Umukozi mu biro by�umukuru w�igihugu mu Burundi, Elie Ntihagowumwe, wari umujyanama mu biro bishinzwe inyigo z�ingamba n�iz�iterambere, yeguye ku mirimo ye nyuma yo guhohoterwa na leta ndetse akanakorerwa iyicarubozo afatwa nk�umwanzi.
Bwana Ntihagowumwe mu ibaruwa yegura ku mirimo ye yandikiye Perezida Nkurunziza, avuga ko mu kazi ke yagiye abangamirwa n�abatifuza iterambere ry�u Burundi.
Muri iyi baruwa Bwiza.com ifitiye kopi, Ntihagowumwe atangira ashimira Perezida Nkurunziza ku cyizere yamugiriye kuwa 03 Ugushyingo 2019 akamugira Umujyanama mu biro bishinzwe inyigo z�ingamba n�iz�iterambere, ari nawo mwanya yeguyeho.
Mbere yo guhabwa izi nshingano, Ntihagowumwe yabanje kuba umuyobozi w�ikigo gishinzwe gukwirakwiza internet mu Burundi kizwi nka BBS (Burundi Backbone System) yari abereye umuyobozi mukuru. Avuga ukuntu yakoreye igihugu mu bihe bigoye mu 2015 ndetse mu myaka 3 yakurikiye yagize uruhare mu gukwirakwiza internet no guteza imbere ikoranabuhanga n�itumanaho mu gihugu.
Avuga ko kuva yagirwa umujyanama mu biro by�umukuru w�igihugu ariko bitamuhiriye.
Ati: �Kuva mwanshira ku mwanya w�umujyanama mu Biro bishinzwe inyigo z�ingamba n�iz�iterambere ku itariki 13 Ugushyingo 2019, ubwo nari muri Afurika y�Epfo nagiye guhagararira BBS muri AFRICACOM, urugamba rwo kuncisha bugufi rwaratangiye ku buryo ubwo nagarukaga ku itariki 16 Ugushyingo 2019, abapolisi boherejwe ku biro bya BBS bakambuza kubigeramo ndetse no guhererekanya ububasha.�
Akomeza avuga ko ageze no ku kazi gashya umukuru w�igihugu yari yamuhaye, yakorewe ibintu byamutunguye.
Ati: �Nafashwe nk�umunyabyaha, ndafungwa nkorerwa n�iyicarubozo. Uyu munsi umutekano wanjye uri mu kaga kandi numva narasuzuguwe mu buzima bwanjye ku buryo ntiteguye gukora neza imirimo mwanshinze.�
Asoza avuga ko izo mpamvu zose ari zo zatumye afata icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye kugirango abone uko aba hafi y�umuryango we.
Uyu mugabo ntabwo yeruye ngo avuge abamukoreye iryo hohotera n�iyicarubozo ndetse n�icyo baharaniraga, mu gihe Perezidansi y�u Burundi ntayo ntacyo iratangaza kugeza ubu kuri ubu bwegure.
Tanga igitekerezo