Imbunda zigera kuri 18 ndetse n�amasasu asaga 1500 byasanzwe bitunzwe n�abaturage binyuranyije n�amategeko I Butembo byafashwe kuva muri Nyakanga nk�uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere.
Ni igikorwa cyakorewe mu Mujyi wa Butembo, ho muri Kivu y�Amajyaruguru, aho imibare igaragaza ko byibuze mu gace kamwe mu ngo 20 havanwaga imbunda nk�uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Uyu mushinga wo kuvana imbunda mu baturage washyizwe imbere n�itsinda ry�abadepite bayobowe na Crispin Bindule, washishikarije abandi bantu batunze intwaro binyuranyije n�amategeko I Butembo kuzishyikiriza ubuyobozi.
Uyu mudepite wanatorewe I Butembo akaba yaboneyeho kwamagana abashaka kugira uyu mushinga uwa politiki.
Ni mu gihe bavuga ko ugamije kurwanya ihungabana ry�umutekano mu Mujyi wa Butembo, kandi ukaba uterwa inkunga n�abavuga rikijyana bo muri uyu mujyi.
Tanga igitekerezo