Umushinjacyaha wa Repubulika mu Ntara ya Gitega, Florent Iragarukira yatawe muri yombi nyuma yo guhagarikwa na minisiteri y�ubutabera ashinjwa icyaha cy�ubujura.
Uyu mushinjacyaha Iragarukira, afungiye muri Gereza Nkuru ya Mpimba muri Bujumbura kuva ku itariki 07 Gashyantare, nyuma yo guhagarikwa ku mirimo ye na minisitiri w�ubutabera.
Amakuru aturuka ku begereye iyi dosiye agera ku rubuga rwa SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu wari Umushinjacyaha wa Gitega ashinjwa kuba yarafashe moteri y�imodoka ya Perezida w�Urukko Rwisumbuye rwa Gitega, akayigurana indi yakoreshejwe.
Yari yatijwe iyi modoka agiye mu butumwa bw�akazi i Bujumbura, aza gukora impanuka, maze mu gukoresha imodoka ahinduranya moteri, bakuramo iyayo yari imeze neza ashyiramo indi yakoze.
Kuwa 07 Gashyantare ni bwo Iragarukira yumvishwe n�ubushinjacyaha Bukuru, ishami rishinzwe kurwanya ruswa mbere yo koherezwa muri gereza.
Nestor Kayobera, Umuyobozi mukuru w�Umuryango w�abacamanza n�abavoka ba Leta y�u Burundi, yatangaje ko Intara ya Gitega hagati aho izaba ihawe umushinjacyaha w�agateganyo uzaba usimbuye Iragarukira.
Ubusanzwe ni gake usanga abantu bize amategeko bisanga mu manza na bo baburanishwa ku byaha bakoze, aho rimwe na rimwe abakunze gufatwa usanga bazira ibyaha bifitanye isano na ruswa, ariko icyaha nk�iki cy�ubujura ku mushinjacyaha cyo nticyari gisanzwe.
Tanga igitekerezo