Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2019, Col. Mpiranya Leon Cyprien uzwi ku izina rya Kagoma yabaye umuyobozi mushya w’umutwe wa RUD Urunana urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda asimbuye Gen. Afurika Jean Michel uherutse kwicwa arashwe.
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko urwego rukuru rwa RUD Urunana rwateranye ku cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo, rwemeza Col. Kagoma nk’umuyobozi mushya ndetse anahabwa ipeti rya Brigadier General. Nk’uko Rwanda Tribune ibitangaza, iyi nama yabereye muri teritwari ya Rutshuru mu gace ka Busanza.
Brig. Gen. Kagoma yavukiye mu cyahoze ari Komine ya Cyeru, muri Perefectura ya Ruhengeri mu 1972. Ubu ni mu murenge wa Kirambo, akarere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru. Kagoma yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda ku ngoma ya Habyarimana Juvenal mu 1992. Yize mu ishuri rya gisirikare rya ESSO ryabaga i Butare. Mu 1998 ni bwo yiniye mu mutwe wa FDLR witwaga ALIR. Ari mu batangije umutwe wa RUD Urunana mu 2003, biyoboye kuri FDLR.
Gen. Musabyimana Juvenal wari uzwi ku izina rya Afurika Jean Michel yiciwe mu gitero cyagabwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC, tariki ya 9 Ugushyingo 2019.
Aya makuru yabanje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga uwo munsi, FARDC iyemeza tariki ya 10 Ugushyingo, ivuga ko Gen. Afurika Jean Michel yarasiwe mu gace ka Binza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hafi y’u Rwanda na Uganda.
Gen. Afurika Jean Michel yishwe, nyuma yo gusimbuka urwo hagati mu Kwakira, ubwo FARDC yagabye igitero ku birindiro bya RUD Urunana, bamwe mu barwanyi n’abarinzi be baricwa, ariko we aracikishwa ariko yakomerekejwe n’amasasu. Iki gitero cyagabwe kuri RUD Urunana cyakurikiye icyo yo yari yagabye mu karere ka Musanze tariki ya 4 Ukwakira.
1 Ibitekerezo
KIKI Kuwa 18/11/19
Ese aba batashye mu rwababyaye ko numva FARDC ibageze kure barinda kugwa ishyanga barwana n’iki?ko ibyo bibwira batazabigeraho bashatse ukobishyikiriza Monusco bagataha mu rwababyaye ubundi tugafatanya gukomeza kurwubaka.Cyokora icyo nemera cyo nuko ababari inyuma nibo bafite ibibazo kuko mukomeza kubizeza ibitangaza kandi bitazigera bishoboka na rimwe.Mushatse mwava ku izima naho ubundi muzashira kuko ntamuntu uhungabanya umutekano w’abanyarwanda ushobora kugira amahoro.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo