Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko hari Abanyarwanda barenga 1200 bari mu Nkambi ya Kamanyola muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, bagiye kugarurwa mu Rwanda.
Aya makuru avuga ko aba baturage babohojwe n�ingabo za Congo FARDC muri operasiyo yiswe Sokola,mu mirwano imaze iminsi ishamiranyije FARDC n�inyeshyamba za CNRD mu gace ka Kalehe muri ako gace.
Radio Okapi ivuga ko byibuze abarwanyi 1000 ba Fdlr n’abo mu miryango yabo bamaze icyumweru mu maboko ya fardc. Bafashwe le 26 nov. Mu mirwano
Aba baturage bagizwe bagizwe ahanini n’abagore n’abana ndetse n�abagabo benshi bakoraga imirimo y�uburetwa yo guhingira no kugaburira abo barwanyi.
Ishyami ry�umuryango w�abibumbye ryita ku mpunzi HCR nayo ikabacukimbikira mu nkambi ya Kamanyola, aho yiteguye kubazana mu Rwanda mu gihe kitaramenyekana.
Aba baturage ngo bifuzaga gutaha ariko bakazitirwa n�itegeko rihanisha ubigerageje kwicwa n�ubwo yaba ari umuvandimwe w�izo nyeshyamba.
Ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda cyateje impaka
Impuzamashayaka itavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda (MRCD) yari imaze iminisi itabaza ivuga ko Ingabo za Congo (FARDC) ziri kurasa ku mpunzi z’Abanyarwanda.
Amakuru atangwa n’Abanyarwanda bari mu Nkambi ya Kamanyola avuga ko bari bivanzemo n’inyeshyamba zambaye gisivili.
CHR muri Congo nayo yari yabwiye BBC ko nta nkambi y’impunzi z’Abanyarwanda iri muri Congo.
Kuri iyi nshuro biremerwa ko noneho hari impunzi z’Abanyarwanda zabaga muri iki gihugu n’ubwo ngo ari izo FLN yari yaragize ingwate.
Gusa nanone FARDC yagiye itungwa agatoki kenshi nk’uko MRCD yagiye ibigarukaho, ivuga ko yagiye igaba ibitero kuri aba Banyarwanda.
Inkuru bifitanye isano: http://bwiza.com/?Ingabo-za-Congo-ziravugwaho-kwibasira-bikomeye-impunzi-z-abanyarwanda
http://bwiza.com/?DRC-Biravugwa-ko-mu-nkambi-y-impunzi-z-Abanyarwanda-hatewe-bombe-50
Tanga igitekerezo