Umuhungu wa Leonce Ngendakumana, Visi Perezida w�ishyaka Sahwanya-Frodebu, akaba ari nawe uzaribera umukandida mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha, yoherejwe muri gereza nkuru ya Bujumbura, izwi nka Mpimba, mu ijoro ryo kuwa gatatu, itariki 13 Ugushyingo. Bivugwa ko yari aherutse gushimutwa n�abashinzwe iperereza, mbere yo kwisanga muri kasho ya polisi. Ngendakumana aravuga ko ibi bigamije kumushyira hasi.
L�once Ngendakumana yamaganye umugambi avuga ko ugamije kumushyira hasi, avuga ko umuhungu we atugeze abazwa n�ubugenzacyaha usibye gusinya inyandikomvugo imushinja kugerageza kwica Umuyobozi wa Zone Muyira.
Ati: �Ni ubugambanyi bwateguwe.., kuko umuhungu wanjye nta shyaka yigeze abarizwamo. Natunguwe no kumva bamwambika icyapa cy�umuyoboke wa CNL.�
Umuhungu wa Leonce Ngendakumana witwa Lambert Bibonimana, inkuru dukesha SOSMediasBurundi ivuga ko yari yabanje gushimutwa n�abashinzwe iperereza ku itariki 07 Ukwakira, afatiwe hafi y�urugo rwa se, mu gace ka Kiriri, Zone Rohero, mu Murwa Mukuru w�Ubucuruzi, Bujumbura.
Yashinjwe kugerageza kwica umuyobozi wa Zone Muyira, Komini Kanyosha, mu Ntara ya Bujumbura, mu birometero bikeya uvuye mu mujyi wa Bujumbura.
Ngendakumana utavuga rumwe n�ubutegetsi bw�u Burundi, ashimangira ko umuhungu we yashimuswe n�urwego rw�ubutasi rw�u Burundi, akemeza ko azi ko hari n�indi migambi igamije kumuta muri yombi kubera politiki.
Ati: �Ariko sinzava ku bintu ikiguzi byansaba cyose.�
Tanga igitekerezo