Amakuru aturuka mu gihugu cy�u Burundi aravuga ko abasirikare bari ku birindiro byegereye ishyamba rya Kibira, mu Ntara ya Bubanza, muri Komini Mabayi, baburiwe irengero nk�uko byemezwa n�amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aturuka mu baturage begereye aha hantu.
Iyi nkuru dukesha urubuga UBMNews rwo mu Burundi aravuga ko kugeza ubu hataramenyekana niba aba basirikare barishwe cyangwa nabo barinjiye mu ishyamba gufatanya n�abarwanya leta.
Abaturage begereye aho aba basirikare bari bakambitse bakaba bemeza ko baburanye n�amaradiyo n�ibikoresho byabo. Hagati aho, Igisirikare cy�u Burundi ntacyo kiratangaza kuri aya makuru.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko muri iri shyamba rigari rya Kibira havugwamo imitwe itandukanye yitwaje ibirwanisho y�Abarundi ndetse n�Abanyarwanda bivugwa ko barimo kuhirunda cyane muri iyi minsi basumbirijwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Tanga igitekerezo