Ku munsi wa 21 w�urubanza rwa Neretse Fabien rubera mu rukiko rwa rubanda i Buruseli mu bubiligi, Humviswe umutangabuhamya witiranwa n�uregwa, ariko we akaba yarabaye umusirikare. Ni Major BEM Emmanuel Neretse, uba aho mu Bubiligi.
Ni kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ukuboza, ubwo hakomezaga urubanza rwa Neretse Fabien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni ibyaha bivugwa ko yakoreye aho yari atuye i Nyamirambo munsi ya tapis rouge, na Mataba mu karere ka Gakenke aho avuka.
Umutangabuhamya wa none ni Major BEM (uwaminuje mu masomo ya gisirikare) Emmanuel Neretse, uba mu Bubiligi. Ubu ni ni umwanditsi w�ibitabo n�inkuru, akanarambukirwa mu gutanga ibitekerezo ku nyandiko n�ibiganiro bivuga ku Rwanda.
Anazwi cyane mu batangabuhamya mu manza za Jenoside, kuko ngo muri TPIR Arusha yabutanze incuro eshanu. Ntabwo yaje mu rukiko, ubuhamya bwe bwasomwe, nyuma y�uko tariki 20 Ukwakira yandikiye urukiko avuga ko atazarwitaba kubera impanvu z�umutekano we, aho avuga ko amaze imyaka ibiri ahagaritse gutanga ubuhamya. Mu mpamvu atanga ni uko ngo hari abantu bakomeye mu Bubiligi no mu Rwanda bamwandikiye kuri Twitter bamubwira ko nakomeza gutanga ubuhamya bazamuhimbira ibyaha, bakamushangira amamushinja nawe agafungwa. Maze ati, � Ubu nta kinyemeza umutekano wanjye ndamutse nje mu rukiko, kuko Kigali ishaka ko nceceka burundu �.
Mu buhamya bwe ntashinja cyangwa ngo ashinjure, icyari kigamijwe ni ukuvanaho urujijo rumaze iminsi, aho uregwa avugwa bamushakishaga nk�umusirikare ku ipeti rya Liyetona.
Bafite ibyo bahuriyeho
Aba ba Nerstse bombi bafite ibyo bahuriyeho kuko bombi
bakomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri : Emmanuel akomoka muri Komini Mukingo, akaba mwene Ntiruhongerwa Thadee ; naho Fabien akomoka muri Komini Ndusu, we ni mwene Nsabimana Alain.
Bombi kandi bize i Byumba : Emmanuel yize kwa Mansuwi, muri GS de La Salle, naho Fabien yiga mu iseminari nto ya Rwesero mu Buganza. Bongera bagahurira ku kuba bombi barize i Burayi, kuko Emmanuel yize mu Bubiligi, naho Fabien akiga mu Budage.
Aho baje guhurira bagatindana ni mu Bugesera, aho Emmanuel yabaga mu kigo cya Gako, mu gihe Fabien yari mu mushinga BGM(Bugesera-Gisaka-Migongo) na ISAR Karama, muri Komini Gashora hafi na Gako. Aha mu Bugesera niho bagiraga umwanya wo kuganira, nk�abantu bafite ibuindi byabahuzaga.
Naho ku bireba aho batandukaniye, Major BEM Emmanuel Neretse agira ati, " Uyu bazina banjye Enjenyeri Neretse niwe unteje ibibazo kuko natangiriye Arusha babimbaza. Sinigeze mba umusivili, sinabaye umugoronome, kandi Fabien ntiyegeze agera mu gisirikare".
Naho Neretse Fabien uregwa ahawe ijambo nawe ati, "ndakeka amagambo ashize ivuga, sinigeze mba umusirikare, n�aho namuba sinari kuba nkiri Liyetona ; ariko impapuro zinta muri yombi zari zanditseho Liyetona Emmanuel Neretse. Izo nizo zagendeweho nshakishwa, abapilisi b�Ubufaransa ku rukiko rwa Bordeaux baziheraho banyohereza hano mu Bubilgi,none ndi kuburana. Ibyo bihugu byombi bizi ko ntabaye umusirikare. Ibyo byaha bisa neza n�inyandiko yasohotse muri �la charante libre yo kuwa 6 Kamena 2010. Ngayo amakuba yanjye kugeza ubu, baricara bahimbahimba kugira ngo badafata ubusa �.
Mu buhamya bw�uwitwa Rusatira witabye Imana bugasomewe muri uru rukiko, we agaruka kuri ba Neretse batatu. Nyuma y�aba babiri hiyongeraho undi wari mu ishyaka rya CDR, ngo akaba yari umuyobozi w�uruganda rw�ishwagara mu Ruhengeri.
Jean Baptiste Karegeya
Tanga igitekerezo