Leta y�u Rwanda yamaze kubona abakiriya b�Abanya-Zimbawe bagura uruganda rutunganya amata rwo mu karere ka Burera (Burera Dairy Ltd.), nyuma y�aho muri Nzeri umwaka ushize rwari rwashyizwe ku isoko.
Ni kenshi aborozi bo mu Burera bakunze kumvikana binubira imikorere mibi y�uru ruganda, ahanini binyuze mu kunanirwa kwakira umusaruro w�amata yabo. Ibi binajyana no gukora ibicuruzwa bikomoka ku mata bitujuje ubuziranenge.
Ikibazo cy�uru ruganda cyanagejejwe kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasuraga kariya karere muri Gicurasi, birangira ubuyobozi bw�akarere ka Burera bumusezeranyije gukora ibishoboka byose imicungire y�uruganda ikagenda neza, nyuma y�umwanya munini bari bamaze basobanya imvugo ku bitagenda neza.
Mu cyumweru gishize ni bwo leta y�u Rwanda yagurishije imigabane yari ifite muri Burera Diary ingana na 98.03% bya miliyoni 488 Rwf rwuzuye rutwaye mu 2016.
Magingo aya uru ruganda ruri mu maboko ya Company y�Abanya-Zimbabwe yitwa African Solutions Private Ltd (Afrisol) nk’uko The New Times dukesha aya makuru ibivuga, ikaba imaze imyaka irenga ibiri ishora imari mu Rwanda. Afrisol isanzwe ikorera ibijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku bworozi mu cyanya cy�inganda cya Rwamagana.
Amakuru avuga ko uru ruganda rwaguzwe angana na 270Rwf. Ibi bisobanuye ko rwemeye guhomba 218 Rwf ugereranyije n�amafaranga yashowe rwubakwa. Ku munsi w�ejo ku wa 14 Mutarama 2020 ni bwo rwashyikirijwe abaruguze.
Byitezwe ko aba bashoramari bazafasha aborozi bo mu Burera mu buryo butandukanye, harimo kubagurira umukamo, gukora ibicuruzwa bikomoka ku mata bifite ubuziranenge, guha aborozi amahugurwa ndetse no kubagezaho ibiryo by�amatungo bizatuma umusaruro wabo wiyongera.
Tanga igitekerezo