Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko mu nkambi y�impunzi z�Abanyarwanda yitwa Gitindiro iri i Kalehe muri Kivu y�Amajyepfo yateweho bombe zigera kuri 50, zigahitana bamwe abagera ku 20,000 bagakwira imishwaro.
Ibi ngo byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri w’iki cyumweru dusoza, bisiga impunzi zimwe zihasiga ubuzima abandi bahungira mu misozi ya Kalehe.
Biravugwa ko Ingabo za Congo ( FARDC) ari zo ziri inyuma y�ibi bitero mu rwego ngo rwo kugarura umutekano muri ako gace.
Aya makuru akomeza avuga ko kandi kuva kuwa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo saa kumi za mu gitondo (n’ijoro) ari bwo impunzi zatangiye guhigwa bukware mu nkambi ya Kalehe.
Byinshi ku bitero byibasiye impunzi z’Abanyarwanda muri Congo :
http://bwiza.com/?Ingabo-za-Congo-ziravugwaho-kwibasira-bikomeye-impunzi-z-abanyarwanda
Ni ibikorwa byakomeje kugeza kuwa Kane guhera saa cyenda za mu gitondo.
Aya makuru ntavuga niba izi mpunzi zitwaje intwaro cyangwa se hari inyeshyamba zaba zizivanzemo.
Kuri ubu haribazwa impamvu FARDC yaba iri kugaba ibitero mu nkambi, aho kubigaba ku nyeshyamba muri uwo mugambi wayo wo kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
Ku rundi ruhande, Rwandatribune itangaza ko icyitwa inkambi z�Abanyarwanda muri Kalehe ari abaturage b�Abanyarwanda bagizwe n�imiryango ikomoka ku barwanyi b�umutwe w�ingabo w�ishyaka MRCD witwa FLN baba mu mashyamba ya Congo.
Aba ngo bagenda bimuka ku mpamvu zo gushaka amaramuko no guhunga ibitero by�ingabo za FARDC.
Si ubwa mbere FARDC ivuzweho Kwica Abanyarwanda. Mu 2016, Bwiza.com yabagejeho amakuru avuga ko hari ubwicanyi bwakorerwaga Abanyarwanda b’Abahutu muri Congo, FARDC ibigizemo uruhare.
Ubu bwicanyi byavuzwe ko bwakorerwaga abo mu bwoko bw�Abahutu, bukorerwa mu Burasirazuba,Amajyaruguru ndetse n�Amajyepfo ya Congo mu duce nka Lubero, Walikale na Masisi n’ahandi.
Hari amakuru yavugaga ko uva mu kwezi ku Ugushyingo 2015, Abahutu bo muri Congo bishwe mu duce twa Kisimba, Ikobo na Bwito basaga 300 abandi barenga 50,000 barahunga. Aha FARDC yashinjwe kubigiramo uruhare.
Byinshi kuri ubu bwicanyi wasoma:
http://bwiza.com/?Abasirikare-ba-FARDC-barashinjwa-kwica-abaturage-b-Abahutu
2 Ibitekerezo
Jean Kuwa 30/11/19
Ndabaza kuki arimwe mutangaza amakuru nkaya mwenyine mu rwanda hose ntarindi tangazamakuru rihaba? reta yose ibivugaho iki yibona abaturage bayo bicwa ibivugaho iki?
Subiza ⇾Ndarifite marta Kuwa 30/11/19
Tunalaani vikali mauwaji inayo tendewa wakimbizi wanao patikana kalehe siku moja wanao tenda hayo wataulizwa
Subiza ⇾Tanga igitekerezo