Abarwanyi 80 barimo abajenerali bane muri batandatu bo mu mutwe w�inyeshyamba z�Abagande wa ADF ndetse n�abandi benshi bakoranaga nibo bamaze kwicirwa mu bitero byatangijwe na FARDC kuri uyu mutwe guhera ku itariki 30 Ukwakira muri Beni nk�uko imibare yashyizwe ahagaragara na FARDC ibigaragaza.
Ibi byatangarijwe kuri uyu wa Mbere, itariki 02 Ukuboza 2019, muri Teritwari ya Beni, bitangajwe n�Umuvugizi w�Igisirikare cya Congo, Gen. Richard Kasonga, nk�uko iyi nkuru dukesha urubuga 7sur7.cd ivuga.
Gen Kasonga ati: �Twafashe Mayangose yose, umujyi n�ibirindiro bya ADF, vuba abaturage barahabwa uburenganzira bwo kujyayo. Ababafashaga benshi nab o bari mu maboko y�igisirikare kandi baradufasha kubona amakuru ku birindiro by�umwanzi.�
Yakomeje agira ati: �Ikigo cy�amahugurwa cya Tsotsota, ahaberaga imyitozo no kumanikwa kwa bamwe mu Banyekongo cyarafashwe ndetse na Kididiwe ya 1 n�iya 2. Icyicaro gikuru ahategurirwaga ibikorwa byose bya ADF. �Le Haye� (agace kiswe gutyo) na yo iri kugenzurwa na FARDC.�
Yongeyeho ko n�ahitwa Mwalika hafatwaga nk�ikigega cy�inyeshyamba zakoraga ibikorwa by�ubugizi bwa nabi higaruriwe. Aha igisirikare kikaba kivuga ko ari ho abinjizwaga mu mitwe y�inyeshyamba bashya baturutse hirya no hino ari ho bakusanyirizwaga.
Gen Kasonga mu gusoza yakomeje agira ati: �Aha twanahasanze amafaranga yo mu bihugu by�amahanga nka Tanzania, u Burundi, Uganda n�ibindi�.
Kuri we, ngo iyi ntsinzi ni iy�abaturage, inzego za sosiyete sivile, ndetse n�itangazamakuru ryaherekeje ingabo za FARDC ziri mu bikorwa byo guhiga umwanzi.
Umuvugizi wa FARDC ariko ntiyahishe ku rundi ruhande ko muri icyo gihe cy�ukwezi, inyeshyamba za ADF nazo zishe abasivili basaga 100 mu bitero byamennye amaraso zagabye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Beni no mu cyaro cyo muri Teritwari ya Beni.
Tanga igitekerezo