Inyeshyamba zishe abantu 24 zikomeretsa abandi 18, mu gitero zagabye mu rusengero rw’aba-porotestanti ruherereye mu cyaro cyo mu majyaruguru ya Burkina Faso.
Amakuru y’iki gitero yemejwe na Col. Salfo Kabor�, Guverineri w’Intara ya Pansi muri Yagha iherereye mu gace ka Sahel. Ni mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, dukesha iyi nkuru.
Ati" Itsinda ry’abagabo bitwaje intwaro binjiye mu ntara ya Pansi iri muri Yagha, bagaba igitero ku baturage b’Abanyamahoro bo muri kariya gace, nyuma yo kubamenya bakabatandukanya n’abatahatuye."
Col. Kabor� yavuze ko abaturage 24 barimo na pasiteri bahise bicwa, 18 barakomereka mu gihe abandi bashimuswe.
Umuturage umwe wo mu Mujyi wa Sebba waganiriye na AFP, yavuze ko hari abaturage bacitse bakagera iwabo amahoro.
Abayobozi mu nzego z’umutekano muri kariya gace, bavuze ko bariya baturage bagabweho igitero ejo ku Cyumweru ubwo bari mu masengesho ngarukacyumweru.
Agace ka Sahel gahuriweho n’ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso, kabaye indiri y’inyeshyamba z’aba-Jihadistes. Kuva muri 2015 ababarirwa muri 750 batakaje ubuzima bishwe na ziriya nyeshyamba, na ho ababarirwa mu bihumbi 600 bava mu byabo.
Abakristu ni bo bibasirwa cyane muri kariya gace.
Ku wa 10 Gashyantare uyu mwaka, inyeshyamba y’umu-Jihadiste yishe abantu barindwi ibiciye mu rugo rw’umupasiteri. Nyuma y’iminsi itatu ni bwo habonetse imirambo itanu ya bariya bantu, harimo n’uwa Pasiteri.
Imibare y’umuryango w’abibumbye igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2019, inyeshyamba z’Aba-Jihadistes zishe abantu 4,000; mu bihugu bya Burkina Faso, Mali na Niger.
Tanga igitekerezo