Minisitiri w�intebe wa Congo, Sylvestre Ilunga yirinze guhakana ko inzego z�umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zaba zaragize uruhare mu iyicwa ry�impuguke 2 za Loni, Zaida Catalan, ukomoka muri Suede, n�Umunyamerika Micheal Sharp, muri werurwe 2017.
Ibi yabihishuriye mu mu kiganiro aherutse kugirana na minisitiri w�ubutwererane mpuzamahanga wa Suede, Peter Eriksson nk’uko iyi nkuru dukesha La Libre Belgique ivuga.
Kuri uyu wa Mbere ushize Eriksson kuri televiziyo Aftonbladet yo muri Suede, yatangaje ko yagiranye ikiganiro mu bwisanzure kuri ubwo bwicanyi n�umuyobozi wa Guverinoma ya Congo. Ati: �Twamusobanuriye ukuntu Suede itishimiye iki kibazo. Kandi yemeye ubwe ko ashobora kugira aho ahurira n�inzego z�umutekano z�igihugu cye�.
Yakomeje agira ati: �Ubu bwicanyi butakemuwe bukomeje kuba igikomere gifunguye kuri Suede. Ababukoze bagomba gukurikiranwa mu butabera kandi twabisubiriyemo Minisitiri w�Intebe. �
Imbogamizi ya ruswa muri iki kibazo
Muri urwo ruzinduko rwe rwa mbere muri Congo kuva ubwicanyi bwaba, Minisitiri Ilunga ntiyatinye kumubwira ko adafite uburyo bwo kubonera iki kibazo igisubizo, bitewe ahanini na ruswa yimakajwe ku rwego hejuru mu bucamanza bwa Congo.
Nubwo bimeze gutyo, ubu bwami bwo muri bimwe mu bihugu byo muri Scandinavia, ntibuteganya guhagarika akayabo ka miliyoni zisaga 64 z�Amayero iteganya guha Congo muri uyu mwaka.Minisitiri Ericksson yatangaje ko igitutu atari cyo bashyira imbere, yongeraho ko Umuryango w�Abibumbye ifite uburyo bwo gushyira igitutu kuri Congo ngo igeze abakekwa mu butabera.
Minisitiri wa Suede yabazwaga n�umunyamakuru wa Aftonbladet Staffan Lindberg, wanditse igitabo cyasohotse mu Ukwakira yise �Iyicwa rya Zaida Catalan�. Mu iperereza rye ashaka amakuru yo gushyira mu gitabo cye, uyu munyamakuru yabashije kuvugana n�umwe mu bayobozi bakuru muri Congo wavuganaga bya hafi na Zaida Catalan mbere y�iyicwa rye.
Uwo wampaye amakuru yambwiye ko abajenerali babiri b�Abanyekongo, baturuka neza kw�uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, bategetse ubwo bwicanyi.
Ati: �Umwe muri abo bajenerali yakoreraga igihe ubwicanyi bwabaga mu butasi bwa polisi mu gihe undi n�ubu agikora mu serivisi z�iperereza za gisirikare.�
Uyu avuga ko abo bajenerali babiri atavuze amazina bazwiho kuba barakoze ibyaha ndengakamere byo guhonyora uburenganzira bwa muntu imyaka myinshi. Ati: �Iyicwa rya Zaida Catalan ni ikibazo cya leta kandi Umuryango w�Abibumbye wagombaga kumva ko utagomba kwivanga mu bibazo by�imbere muri Congo.�
Ikaramu ifata amajwi yaba ari yo Zaida Catalan yazize
Ikindi gitabo kiswe mu Gifaransa �Un livre-enqu�te � la recherche de la v�rit� kivuga Staffan Lindberg nk�umwe mu banyamakuru b�abanyamahanga bageze ahabereye ubwicanyi nyuma neza y�iyicwa rya Catalan. Ngo ikintu yahise abona, nuko ubwo bwicanyi bwakozwe mu ibanga.
Yashatse kumenya ukuri agenda akurikirana inzira Zaida Catalan yagiye anyuramo, agenda abona ibintu bishya aho yagiye anyura mu byumweru byabanjirije urupfu rwe.
Zaida Catalan
Mu bushakashatsi bwe, ngo yaje abakoze iperereza n�igipolisi bibagiwe akantu k�ingenzi. Zaida Catalan yari yarakoresheje ikaramu ifata amajwi mu ibanga akusanya ibimenyetso byo gushinja umwe mu banyapolitiki bari bagereye ubutegetsi.
Bati: �Zaida, wari impirimbanyi ikomeye y�uburenganzira bwa muntu, yakoraga ngo ashake ibimenyetso byo gushinja uwo mugabo, umuyobozi w�umutwe witwara gisirikare wigenga wari wafashe ku ngufu abana b�abakobwa 40.� Umugambi we, wari ukugeza iyo karamu ifata amajwi muri uwo mutwe.
Bu majwi yafashwe kuri iyo karamu, humvikanamo umuntu wari watumwe gucengera abaza abayobozi b�izo nyeshyamba niba koko bashobora kwica umuntu, hakumvikana abo bayobozi bigamba ibibi byose bakoze. Ibi ngo bikaba bigaragaza ukuntu Zaida yari yiyemeje gukurikirana abo bantu akarangiza ruswa.
Ngo yari ashishikajwe no gushyira ku karubanda uwo munyapolitiki, bituma ubuzima bwe bubigenderamo.
Iyo karamu uwari wacengeye yashyikirije umukozi wa Loni nyuma y�ishimutwa rya Zaida Catalan, ku itariki 12 Werurwe, yaje gusangwa mu bintu bwite by�iyi mpuguke ya Loni byohererejwe nyina muri Suede nyuma y�iyicwa rye. Staffan Lindberg yabashije kubonana n�uwo mubyeyi abasha no kuvumbura iyo karamu abapolisi batari babonye iriho dosiye 11 z�amajwi.
Uyu munyamakuru kandi yaje guhurira mu Bubiligi n�uwo muntu wari wacengeranye iyo karamu mu nyeshyamba, byavugwaga ko yabuze ndetse ibihuha bikavuga ko yishwe. Uyu ngo akaba ari we rukumbi wavuga ibirenze kuri ayo majwi.
Ibintu byinshi ngo bikaba byerekana ko iyo karamu yaba ari imwe mu mpamvu Zaida Catalan yaba yarashimuswe akanicwa. Bati: �Ubutegetsi bwari bufite ubwoba bwe kandi ntibwari bukunze ko yagerageza gushyira ku karubanda ruswa no guhonyora amategeko byari byugarije abaturage.�
Tanga igitekerezo