Amakimbirane akomeye hagati ya Kenya na Uganda mu 1987, ni kimwe mu bintu byaranze ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Arap Moi, uherutse kwitaba Imana. Muri icyo gihe habuze gato ngo ibihugu byombi byinjire mu ntambara yeruye nyuma yo gukozanyaho kw�ingabo z�ibihugu byombi ku mupaka wa Busia.
Arap Moi wahoze ari perezida witabye Imana kuwa Kuwa Kabiri ushize, itariki 04 Gashyatare 2020, ku myaka 95 y�amavuko, yayoboye Kenya imyaka 24 kugeza mu 2002 ubwo yajyaga mu zabukuru.
Mu gihe cy�ubutegetsi bwe, bivugwa ko Kenya itari ibanye neza n�umuturanyi wayo Uganda, na Perezida Yoweri Museveni wari umaze umwaka ku butegetsi, aho ibihugu byombi byashinjanyaga gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano. Ubu bwumvikane buke bwaje gufata intera mu mpera z�umwak wa 1987 ubwo Kenya yirukanaga abadipolomate babiri ba Uganda, Abanyakenya batandatu nabo bagatabwa muri yombi na Uganda.
Hari hashize amezi abayobozi b�ibihugu byombi bashinjanya, maze mu Kwakira 1987, ingabo z�ibihugu byombi zikozanyaho ku Mupaka wa Busia. Museveni wari ufite ingabo zari zihanganye n�imitwe y�inyeshyamba itandukanye, yashinjaga Kenya gushyigikira inyeshyamba zamurwanyaga.
Ni muri urwo rwego yohereje ingabo ku mupaka mu rwego rwo gukumira izo nyeshyamba yavugaga ko zifashwa na Kenya, ngo zitagaba ibitero ku butaka bwa Uganda.
Museveni yavuze ko inyeshyamba zifite ibirindiro muri Kenya zicaga abasivili, barimo abayobozi, ashyira ahagaragara urutonde rw�inyeshyamba Uganda yavugaga ko zikoresha ubutaka bwa Kenya mu kubagabaho ibitero, ariko Kenya ikabihakana.
Ku rundi ruhande, Arap Moi wari uhanganye n�abigometse ku butegetsi bwe mu burengerazuba bw�igihugu, yari yatanze gasopo ko Uganda nigerageza gushyira ingabo ku mupaka bazahura n�akaga nk�uko tubikesha Daily Monitor.
Uko imyaka yatambukaga, Moi yakomeje kugira impungenge z�ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi bwe. Yahanganye n�agatsiko k�ibanga k�imbere muri Kenya kazwi nka �Mwakenya�, yashinjaga kugendera ku matwara ya gikomunisiti, ndetse agahorana impungenge z�uko Libya yazakoresha Uganda mu guhungabanya igihugu cye.
Moi yashinjaga Uganda na Libya kugambanira guverinoma ye, ibintu byatumye yirukana ku butaka bwa Kenya abadipolomate batandatu ba Libya barimo charge d�affaires, abashinja uruhare mu bikorwa by�ubutasi.
Abinyujije mu kinyamakuru The Kenya Times, Moi yashinje Libya gushyigikira ingabo za Museveni mu kurwanya inyeshyamba mu majyaruguru no mu burasirazuba bwa Uganda. Kenya yanashinjaga igisirikare cya Uganda ibikorwa by�ubutasi, gushimuta Abanya-Kenya no kwiba amatungo yabo ku mupaka.
Uganda yarabihakanye, maze mbere gato yo kwirukanwa muri Kenya, Ambasaderi wa Uganda i Nairobi, Charles Kakuru Katungi, yari yabanje kuvuga ko Uganda yohereje ingabo ku mupaka gukumira inyeshyamba zagerageza gutera igihugu ziturutse muri Kenya.
Ibi byarakaje Kenya, maze Ambasaderi Katungi ashinjwa gutuka umukuru w�igihugu, we n�uwari umwungirije birukanwa muri Kenya.
Uwitwa Aggrey Awori, wahoze anenga Museveni wanahanganye na we mu matora yo mu 2001, mbere yo kwinjira muri NRM agahabwa n�umwanya wa minisitiri, yavuze ko Uganda na Kenya habuze gato ngo bijye mu ntambara kubera kutizerana hagati y�ibihugu byombi byashinjanyaga gucumbikira abarwanya buri ruhande.
Kenya ntiyizeraga Uganda kuko mu 1982 abagize igisirikare kirwanira mu kirere bacuze umugambi wo guhirika Arap Moi ariko ntibabashe kubigeraho bagahungira muri Uganda, aho Moi yizeraga ko bari bakihishe ubwo Museveni yafataga ubutegetsi.
Awori avuga ko abo barwanyaga ubutegetsi bwa Kenya bari bafite ibitekerezo bya gikomunisiti kandi Museveni na we yari afite ibitekerezo nk�ibi, hakwiyongeraho gucudika na Khadafi bigatuma Kenya irushaho guhangayika.
Kenya ikaba yarumvaga ngo ihezwa mu Muryango wa Afurika y�Iburasirazuba kuko Tanzania yashyigikiraga Uganda ku mpamvu zitandukanye z�amateka. Tanzania yari yarafashije Uganda gukura ku butegetsi Idi Amin mu 1979, kandi Museveni ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guhirika Amin muri icyo gihe.
Ibihugu byombi nyuma byaje kubona ko urwikekwe hagati yabyo nta kindi rubazanira usibye igihombo mu bukungu bwabyo, dore ko ubucuruzi hagati yabyo bwahazahariye, Kenya ibona ko yari ikeneye isoko rya Uganda, Uganda na yo ibona ko itaziringira inzira ya Tanzania gusa mu kohereza cyangwa gutumiza ibicuruzwa hanze, maze bisasa inzobe.
Mu Kuboza 1987, abayobozi b�ibihugu byombi bahuriye ku mupaka w�ibihugu byombi ku ruhande rwa Kenya mu Mujyi wa Malaba, bemeranya gusubiza mu buryo imibanire y�ibihugu byabo amahoro arongera arahinda.
Ku itariki 21 Gashyantare, nk�uko biherutse kwemerezwa mu nama yabereye muri Angola yagiraga gatatu yahuzaga u Rwanda na Uganda, nabyo bitabanye neza muri iki gihe, abakuru b�ibihugu byombi bemeranyije na bo kuzahurira ku Mupaka wa Gatuna ahahanzwe amaso ko hashobora kuzava igisubizo cyiza ku mibanire y�ibihugu byombi nk�uko byagenze icyo gihe hagati ya Kenya ana Uganda.
Tanga igitekerezo