Babiri mu mpunzi 299 bari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu karere ka Bugesera batunzwe n’imiryango mpuzamahanga nyuma y’akaga bahuye nako muri Libya bakazanwa mu Rwanda nibo batunguye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) basaba ko basubizwa iwabo muri Somalia.
Ibi byamenyekanye kuri uyu wa 20 Mutarama ubwo Joran Kallmyr minisitiri w’ubutabera ari na we ushinzwe iby’impunzi mu gihugu cya Norvege yasuye inkambi y’izi mpunzi ya Gashora.
Igihugu cye giheruka kwemera kwakira impunzi 600 mu zaheze muri Libya harimo na bamwe mu bari hano i Gashora.
UNHCR ivuga ko ikigenzura niba nta kibazo bagira basubiye aho bahunze mbere yo kubasubizayo.
Izi mpunzi kandi nk’uko BBC ibitangaza n’ubwo ngo ababishaka bemerewe gutura mu Rwanda muri bo nta urasaba uburenganzira bwo kuhatura.
Umwe ati " Umusore umwe muri izi mpunzi ati: "ntabwo nshaka kuguma mu Rwanda kuko nshaka kujya mu kindi gihugu aho nakira ibibazo byo mu mutwe nahuye nabyo."
Izii mpunzi zivuga ko n’ubwo mu Rwanda zimerewe neza, atari cyo gihugu bifuza guturamo.
Izi mpunzi muri iki gihe zihugiye zihugenza mu bikorwa bitandukanye nk’imikino, muzika n’ibindi, mu gihe zitegereje kumenya ejo hazaza h’ubuzima bwabo.
Leta y’u Rwanda yakiriye izi mpunzi mu gikorwa yise icy’ubutabazi kubera akaga izi mpunzi ziri guhura nazo mu ntambara iri muri Libya.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ubutabazi, Olivier Kayumba avuga ko iki gikorwa cyo kujyana bamwe iburayi nacyo gishobora gufata ikindi gihe.
Mu nkambi ya Gashora ubu hamaze kugera impunzi 299 muri 500 u Rwanda rwemeye kwakira.
Uretse Norvege, Canada yemeye kwakira 800 muri izi mpunzi ziri muri Libya, Ubufaransa bwemeye kwakira 200, Sweden 150 harimo barindwi (7) bamaze kugerayo na 30 bari kwitegura kugenda.
Kuri ubu haribazwa niba aba aba babiri basabye gusubira muri Somalia niba byazabagwa amahoro cyangwa niba basanga ibyo bari barahunze bitakiriho.
Tanga igitekerezo