Abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera Intara y’Iburasirazuba barashinja umuyobozi w’akagari kubaka amafaranga kugira ngo bahabwe ibyiciro by’ubudehe, ibintu we ahakana avuga ko ari iharabika.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Nyakayenzi ni we ushinjwa n’aba baturage kubaka ruswa ngo abashyire cyangwa abahindurire icyiciro cy’ubudehe, ibi bakabifata nka serivisi mbi bahabwa.
Uyu ati "Njya kwaka ikiciro mu kagari ka Nyakayenzi SEDO waho akanga akatwirukana akaduca nyine amafaranga ibihumbi 15". Mugenzi we ati "Yanyatse ibihumbi 10 kandi nta nzu mbamo yanjye ndya ari uko mvuye gupagasa, ubwo nibwo nabimwimye rero ahita anshyira mu kiciro ashaka cya gatatu kandi nta bushobozi mfite".
Aba baturage bavuga ko hari n’abandi bazi ngo bagiye bakurwa mu cyiciro cya Gatatu bagashyirwa mu cya mbere bagatanga ibihumbi 15, bakaba basaba ko umuntu yajya agishyirwamo hashingiwe ku bushobozi afite aho kwakwa amafaranga.
Ati "Ndumva umuntu yajya ajya kwaka ikiciro bakakimiha batamuciye amafaranga bakakimuha bareba n’umuryo ameze".
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Nyakayenzi, Twagirumukiza Alphonse, aganira na Flash Tv, yahakanye ibyo abaturage bamushinja akemeza ko ari ukumuharabika.
Ati "Ayo makuru ntabwo ari ukuri, ntabo wenda baba batazwi baba bashaka gusebya ubuyobozi icyo kintu ntabwo kijya kiba muri Nyakayenzi".
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu, Umwali Angelique avuga ko bagiye gukurikirana aya makuru hagira ufatwa akabihanirwa, ati "Ibyo byaba ari amakosa, icyo tugiye gukora nk’ubuyobozi bw’akarere tugiye kwinjira muri icyo kibazo kandi uzahamwa n’icyo cyaha akaba azabihanirwa ".
Iki kibazo kandi kiranavuga mu kagari ka Gihembe muri uyu Murenge wa Ngeruka, ngo abakunze gucibwa aya mafaranga ni abakimara gushakana baba bashaka gutandukana n’imiryango baba basanzwe babaruyeho.
Tanga igitekerezo