Ubusugi si ingingo ikunze kuvugwaho rumwe muri kino gihe aho bamwe bavuga ko ari ngombwa abandi bakavuga ko atari ngombwa. Uko kutabivugaho rumwe biterwa n�uko ari ikintu kirebana n’ubuzima bw’imyororokere, umwanya w’ibanga w’umukobwa utuma bitorohera abantu kuwuvugaho.
Ibi kandi si kenshi niba bitanabaho, ko mu miryango no muri Minisiteri y’umuryango �ubusugi� butavugwaho, cyangwa bwavugwaho ugasanga mu myumvire babona ko byabwirwa umwana w’umukobwa gusa.
Kuba ari uko bufatwa cyangwa byumvikana, biba bihengamye kuko bireba abana b’ibitsina byombi; abakobwa n’abahungu kuko ubusugi butakara ibyo bitsina byombi bibigizemo uruhare.
Hari ushobora gusoma ibi akabona ko bitari ngombwa no kubivugaho hano
Guhuza ibitsina ni ibintu Imana yaremye kandi yatangiye uburenganzira. Ubwo burenganzira bwemerwa ari uko abantu bashyingiranwe mu mategeko ndetse no mu nsengero cyangwa za kiliziya. Ku bizera Imana, guhuza ibitsina hanze y’iryo hame bifatwa nk’icyaha gikomeye cyitwa �ubusambanyi�.
Igitangaje ni uko muri iki gihe baba abizera cyangwa abatizera, usanga kuri bamwe basambana, abakiri bato bagatakaza ubusugi bwabo. Bitangaza kandi ko n’abo bigisha ko ari icyaha bagera aho bakakigwamo, nk’uko tugenda tubyumva hirya no hino ku isi mu bihaye Imana.
Kubera iki ubusambanyi bwakajije umurego?
Nta wa kwirengagiza kubyumva mu buryo bubiri cyangwa burenze butera icyo kibazo.
Icya mbere ni uko bishingiye ku miterere y’umubiri w’umuntu aho umutera ubushake akumva akeneye gukora imibonano mpuzabitsina, bamwe bashobora kwita ’irari’ cyangwa (besoin phydiologique) nk’uko wakumva umubiri ugusabye kurya cyangwa kunywa. Iryo rari ku bizera ni ryo riganisha kukugwa mu cyaha no gucumura.
Icya kabiri, bishobora guterwa n’uburere umuntu afite nko gushaka gukora ibigezweho, ababikora bakumva ari ubusirimu, amatsiko yo kumenya uko bimera, ukwicuruza ugamije ingurane, mbese bigakorwa kubera uko umuntu yarezwe agahindurwa na n’umuryango abamo (society) n’ibindi byinshi nk’ibyo.
Mu buryo bumwe cyangwa ubundi byakwitwa icyaha, ubusambanyi cyangwa ikindi kintu, byose bikozwe bwa mbere ku mukobwa ahita atakaza ubusugi bwe, bukaba ari bwo twibandaho muri iyi nkuru.
Ubundi ubusugi ni iki?
Ubusugi ni umwanya wo mu gitsina cy’umukobwa bita ’hymen’ uteganye n’inzira y’umuyoboro usohora inkari. Ni urugingo rworoshye cyane rutwikiriye inzira umugabo acishamo ubugabo bwe, ruba rutwikiriye umwanya mwibarukiro. Usibye igitsina navuga ko gishwanyura urwo rugingo, n’iyo ukoresheje ikindi kintu gikomeye, urwo rugingo rurangirika. Iyo umukobwa atarakora imibonano mpuzabitsina, aba agifite urwo rugingo bityo bikitwa ubusugi.
