Amakuru ava mu Burundi akomeje gucicikana ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter aremeza ko Gen. Evariste Ndayishimiye, wari Umunyamabanga Mukuru w�Ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ari we watorewe kuri iki cyumweru kuzahagararira iri shyaka mu matora y�umukuru w�igihugu ateganyijwe muri Gicurasi.
Kuri iki Cyumweru , itariki 26 Mutarama nibwo mu Murwa Mukuru wa politiki w�u Burundi, Gitega, hari hateganyijwe Kongere y�Ishyaka CNDD-FDD, yagombaga gutoranyirizwamo umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y�umukuru w�igihugu asimbuye Perezida Nkurunziza wiyemeje kurekura ubutegetsi n�abandi bakagerageza.
Ni nyuma y�igiterane cy�amasengesho cyateguwe n�iri shyaka n�ubundi cyasojwe kuri uyu wa gatandatu ushize, cyari kimaze iminsi itatu kibera muri iyi Ntara ya Gitega.
Ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa twitter rwa CNDD-FDD buragira buti: �Gen Evariste Ndayishimiye yatoranyijwe kuzahagararira CNDD-FDD mu matora ya perezida yo mu 2020.�
Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y�u Burundi bavuganye na bwiza bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye kuri uku guhitwamo kwa Ndayishimiye nk�umukandida wa CNDD-FDD mu matora y�umukuru w�igihugu ataha.
Ndayishimiye avugwaho kuba ari umwe mu bajenerali bacye babashije kutanduza izina ryabo mu byabaye mu Burundi, kandi akaba azwiho gushyigikira gahunda zo kurwanya ubukene no guharanira imibanire myiza n’amahanga , aho bivugwa ko ari we muntu wabaye impande ya Nkurunziza kuva bajya mu ishyamba kugeza ubu.
Azwiho kuba azi gushyikirana mu bijyanye na deals zikomeye ndetse Perezida Nkurunziza akaba ari we akunda gutuma muri �affaires� zikomeye. Azwiho kuba yaragize uruhare mu kureshya abashoramari b�Abashinwa n�Abarusiya bakajyana amafaranga menshi mu Burundi.
Ndayishimiye yatoranyijwe mu gihe n�ubundi hari hashize iminsi ari we uhabwa amahirwe menshi yo kuzaba umukandida w�iri shyaka, aho undi wanugwanugwaga ari Pascal Nyabenda, ukuriye Inteko Ishinga Amategeko.
Kuri uyu Nyabenda ndetse bamwe ku mbuga nkoranyambaga batebyaga bavuga ko yemereye Nkurunziza kuzahabwa akayabo ka za miliyari ziherutse gutangazwa zizajya zihabwa uwabaye umukuru w�igihugu, nyuma y�uko nawe yari yamwijeje ko ari we uzamusimbura.
Ubucuti bwa Perezida Nkurunziza Ndayishimiye ariko bivugwa ko bwatangiye muri za 90 ubwo Ndayishimiye yari umunyeshuri Nkurunziza ari umwarimu kuri Kaminuza y�u Burundi, bombi bakaba bararokotse ubwicanyi bwakorwaga n�insoresore z�ishyaka rya Buyoya.
Bamwe bati: �Sinshidikanya ko azaharanira kugirana imibanire myiza n�u Rwanda. Ni umugabo ureba imbere cyane.�
Undi ati: �Buri muyobozi aba ashaka icyo azakora azibukirwaho cyangwa cyamwicaranya n�abakomeye kandi cyamuhesha isura nziza ku rwego mpuzamahanga. Imibanire myiza n�u Rwanda izatuma yishyira ku ikarita y�akarere�.
Ku rwego rw�akarere urebye u Burundi bubanye neza n�ibindi bihugu nka Tanzania, Congo na Uganda usibye u Rwanda birebana ay�ingwe kuva mu 2015. Bivugwa ko no muri iyi Kongere ya CNDD-FDD hari amashyaka yavuye muri Tanzania, Afurika y�Epfo, Congo, Congo Brazaville n�ahandi. Nta wamenya rero wabona yiyamamaje agatsinda wenda imibanire y�u Burundi n�u Rwanda yasubirwamo ikongera kumera neza ku nyungu z�abaturage b�ibihugu byombi.
Bamwe bavuga ko bibabaje nk�ubu kubona imiryango imwe yashyingiranywe cyangwa ifitanye isano n�abantu bo muri komini nka Kabarore, Busiga, Mwumba, Marangara na Ntega, badashobora kugenderana nka mbere n�abayo bari muri za Nyaruguru na Gisagara mu majyepfo y�u Rwanda.
Ibi kandi ni nako bimeze ku rundi ruhande nk�abari za Burera badashobora kugenderana n�ababo bari muri Uganda byose biterwa n�ubwumvikane bucye hagati y�ibihugu.
Tanga igitekerezo