Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y�u Rwanda ushinzwe iterambere, Dr Charles Murigande, yagarutse ku mvugo �ukuri kw�Imana kuba muri Bibiliya� yigeze gukoresha ubwo yabazwaga niba hari ingabo z�u Rwanda ziri muri Ituri, igatungura benshi bayifashe nk’igisubizo kirimo ubuhanga.
Dr Murigande yabigarutseho mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye n�umunyamakuru wa Radio/TV10 mu kiganiro bagiranye.
Dr Murigande yavuze ko impamvu atise �ukuri kw�Imana� igisubizo yahaye umunyamakuru wa BBC ari uko ukuri kw�Imana kuba muri Bibiriya gusa, ahubwo akaba yarahisemo gukoresha ijambo �ukuri kw�impamo� bitewe n�ukwizera kwe.
Ati� Icyo gihe rero, Ndayihurume Laurent (umunyamakuru wa BBC), nari ndi muri sitidiyo yabo arambaza ngo ko bavuga ko ngo musigaye mwaragarutse muri Congo, murwanira muri Ituri? Ndamubwira nti ibyo ntabwo ari byo ni ikinyoma. Hanyuma arambaza ati �Uko ni ukuri kw�Imana ko mutari muri Congo?� Nanjye ndamusubiza nti�Ukuri kw�Imana kuba muri Bibiliya, kandi ibyo ntabwo byanditse muri Bibiliya.�
Dr. Murigande yemeje ko ibirego bishinja u Rwanda gusubira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byazanywe na Uganda, igambiriye gusebya no gusiga u Rwanda icyasha nyuma y�uko ibihugu byombi byari byarwaniye i Kisangani inshuro eshatu bikarangira Uganda itsinzwe.
Uyu muyobozi yavuze ko ukuri ari uko nta ngabo z�u Rwanda zari zarasubiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bijyanye n�uko zari zarahavuye nyuma y�amasezerano ya Lusaka.
Ati� Ukuri ni uko nta zari zihari, ntabwo twari turi muri Ituri, ariko sinari kuvuga ngo ni ukuri kw�Imana, kuko Imana itigeze yandika ibyo bintu by�uko twari muri Ituri.�
Dr. Murigande yahamije ko iyo ingabo z�u Rwanda ziza kuba zari ziri muri Ituri akabazwa kiriya kibazo yabajijwe mu 2003, yari kwemera ko zagezeyo, n�ubwo akenshi na kenshi biba bigoranye ngo Abanya-Politiki bakubwire ukuri kose.
2 Ibitekerezo
gasamunyiga Kuwa 30/01/20
Politike ntabwo ijyana na politike.Iyo ushatse kubivanga,biragongana.Urugero,nubwo presida Nkurunziza avuga ko ari umurokore,afite Imbonerakure zica abantu batavuga rumwe nawe.Nyamara ntibimubuza kujya mu nsengero avuga ko yakiriye agakiza.
Subiza ⇾Kutanywa inzoga no kujya gusenga sibyo bigira umuntu umurokore.
dusabe Kuwa 30/01/20
Nge ndumva Murigande yaratinye ko Imana yamufata nk’umubeshyi.Nicyo gituma yanze kuvuga ko ari ukuri kw’imana yuko nta ngabo ziri muli DRC.Ariko Imana yo yari ukuri aho kuri.Kubera ko ibona byose.Ndi Murigande nakihana nkavugisha ukuri.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo