Hari amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko Gen. Gaseni wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu nyeshaymba za FLN yishwe kuwa 30 Ugushyingo 2019.
Uyu ngo yaguye mu mirwano imaze cyumweru cyose hagati y’Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (FARDC) na CNRD/FLN.
Aya makuru kandi izi nyeshyamba zimaze kwamburwa ibirindiro byazo biri ahitwa muri Rutare na Kalehe.
Aya makuru avuga ko inyeshyamba za FLN zikaba zari zimaze hafi umwaka zigeze aha muri Kalehe ubwo zamburwaga ibirindiro byazo i Mweso (Kivu y’Amajyaruguru) na Faringa ho muri Kivu y�amajyepfo,zikaza guhungira iKalehe,mu bindi twabashije kumenya n�uko izi nyeshyamba zateshejwe imirima zari zarahinzemo imyaka itandukanye.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y�amajyepfo, Kapiteni Dieudonne Kasereka yemeje aya makuru mu kiganiro na Rwandatribune.
Ati " Tumaze ibyumweri bibiri duhanganye n�inyeshyamba z�abanyarwanda zitwa FLN igice kiyomoye kuri FDLR,tukaba tumaze kuzambura ibirindiro byazo benshi bakaba bahungiye muri Pariki ya Kahuzi Biyega,Gatenga na Kinono,turagira inama abaturage birirwa bazirukanka inyuma kwivangura nazo bagataha iwabo mu Rwanda."
Abo ku ruhande rwa FLN ntacyo baratangaza kuri ayo makuru.
FLN ni umutwe w�inyeshyamba ziyomoye kuri FDLR,ziyomeka ku mpuzamashyaka MRCD-UBUMWE ,ikuriwe na Gen.Wilson Irategeka,uyu mutwe ukaba utarahwemye kwivuga ibigwi mu bitero byibasiye abasivili i Nyabimata no muri Bweyeye,uyu mutwe ukaba ukuriwe ku rwego rwa gislikare na Gen. Habimana Hamada.
Tanga igitekerezo