Visi perezida wa mbere w�u Burundi, Gaston Sindimwo, niwe watoranyijwe n�ishyaka UPRONA kugirango azaribere umukandida mu matora y�umukuru w�igihugu ateganyijwe muri Gicurasi.
Bwana Gaston Sindimwo yatorewe kuri uyu wa Gatandatu muri Kongere idasanzwe y�ishyaka UPRONA yabereye muri Zone Ngagara, Komini Ntahangwa, mu Mujyi wa Bujumbura.
Nk�uko byatangajwe na Perezida w�iri shyaka, Abel Gashatsi, ngo ibi byasaga nko kuzuza umuhango kuko umukandida yari yaratowe mbere y�iyi kongere. Ati: �Komite Nshingwabikorwa y�ishyaka yacu yateranye mu muhezo ejo (kuwa Gatanu) kandi yahisemo uzaduhagararira�
Imbere y�imbaga y�abayoboke ba UPRONA, Sindimwo wabashije kuguma mu mwanya we wa visi Perezida kuva CNDD-FDD yafata ubutegetsi mu 2005, yasezeranyije ko azakora impinduka naramuka agiye ku butegetsi nk�uko tubikesha SOSMediasBurundi.
Ati: �Nari imbere muri iyi �systeme� ya politiki nzi ibyuho byose, numva ukutishima kw�Abarundi. Ngiye kuvugurura byose kuko iyi systeme idakora, kuva ku mibereho myiza y�abaturage kugera kuri politiki unyuze mu rwego rw�ubukungu.�
Yakomeje yizeza ko azakomeza politiki yo guha ubuvuzi ku buntu abagore batwite n�abana bari munsi y�imyaka itanu, ndetse no kuzongerera umushahara w�abakozi bal eta ho 75%.
Yatangaje kandi ko azanavugurura Komisiyo ishinzwe ukuri no kwunga Abarundi mu rwego rwo kubaka u Burundi bwiyunze ubwabwo butarangwamo amacakubiri ashingiye ku moko. Byose ariko naramuka atorewe kuyobora u Burundi.
Ishyaka UPRONA rimwe mu yakomeye kandi rikuze kurusha andi mu Burundi ritoye umukandida uzarihagararira mu matora y�umukuru w�igihugu rikurikiranye na CNDD-FDD, iri ku butegetsi, nayo yatoye ku Cyumweru gishize, uwari Umunyamabanga Mukuru wayo, Evariste Ndayishimiye, ngo azaribere umukandida asimbuye Pierre Nkurunziza uri ku butegetsi kuva mu 2005.
Tanga igitekerezo