Hari amakuru avuga ko mu Mudugudu wa Mugorore Akagari ka Mugorore mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, hafatiwe bantu bagera kuri batatu bakekwaho kwitabira imyitozo yo mu mitwe yiswe iy�iterabwoba, igamije kugaba ibitero byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umwe mu baturage wavuganye na Bwiza.com utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z�umutekano we, yavuze ko aba bantu batatu bafashwe mu kwezi ku Kuboza 2019 bakekwaho gukorana n�imitwe y�iterabwoba irimo irwanya u Rwanda.
Ati � Abo bantu batanu barafashwe mbere ya Noheli ho gato. Uzwi uri ku isonga ni uwitwa Habineza mwene Kampayana Nicolas na Nyiransabimana Modeste utuye ku isanteri yitwa Mugorore ni we wafashwe mbere y�abandi bose. Hari abafatiwe rimwe na we barekuwe ariko we kugeza ubu nta we uzi aho aherereye.�
Byatangiye bite iby�iki kibazo?
Uyu muturage ati � Uko byaje, Habineza yafashwe nimugoroba nka saa mbiri zishyira saa tatu. Twaguye mu kantu nti twari tuzi ibyo gukorana n�imitwe y�iterabwoba nk�uko ubuyobozi bwabitubwiye. Twari tuzi ko afashwe kuko yari asanzwe ari umunywarumogi, akorana n�amabandi. Twagize ngo ni ibyo akekwaho. Yafashwe na Gitifu w�Akagari ka Mugorore n�irondo ry�umwuga. Bukeye ni bwo mu gitondo ni bwo uwitwa Cyama (ushinzwe umutekano mu Murenge wa Juru) yaje ri kumwe n�abasirikare bafite imbunda. Birumvikana ko bari bafite amakuru, bahise batwara n�abandi harimo uwitwa John, babajyanye ku gisirikare hakurikiraho inama y�abaturage. Hari igisirikare gicumbitse hafi y�Umurenge wa Juru gicunze umutekano ni ho twamenye ko babajyanye.�
Inama y�abaturage niyo yatangaje iby�abasore bakoranaga n�imitwe yitwaje intwaro itaratangajwe amazina.
Ati � Habaye inama rusange y�abaturage. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahanini kwiyama urubyiruko, ndetse no gusaba ababyeyi kumenya ibyo abana barara bakora. Inzego z�umutekano ni zo zatubwiye ko abo basore babyukaga nijoro bakajya gukora imyitozo ya gisirikare ku ruzi. Ni ahantu hari ishyamba, intoki hadatuwe kandi hegereye igishanga cya Rwansoro. Nta bantu bahaba, hari ishyamba ryinshi ahandi ni igishanga uretse kuhanyura ku manywa. Ab�iwacu bo bose bagearaga kuri batatu bararekuwe, hasigayemo uwitwa Habineza wafashwe mbere.�
Bwiza.com yashatse kumenya uwatangaga iyo myitozo, uyu muturage yatubwiye ko abo mu nzego z�igisirikare, polisi n�Urwego rw�Ubugenzacyaha mu Karere ka Bugesera babwiye ko abo biganjemo urubyiruko bakoranaga n�imitwe yitwara gisirikare igamije gutera u Rwanda.
Ati � Batubwiye ko bakoranaga na Al- Shabab n�indi itwe yitwara gisirikare bagahabwa imyitozo. Inzego z�iperereza ntizashatse kutubwira byinshi ku bantu nyir�izina batangaga iyo myitozo. Byinshi nabonye byaragumye ari amabanga ya gisirikare gusa byahwishwishijwe ko Kayumba Nyamwasa yaba abiri inyuma. Ni ibintu bitari gutangarizwa mu nteko y�abaturage. Barayagumanye ayo makuru kuko natwe twaratunguwe cyane rwose kumva ko haba hari urubyiruko rwajya muri ibyo bikorwa.�
Undi muturage na we utashatse gutangazwa imyirondoro ye yavuze ko bijya bivugwa muri ako gace ko Habineza ufatwa nk�uwari uhagarariye ako gace kakorega imyitozo ahihishe, yabaga yahawe imyitozo na we akaza kuyisangiza bandi ndetse akaba yarinjizaga n�urundi rubyiruko muri ibyo bikorwa.
