteni akabari naho yaryinjiyemo.
Col Akuzwe Fidel Artemond ashobora kongerwa ku rutonde rw’abarwanyi basaga 350 bafatiwe muri Congo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda, iki gihugu gishobora hoherezwa i Kigali.
Tanga igitekerezo