Ubusugi mu muco nyarwanda
Ubusugi bw’umukobwa mu muco wa kera cyari ikintu cy’ingenzi cyane. Abakobwa bigishwaga kubusigasira kugira ngo azahure n’umugabo we bwa mbere akibufite. Icyo gihe abana b’abakobwa bumviraga ababyeyi kandi byashimishaga umusore iyo yabaga yasanze umukobwa ari isugi. Byagaragazaga uburere bwiza bw’ababyeyi. Byahabwaga agaciro cyane ku mukobwa bigatuma umugabo amwizera akumva atamuca inyuma. Iyo umukobwa yakinishaga gusambana agasama, amateka atubwira ko yajyaga kujugunywa ku kirwa cya ’Idjwi’ cyangwa ikibuye kinini kiboneka nk’ikirwa bitaga ’agasozi k’abakobwa’ kiri mu kiyaga cya Kivu.
Ubu ariko ibintu byarahindutse kuko n’ubwo icyo gihe ababyeyi cyangwa abana babo birindaga gusambana, ubu hari n’abemeza ko bagusanze uri isugi bisobanura ko uri mubi, wabuze umusore n’umwe ugutereta. Ku basore benshi b’iki gihe ntashobora kurongora umukobwa atabanje ’kumwumva’ bimwe bita ’avance’. Biba bibaye nko gusogongera, iyo yumvise ashimye, afata icyemezo cyo kurongora, yakumva abishye agaterera iyo. Icyo gihe ni bwo kuri bamwe batakaza ubusugi bwabo. Kuri uwo utari isugi, hari n’ubwo umuhungu ashobora kumurunguruka, yasanga yarabikoze agahita amukatira kubera akeka ko yaba yaraciye ibintu, yarakamejeje.
Byose rero bisa nk’aho ari nko gukina urusimbi kuko umukobwa gutanga umubiri we, nta cyizere aba afite cyo kuzashyingirwa umusore yahaye. Amahirwe kuri bo ubu ni uko bitacyitabwaho n’abahungu benshi kuko nabo ubwabo baba batari shyashya, bajya gushyingirwa barabikoranye n’abandi batari bake, bamwe muri bo batakarije ubusugi.
Nigeze kubona umuco w’ubwoko bumwe muri Congo, bo bagiha agaciro ubusugi. Iyo umwana w’umukobwa wabo ashyingiwe mu bishyingiranwa bamuha, haba harimo ishuka yera araraho ijoro rya mbere ageze iwe. Umunsi ukurikirwa uwo kurongorwa, abaherekeje umukobwa bayasubiranayo ngo ababyeyi barebe niba ayo mashuka ariho amaraso. Biba ibyishimo bikaze iyo basanze amaraso yanduje ayo mashuka. Usibye ayo mashuka, banajyanira ababyeyi b’umukobwa umutsima ubumbye neza cyangwa upfumuye hejuru. Ubumbye usobanura ko umukobwa basanze ari isugi mu gihe upfumuye usobanura ko yatakaje ubusugi.
Byumvikane ko ubu buryo bushobora gutuma umuryango ugira ishema ko wareze neza cyangwa ugaseba kuko wareze nabi. No ku mukobwa byari uko. Ibi rero byagiye bituma umukobwa yitwararika cyane.
Si aho gusa ubusugi buhabwa agaciro kuko nko muri Afurika y’Epfo hari haherutse gusohoka ibwiriza rishishikariza abakobwa gusigasira no kurinda ubusugi bwabo, bemerera buruse kubyajya muri kaminuza bakiri isugi. Muri Eswatini, umwami waho Muswati igihe kiragera agakoresha umuhango w’abakobwa beza kurusha abandi wo kwiyereka ku buranga, kugira ngo atoranyemo uwamubera umugore. Ikigenderwaho nk’umukobwa ngo yitabire uwo muhango, agomba kuba ari isugi.