Amakuru Bwiza.com itabashije kubonera gihamya ni uko iyo myitozo ngo Habineza yaba yarajyaga kuyihererwa muri Tanzania, agace ngo katari kure na Rusumo ku ruhande rw’u Rwanda.
Undi muturage wavuganye na Bwiza.com yavuze ko ubuyobozi bwabasabye kubufasha guhangana n�abaturage bafite ibitekerezo byo kujya mu bikorwa by�iterabwoba. Bubabwira ko butazigera bwemera iyo mikorere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Akagari ka Mugorore, Jean de Dieu Rukundo avuga ko aba baturage bafashwe mu rwero rw�iperereza kuko bamwe bashyizwe mu majwi na Habineza, gusa byagaragaye ko nta cyaha bafite bakurikiranwaho babiri bararekurwa.
Abanje kugorana mu gutanga aya makuru, yageze aho ati � Uwakekwagaho ibyaha yarafashwe [Habineza] abandi basanze nta kibazo kindi bafite. Bafashwe kubera ko yari yabashyize mu majwi gusa. Ni umwe wenyine wafashwe witwa Habineza abandi ni ba John babiri babiri bitiranwa. Batashye uwo munsi nta kibazo cyabayeho.�
Uyu muyobozi yahakanye ibivugwa n�abaturage ko hari ahantu hatangirwaga imyitozo mu gishanga cya Rwansoro ahitwa mu Kigwengeri. Yateye utwatsi amakuru avuga ko Habineza yajyaga mu myitozo ku Rusumo. Ibyo ayo makuru yabyise "gushyushya inkuru kw�abaturage."
Ati � Ntabo dufite bajyaga mu mashyamba cyangwa by�Ikigengweri bagiyemo. Yatubwiye ko [Habineza] yajyaga ajya i Kibungo ngo ariho yari kuzanyura agenda, ubwo sinzi iyo yari agiye.Amaze kubitubwira no kubyemera twamushyikirije inzego zisumbuye. Ibindi byo kujya za Rusumo ni iby�abaturage ayo makuru si yo. Ni ugushyushya inkuru. Yajyaga i Kibungo aho afite mushiki we ngo azabone aho azanyura ajya mu mitwe y�iterabwoba.�
Ubuyobozi nta mpamvu butangaza yatuma Habineza buvuga ko afite imyaka igera muri 25, yafata umwanzuro wo kujya mu mitwe y’iterabwoba.
Gitifu Rukundo avuga ko nyuma y�aho iki kibazo kimenyekaniye, abaturage baganirijwe, nta kibazo bafite. Akangurira abaturage gukomeza kuba maso bakirinda kujya mu bikorwa bibi by�iterabwoba.
Avuga ko abaturage baganirijwe n�inzego zitandukanye ziganiriza abaturage kuri gahunda za Leta birinda kujya mu bikorwa bibakuririra ibihombo byatuma banahasiga ubuzima.
Bwiza.com yagerageje kuvugana n�Umuvugizi w�Urwego rw�Ubugenzacyaha mu Rwanda, Marie Michelle Umuhoza ku murongo wa telefoni ntibyakunda. Ubutumwa bugufi twamwandikiye tubaza uko ikibazo cya Habineza gihagaze kuri iki gihe arimo akurikiranwa ku byaha akekwaho, ntibyadukundira.
Urubyiruko muri make rukomeza gusabwa n’ubuyobozi kugana ibikorwa byaruteza imbere aho kwijandika mu byaha nkibi byo kujya mu mitwe y’iterabwoba.
1 Ibitekerezo
Kuwa 22/01/20
abantubishe umuntuba muzi zaamafa ranga murirwamagana haciyeho iminciibiri
Subiza ⇾Tanga igitekerezo