Ubusugi mu myumvire itandukanye y’abantu
N�ubwo twagerageje kugaragaza agaciro n’akamaro k’ubusugi, abantu ntibabivugaho rumwe. Ubu hari abakwemeza ko ntacyo bitwaye gushyingirwa warabutakaje (abo baba baramaze kubutakaza), barimo abakobwa batararushinga n’abagore bashyingiwe barabutakaje. Ku rundi ruhande hari abashyigikira ko kuba isugi ari ingenzi kuko bigaragaza ubwitonzi umukobwa yagize kugeza arushinze (abakiri isugi cyangwa abagore bashyingiwe ari isugi). Ubu buryo butandukanye ku kibazo cy’ubusugi, ndahamya ko ari nako abasomyi baza kubibona. Njye nta gisubizo mbifitiye kuko atari yo ntego nari mfite nandika iyi nkuru y’igitekerezo. Uko ubibona n’uko ubyumva, ndabiguhariye kandi uru ni urubuga buri wese yatangaho igitekerezo. Gusa icyo navuga kuko ukoma urusyo agomba no gukoma ingasire, ikibazo cy’ubusugi ntikireba abana b’abakobwa bonyine. Ni ikibazo kireba n’abahungu cyangwa abagabo bagira uruhare mu gutuma abakobwa batakaza ubusugi. Mwibaze igituma nta muhungu cyangwa umukobwa twumvise wajugunywe kuri bya birwa, ntanabakunze gukurikiranwa kuko bateye inda n’ibindi n’ibindi.
Ubona bikwiriye gushyingiranwa ubusugi? Ndatashya ba Isugi na ba Nyirasugi bose!
4 Ibitekerezo
munyemana Kuwa 20/02/20
Urakoze munyamakuru kuli iki kibazo.Ngewe ndagusubiza nk’umuvuga-butumwa w’umwuga.Koko Imibonano mpuza-bitsina ni "Physiological need" nkuko uvuga.Ariko Imana ibyemerera gusa abantu bashakanye legally.Ndetse muli Gutegeka kwa kabiri (Deuteronomy) 22:20,Imana ivuga ko urongowe atari vierge agomba kwicwa.Wibuke ko muli Matayo 1:25,Imana yabujije Yozefu kuryamana na Maliya,mbere yuko abyara YEZU.
Subiza ⇾Uravuga uti:"Ubusambanyi bwakajije umurego".Nibyo rwose.Bihuye n’ibyo Bible ivuga ko "mu minsi y’imperuka abantu bazaba bakunda ibinezeza aho gukunda Imana".
Mu myaka yashize,abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari vierge (amasugi).Usambanye bakamuroha muli Rwabayanga.None gusambana byabaye umukino.Basigaye babyita "Gukundana".Ntacyo Imana ibabwiye nubwo bitwa ngo ni "Abakristu".Ariko nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga,abasambanyi kimwe n’abandi banyabyaha,ntabwo bazaba mu Bwami bw’Imana dutegereje.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku Munsi w’Imperuka.Umuntu ushaka kuzazuka kuli uwo munsi akaba muli Paradizo iteka ryose nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40,agomba kumvira Imana,ntabe "uwisi".Ahubwo agashaka Imana akiriho,ntazategereze ko bamubeshya ngo "yitabye Imana" umunsi azapfa.
aline Kuwa 20/02/20
Ubusugi ni ngombwa kuwugiye gushyingirwa bwambere niryo tandukaniro ry’indaya n’isugi. Gusa isugi ni nke cyane ninka 0,2% kuko ubu benshi munkumi zino nindaya nka 93%
Subiza ⇾uwiragiye noel Kuwa 23/10/20
jyewe mfite ikibazo.
Subiza ⇾umugabo aramutse asanze umukobwa atari isugi kandi yarashakaga isugi yabyitwaramo gute baramaze gushyingiranwa
Mwenagasi Kuwa 17/09/21
Mfite icyibazo kivuga kiti:
Subiza ⇾Ese umukobwa watakaje ubusugi agifite imyaka 7 mumyaka 18 bwakonjyera kwisubiza akongera akaba isugi?
Tanga igitekerezo